AMIZERO YO GUHINDURA U RWANDA ASHINGIYE KU RUBYIRUKO

Abategetsi b’igitugu bakunze gukoresha urubyiruko cyane mu nyungu zabo aho barwifashisha bakarushora mu ntambara bakarukoresha mu bikorwa byinshi birimo no gusenya igihugu, ndetse izi mbaraga zarwo zigakoreshwa mu gucecekesha, kwica, gutera ubwoba ndetse no kurinda inyungu z’agatsiko kaba kari ku butegtsi, ni mur’urwo rwego n’urubyiruko rw’u Rwanda rwagiye rukoreshwa ibi byavuzwe harugu, aho agatsiko k’abantu bake barangajwe imbere na Kagame kahinduye abana b’u Rwanda abacakara aho bakoreshejwe ibikorwa by’urugomo, ubwicanyi, ibyaha by’intambara ndetse abenshi bahinduka abacanshuro kubw’ubuzima bubi bashowemo nkana kugirango ruzahore rutegeye amaboko Leta, bityo byorohe kurushora mu bikorwa bibi bigamije guhabura abanyarwanda.

Nyuma y’intambara yo mu 1994, u abategtsi b’u Rwanda bari bafite umubare utari muke w’urubyiruko, abenshi muribo bakaba bari mu mitwe ya gisirikare ndetse n’indi yitwara gisirikare kubera ubuzima igihugu muri rusange cyari kirimo icyo gihe, hariho umubare munini w’abana batarageza imyaka yemewe n’amategeko bagombaga gusubizwa mu buzima busanzwe, ndetse abenshi twitaga ba kadogo bashubijwe mu mashuri, abandi kubera ibibazo kwiga birananirana bitewe n’ihahamuka ry’ibyo baciyemo mugihe cyavuzwe haruguru. Ntibyari byoroshye rero kugirango abantu bahuye n’ibintu birenze kamere by’ubwicanyi n’intambara basubizwe mu buzima busanzwe bongere babe abantu, ariko icyarushijeho gukomeza ikibazo ni uburyo abanyepolitike bitwaye muriki kibazo aho batangiye politike y’igipindi bumvisha urubyiruko ko nta mikoro igihugu gifite yo kurwitaho, ndetse abenshi biba ngombwa ngo basubizwa mu gisirikare bitewe n’inyungu bwite za Kagame, aho boherezwaga muri Congo hakagwayo abatari bake, intambara itaragize icyo yungura igihugu ahubwo yadukururiye ibibazo kugeza uyu munsi aho u Rwanda ruhora rwikomwa guteza akaduruvayo mu karere, abenshi twagiye tubashyingura bakiri bato kubera intambara n’ibisigisigi byayo kuko bamwe banageze aho biyahura kubera kwamburwa ibyo babaga bacuje iyo muri Congo, njyewe ubwanjye nkaba nzi abatari bakeya bo mu muryango wanjye ba hafi, batari munsi ya 7 bazize iyo ntambara.

