Amashyaka RDI–RWANDA RWIZA na PS–IMBERAKURI arasaba igisubizo cyihutirwa ku kibazo cy’impunzi z’Abanyarwanda ziri ku butaka bwa KONGO.

Itangazo rigenewe abanyamakuru

Amashyaka RDI–RWANDA RWIZA na PS–IMBERAKURI arasaba igisubizo cyihutirwa ku kibazo cy’impunzi z’Abanyarwanda ziri ku butaka bwa KONGO.

Amashyaka ya politiki RDI–RWANDA RWIZA na PS–IMBERAKURI:

Ashingiye ku mpinduka ziherutse kubera mu karere k’Ibiyaga Bigari, aho ingabo z’umutwe w’inyeshyamba M23 zatsinzwe intambara ya gisilikari zarwanaga n’ingabo z’igihugu cya Kongo,

Ashingiye ku mpungenge atewe n’ibyatangajwe kuwa 5 Ugushyingo 2013 na Bwana Lambert MENDE, Minisititi w’Itangazamakuru akaba n’Umuvugizi wa Guverinoma ya Kongo, aho yemeza ko ingabo za Kongo zigiye kugaba ibitero ku nyeshyamba z’abahutu zibumbiye mu mutwe wa FDLR hagamijwe kuzambura intwaro ;

Ashingiye kandi ku itangazo naryo rihangayikishije, ryo kuwa 6 Ugushyingo 2013 rya Bwana Martin KOBLER, ukuriye Intumwa za LONI zishinzwe kugarura umutekano muri Kongo (MONUSCO), aho yagaragaje ko ingabo za LONI zigiye gushinga ibirindiro ku mupaka wa Kongo n’u Rwanda hagamijwe kubuza ingabo za FDLR kwinjira mu Rwanda ;

Akurikije ko Leta y’i Kigali ikomeje kwerekana imyitwarire igayitse, nk’uko biherutse kugaragazwa n’imvugo ya Ambasaderi Eugène-Richard GASANA uhagarariye u Rwanda muri LONI, ubwo yasabaga ko Inama ishinzwe umutekano kw’isi itanga itegeko ry’uko ingabo za MONUSCO zahita zigaba ibitero ku mutwe wa FDLR nk’uko zabigenje ku mutwe wa M23,

Ashingiye kw’ihame ry’uko ingabo za FDLR n’abaturage zirinze ari impunzi z’abahutu b’abanyarwanda barokotse ubwicanyi kirimbuzi bwakozwe n’ingabo za Général KAGAME ku butaka bwa Kongo, ubwo bwicanyi bukaba bwaratangiwe ibimenyetso bihagije muri raporo ya LONI yo kuwa 1 Ukwakira 2010 yiswe « mapping report » ;

Akurikije irindi hame ry’uko abenshi muri izo mpunzi z’abanyarwanda ari abavukiye mu buhungiro nyuma ya 1994, hamwe n’abari bakiri bato mu gihe bahungaga intambara, bityo bakaba ntaho bahuriye n’ibyaha bya genocide bagerekwaho muri rusange n’ubutegetsi bw’i Kigali, kugeza n’ubwo Perezida KAGAME atinyuka kubagereranya n’ABANAZI nk’uko yabyivugiye mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuwa 15 Ukwakira 2013 ;

Akurikije ko ari ngombwa kwamagana impamvu izo ari zo zose zibangamiye itahuka ku bushake ry’abo bana b’u Rwanda bamaze imyaka hafi 20 hanze y’igihugu cyabo, batesekera mu mashyamba ya Kongo, nta shinge nta rugero, baratereranywe n’ubutegetsi bw’igihugu bakomokamo, ndetse na HCR itabitayeho, kandi ari yo ifite inshingano yo kugoboka mpunzi ;

Ashingiye ku mpamvu zumvikana zatumye umutwe wa FDLR ufata intwaro, kimwe n’uko indi mitwe nyarwanda ya politike yahagurukiye guharanira ko politiki y’u Rwanda ihinduka, kugira ngo itahuka ry‘abanyarwanda bose babyifuza rishoboke, hashingiwe ku mbonezamitegekere irangwa n’urubuga rwa politiki y’amashyaka menshi akorera mu bwisanzure, n’iyubahirizwa ry’uburenganzira remezo bwa buri wese ;

Akurikije ibyo byose n’ibindi bitavuzwe, amashyaka yombi aramenyesha abanyarwanda n’umuryango mpuzamahanga ibi bikurikira :

1. Birakwiye kandi birihutirwa ko haboneka igisubizo gihamye ku kibazo cy’impunzi z’abanyarwanda muri rusange, no mu buryo bw’umwihariko ku banyarwanda bari muri Kongo. Ni yo mpamvu Leta y’i Kigali igomba kwemera vuba na bwangu inzira y’imishyikirano, nk’uko Perezida wa Tanzania, Nyakubahwa Jakaya KIKWETE, yabyifuje muri Gicurasi 2013. Aha twakwibutsa ko Perezida KIKWETE yasabye Perezida KAGAME kugirana imishyikirano ya politike itaziguye n’inyeshyamba za FDLR, hamwe n’indi mitwe ya politike itavuga rumwe na Leta y’i Kigali.

