Amaherezo n’akari imurore intore zirakavuga

Mu rwego rwo guhuruza impunzi ngo zize gukomera amashyi umuntu amahanga yose yamagana akavugiriza induru zimwe mu ntore zirimo kwivamo.

Uwitwa ngo CJ Ingwe yanditse ku rubuga rwa facebook agira ati:

”Please nimwumve ibigarisha biri kubabeshya ngo nimuze muri Rwanda day ngo bazatanga amazina yanyu muri Immigration ubundi bakazabasubiza mu Rwanda. BARABESHYA kandi abenshi muranzi, nakoranye namwe muri case zanyu nka Asylum mediator/ Interpreter. Kuva aho natangiye aka kazi maze kugira case z’Abanyarwanda n’Abarundi zigera kuri 250 kandi izatsinze ni 220. Iyo nyangarwanda yanditse amafuti itera ubwoba ivugako ituye Maine, iyo yibeshya igashiraho izina. Nari kuyisura nkayigisha amategeko nzi ya American Immigration. MURAKAZA NEZA MURISANGA…..”

Iyi nyandiko y’uyu muntu yuzuyemo iterabwoba n’ubujiji bwinshi, none se ko azi ayo mategeko ya immigration arahuruza izo mpunzi ngo zige kubaza Kagame niba icyo yazihigiraga cyararangiye cyangwa arazihuruza ngo zijye kumukomera amashyi?

Aho uyu mugabo siwe wigisha abantu kubeshya ngo bavukana na ba Kayumba, Karegeya cyangwa Victoire Ingabire nyuma kabashyiraho iterabwoba ngo nibatajya gukomera amashyi Kagame azajya kubarega muri immigration?

Niba se koko ngo yarize izo cases za asylum 250, izigera kuri 220 zigacamo, ubwo buhungiro bakakaga bwari ubw’iki niba ntacyo bapfa n’ubutegetsi buri mu Rwanda? Aho ibiri muri dossiers zabo iyi Ngwe ntiyabigejeje i Kigali bikaba Leta y’igitugu yazabikoresha nka Blackmail/Chantage?

Umunyarwanda wita abandi inyangarwanda yarangiza agakangurira abanyarwanda kuba impunzi abakorera amadosiye nyuma akabakangurira kujya kubyinira uwo bahunze buriya afite indimi zingahe? Isi irikoreye!

CJ Ingwe si ngombwa ko uza iwanjye witwaje abajepe ba shobuja cyangwa kunyigisha amategeko ya immigration kuko utayandusha kandi mubo wabereye Asylum mediator/ Interpreter ntabwo ndimo ahubwo rendez-vous Boston aho tuzaba tuje kumwaza shobuja.

Umusomyi wa The Rwandan i Maine (Ubu wageze i Boston aje kwamagana umunyagitugu)

7 COMMENTS

  1. ahubwo ibyu uyu mugabo CJ Bigomba kwingwaho cyane ahubwo tukanabishikiriza ubutegetsi
    kuko urumva ko yafashije abana burwanda kubeshya immigration. Ari nayo mpamvu agomba gushyikirizwa ubutegetsi. abo 250 azavuga ibyo yababwiye ngo bavuge ( ibinyoma ) asobanure niyo nyandiko nyandagazi yashyize kuri Facebook.

  2. Uyi mugabo JC Ingwe ni umuntu uvugisha ikinyoma cyane, nawe ngo akora muri immigration cyangwa ngo yakoze case zitandukanye umuntu wabashije gustinda cases 220 zabanyarwanda hano muri america agamba kaba afite ibinyoma birenze ibya semuhanuka, kandi ndakubwira ikinyoma cyambere bakoresha iyo bashaka ibyangomba” Paul Kagame ni umwicanye ni umu Genocide” uyu mugabo ndamuzi cyane hano muri america akunda kwivuga cyane ko ari igitangaza , avugako ari umunyabwenge, ariko iyo wibaza ibyo avuga usanga ntabwenge nabucye afite, ariko akunda ibintu byubuntu ngo kujya gukoma amashyi , kumwya na kurya ibiryo ataguze, aho party zabaye, muri make akunda ibintu byubuntu cyane, ibintu yandiste hano birimo ubuswa bwishi cyane!!!!!!!!!

  3. murasekeje ngo mura murega,uyo se ko yifitiye na nationalite ,hahaha mwarasaze gusa uyo ni interpete nta kindi yakoze atari gusemura, ubuse mwibaza ko muri america bafa kugendera ku bigambo bya mafuti nki burayi murababaje, mu rabaswa gusa

    • GUSUBIZA Nkuru ……Kugira Nationalite ntibiguha assurance ya kutanjya imbere yu urukiko ari nawo bucamanza ngo bige ukuntu wakoze ibintu binyuranye na amategeko ( Muntore banjye babigisha na amategeko aho kugirango babayonore nki intama zambaye ubusa) . Nkuru nawe koko Jijuka Please!!!

  4. Ahubwo uyu mugabo abibiye akabanga ko yagiye muri amerika gucengera ubutegetsi bw’amerika agamije kwijiza intore za Kagame muri systeme y’ubuhungiro kuko biragaragara ko hari benshi barikwiyita impunzi kandi ari abacengezi ba Kagame….

  5. reka nsubize Nkuru. Uziko byangendekeye musonera yinjira CANADA. Uzabaze uko administration za USA zikora. Hari ingero nyinshi zabantu bahamagara bashaka kwica dossier zabandi uzabaze uko bingenda. Rero ntukavuge ibyo utazi kuko ubizi ntiwavuga ibyo utazi.

Comments are closed.