Icyo ngamije hano ariko, nuko nshaka kwereka urubyiruko rw’u Rwanda uburyo bakabaye bitwara muriki gihe bugarijwe n’urusobe rw’ibibazo, ndetse mugihe kitoroshye aho umunyagitugu Kagame ageze aho kurwishingikiriza ngo ruzamufashe mu bibazo we bwite yikururiye ndetse akomeje gukururira igihugu cyacu mu gihe ntacyo yakoze ngo arurinde kuba inzererezi, imburamukoro, mayibobo (nako Rwanda rw’ejo nkuko muri tekiniki bakunze kurwita bashaka kurujijisha) ndetse akaba adasiba kubashinyagurira abakangurira KWIHANGIRA IMIRIMO nyamara nta mahugurwa cyangwa igishoro abahaye ahubwo we akaba ashishikajwe no kwigwizaho imitungo yose, yaba iya Leta cyangwa iyabantu kugiti cyabo yakabaye ihanga imirimo myinshi urwo rubyiruko rukabona icyo rukora cyarutezimbere kigateza imbere n’igihugu muri rusange. Mu byukuri rero ibi byose byo kwigwizaho imitungo Kagame n’agatsiko ke kiganjemo abanyabubasha b’ababeshyi bo muri FPR babikora nkana kugirango uru rubyiruko rugeze igihe cyo gukora rutabona UBWIGENGE nyakuri, kuko igihe cyose umuntu akennye ntabwigenge aba afite, bityo kuribo (Kagame/FPR) bikaba bibaha ubushobozi bwo kurwigarurira mu bice byose, bakarukoresha icyo bashaka ndetse rimwe na rimwe ntibatinye kurushora mu bikorwa bibi by’ubwicanyi aho abenshi batumwa mu bikorwa byo KUNEKA, GUHIMBIRA ABANTU IBYAHA, KURUJYANA MU GISIRIKARE RUGATERA IBIHUGU DUTURANYE, GUSHIMUTA, GUTERA UBWOBA no MU BIKORWA BY’ITERABWOBA aho usanga rwibasira abatavuga neza Leta ye maze akaruhemba amafaranga rimwe na rimwe aba atazwi mu ngengo y’imari ya Leta, kandi aturuka mu misoro, iminyago, ayanyerejwe mu mari ya Leta hirya no hino hamwe n’ayo biba mu bihugu duturanye nka Congo aturutse mu mabuye y’agaciro bacukura muburyo butemewe.

Nyuma ya 2000 hagiye hagaragara umubare munini w’abana bato, abasore n’inkumi bageze igihe cyo gukora n’abageze igihe cyo gushaka bagiye bishora mu biyobyabwenge cyane kubera ubuzima bubi, aho wasangaga abantu barihebye kubera ubuzima bubi, nyamara abategtsi bacu ntibasibaga kugura MAMODOKA AHENZE CYANE, INDEGE, KUBAKA IMITAMENWA, GUHINDUKA ABAHERWE MU BURYO BUDASOBANUTSE n’ibindi byinshi, ndetse ugasanga mu kazi ka Leta harimakajwe ICYENEWABO, RUSWA Y’IGITSINA, IRONDAMOKO n’IRONDAKARERE kuburyo kubona akazi udafite umuntu ukomeye ukagushyizemo byagiye bihinduka ibidashoboka, ndetse bigera aho haduka imvugo igira iti: “ Ikibazo si ukwiga, ikibazo n’uwakwohereje kwiga” kuko wabaga wirangirije amashuri yawe uri n’umuhanga, ejo ugasanga abana b’ibirarara bamwe bakomoka ahakomeye biberaga mu tubari kandi b’abaswa aribo baryoshye mu mirimo ikomeye kubera benewabo bakomeye babateretse mu kazi, ibi nkaba mpamya ntashidikanya ko aribyo bigejeje u Rwanda mu nzitane z’ibibazo Kagame akomeje kugaragaza mu mvugo zitandukanye asa n’uwihebye, kuko abaturage barabiwe ingoma ye y’igitugu kandi ibicishije inzara mugihe badasiba kugaragaza UMURENGWE n’AGASUZUGURO KANUKA mu maso y’abaturage b’indushyi badasiba kwamburwa utwabo ku ngufu.