2. Ibibazo bishyamiranya abenegihugu bizakemuka burundu ari uko habonetse ibisubizo bya politike bihamye kandi bihumuriza buri munyarwanda, yaba Umutwa, yaba Umuhutu yaba Umututsi. Kugira ngo ibyo bigerweho, ni ngombwa ko u Rwanda rwiyemeza kugendera ku mahame y’ingenzi akubiye mu masezerano y’Amahoro y’Arusha yo muri Kanama 1993, kandi hagakorwa Inama nkuru y’igihugu « Rukokoma », hagamijwe ishyirwaho ry’ubutegetsi bwa demokarasi bushingiye ku mahame ya Leta igendera ku mategeko no kw’isaranganya ry’ubutegetsi, kuko ari byo shingiro ry’amahoro arambye mu banyarwanda ndetse no mu bihugu by’akarere k’Ibiyaga bigari.

3. Leta y’i Kigali ntishobora gukomeza kwirengagiza cyangwa guhunga inshingano zayo zo guha abaturage uburenganzira bw’ibanze. Ubutegetsi bw’iyi ngoma bugomba guhindura imyumvire mibi yabwo ku kibazo cy’impunzi kandi bukareka gushyira icyasha cy’ubugenosideri ku mpunzi z’abahutu n’abandi bose batinyuka kwamagana politiki ya ruvumwa ya FPR-KAGAME yo kuvangura no kubiba amacakubiri mu bana b’u Rwanda. Bitabaye ibyo, bizaba ngombwa ko abanyarwanda basonzeye ubwisanzure na demokarasi biyambaza uburyo bwose bushoboka bwo kwirwanaho, igihe cyose ubutegetsi y’igitugu buzaba bukomeje guhonyora uburenganzira bw’ibanze, burimo ubwo gutanga ibitekerezo no kwishyira hamwe nta nkomyi, no kurema imitwe ya politiki ikorera mu bwisanzure. Aha twakwibutsa bimwe mu bimenyetso by’iryo tsikamirwa ry’abanyarwanda, nko gufunga abanyapolitiki batavuga rumwe na Leta, gufunga no kubuza uburyo abanyamakuru bigenga, kwima imitwe ya politike itavuga rumwe na Leta ibyangombwa byo gukora ku mugaragaro, no kwima abanyarwanda bamwe uburenganzira bwo gusubira mu gihugu cyabo.

4. LONI na Guvernoma ya Kongo bafite uruhare rukomeye mu kurangiza ikibazo cy’impunzi z’abanyarwanda bari muri Kongo, nibura mu bikorwa by’ubutabazi kuri izo mpunzi zikomeje gutesekera mu mashyamba. Inzego za Leta ya Kongo n’intumwa za LONI zagombye kandi kugaragaza ubushake mw’ishyirwaho ry’uburyo nyabwo abo banyarwanda basubira mu gihugu cyabo bemye, zikirinda ibyo kubahiga bukware cyangwa kwambura intwaro umutwe wa FDLR umaze imyaka hafi 15 ubungabunga umutekano w’izo mpunzi zitagira kivurira.

5. Amashyaka RDI-RWANDA RWIZA na PS-IMBERAKURI arasaba umuryango mpuzamahanga gushyigikira ibi byifuzo. By’umwihariko, ibihugu n’imiryango bikurikirira hafi politike y’u Rwanda ndetse n’iy’ibihugu by’Ibiyaga bigari, birasabwa kumvisha igikwiye Leta y’u Rwanda ndetse n’izindi nzego zose zibishinzwe, kugira ngo haboneke mu buryo bwihuse igisubizo gifatika ku kibazo cya FDLR n’icy’impunzi z’abanyarwanda bari muri Kongo. Bigomba kandi kumvikana ko imishyikirano ikenewe ari iyakorwa mu buryo rusange, hagamijwe gusezerera ubutegetsi bw’igitugu no gukemura burundu ikibazo cy’impunzi n’ibindi bibazo bya politiki bibuza amahwemo abana b’u Rwanda. Bikorewe i Buruseli n’i Kigali, ku wa 08 Ugushyingo 2013

Faustin TWAGIRAMUNGU

Prezida wa RDI-RWANDA RWIZA

(Sé)

Alexis BAKUNZIBAKE

Visi-Prezida wa mbere wa PS-IMBERAKURI