Ibibazo bigeze ahakomeye kuburyo ubu mu Rwanda, harya umugabo hagasiba undi, ubuvuzi ntibuhaba, ahubwo haba igipindi cya “Mutuelle de Sante” nayo icunzwe nabi kuburyo amafaranga yacu akomeje kujya mu mifuka y’umunyagitugu Kagame n’agatsiko ke, icyahoze ari isanduku y’ubwiteganyirize abasaza bajyaga biyambaza akaba yarayihinduye UMUTUNGO BWITE we n’umuryango we, ibigo bya leta byabaye ibye mbese ntacyo kuramira abaturage kigihari, ndetse IBURA RY’IMIRIMO RIKABA RIRENZE URUGERO, ibi byose bikiyongera ku MITUNGO YA LETA INYEREZWA BURIMUNSI NTIHAGIRE UBIBAZA nyamara wareba ugasanga ishirira aho twavuze haruguru mu bantu bake kandi bamaze kuba abaherwe kw’isi yose twe rubanda rugufi twicwa n’inzara, ibi byose bikorwa tubireba, ubikora nitwe akoresha ndetse akaba ageze naho yerura akivugira ko ubwicanyi akorera abanyarwanda akoresheje abanyarwanda atazabwemera ko uzavuga ko yica mw’izina rya Kagame, azamwihakana n’ibindi byinshi bigaragaza uburyo yishinja ibyaha by’ubwicanyi doreko aricyo cyivugo cye cya burimunsi, bituma ngira nti mwebwe URUBYIRUKO, bana b’u Rwanda, mureke kwiyangiza mukoreshwa IBYAHA NDENGAKAMERE n’umutegetsi mubi, wananiwe kuyobora igihugu ngo ABIGISHE, wananiwe KUBAHANGIRA IMIRIMO, umuntu UBASHORA KU RUGAMBA IGIHE ABE BIGA MURI AMERIKA, MUGAPFA n’IMIRYANGO YANYU NTIBASHYINGURE, MWE MUKORESHWA UBURETWA MUHATIRWA KWICA BENEWANYU, MWE MWOHEREZWA KUNEKA, MWE BARI MUKOMEJE GUHINDURWA IBIKINISHO BYO KWINEZEZA aho kwubahwa, namwe BAGORE MUKOMEJE KUGIRWA AMAHABARA y aba shobuja b’imburamukoro z’abaswa… Nimureke gukerensa ibintu, Kagame iminsi ye irabazwe kandi Imana yamaze kumukuraho amaboko, nimutunganye imitima yanyu, maze mutekereze u Rwanda rwiza ruzira amanyanga mwifuza kubamo, maze twese hamwe duhaguruke twirukane AKARENGANE, UBUSWA, INDA NINI n’UMURENGWE uvanze n’UBUGOME bw’aka gatsiko.
Mwikwemera gukomeza kuba IGIKORESHO cy’umunyagitugu utagize icyo amariye u Rwanda, ngo yongere ABAROHE MU BIBI, mwikwemera kuragwa AMADENI ADASHIRA agenda afata hirya no hino bikarangira ayagize aye n’umuryango we bwite, mwikwemera kuba IKIRARO yambukiraho ajya mu byiza maze AKAGITEMA agezeyo ngo mutazasangira nawe, nimurebe neza icyo abamariye maze mwibaze niba ubwo BUZIMA YABASHYIZEMO mubusangiye nawe, bityo bizabafasha kwirinda GUSHORWA MU NTAMBARA ZIDASHIRA, doreko kuriwe kuyobora aruguhora UHANGANYE. Hoya ibi bigomba guharagara kandi urufunguzo rwo kubihagarika nimwe murufite, mumubuze gukomeza KWANDURANYA N’IBIHUGU BY’ABATURANYI EJO TUTAZASABA UWO TWIMYE kandi mwibukeko abshyize hamwe ntakibananira, ntacyiza yadukoreye bityo natuvire mu nzira twiyubakire u Rwanda rwiza rutubereye, ruduha umudendezo ndetse no kwishyira ukizana kwa buriwese, igihugu giha agaciro UMUTURAGE ndetse aho UBUTABERA BUBA UMUCO aho kuba IMPANO ya bwamwe.

Kanyarwanda

1 COMMENT

  1. ngubwo nawe uravuze?ko mushyaka gushuka urubyiruko nkaho rutagira amaso,erega urubyiruko rwi kigihe ruzi guhitamo,sha nkubwije ukuri kagame arakunzwe bidasubirwaho,nanjye ubwabjye nibaza ko mukunda kuruta uko nikunda rwose,ndamukunda,ndamukunda nubwo wambessya ngo amaze kwica abantu sinamuvaho

Comments are closed.