Aho Kagame ntashaka gusiga u Rwanda arugize umuyonga?

Amakuru atugeraho kandi agaragara hose avuga ko ubu Kagame arimo kwitegura intambara simusiga, ndetse ubu imyiteguro yaba iya gisirikare n’iya politiki ndetse na dipolomasi ikaba yaratangiye ku buryo ikibura ari imbarutso.

Iyo umuntu yitegereje ibimenyetso by’ibintu birimo kuba muri iyi minsi ntabwo yabura kubona ko nta kabuza intambara iri hafi. Reka duhere ku myiteguro igaragarira buri wese ku buryo Leta ya Kagame itazitwaza ngo barayiteye iritabara kuko bigaragara ko irimo gutegura intambara:

Imyiteguro ya dipolomasi

Mu minsi ishize Perezida Kagame yakoze ingendo mu bihugu bitandukanye byo mu karere twavuga nka Uganda (aho yabonanye na ba Perezida Museveni wa Uganda  na Kenyatta wa Kenya. Mbere yaho gato yari muri Angola kwa Dos Santos, ejo bundi yari i Burundi kwa Nkurunziza.

Iyo umuntu akoze isesengura asanga izo ngendo ari nk’iz’ubutasi zo kumenya aho ibyo bihugu bishobora guhagarara mu gihe harota intambara muri Congo ishobora kuba irimo n’igihugu cya Tanzaniya. Kwifata kw’ibihugu bya Kenya na Angola byafasha bikomeye Leta ya Kagame ariko na none imyitwarire y’igihugu cya Uganda n’ubwo kiregwa gufasha M23 iragoye kumenya kuko Perezida Museveni azi ubwenge kandi areba kure si umwiyahuzi nka Kagame ku buryo yakwisora mu ntambara na Tanzaniya.

Tuvuze ku gihugu cy’u Burundi byo bigaragare ko Perezida Kagame yagiye gutera ubwoba Perezida Nkurunziza ngo ntazafashe cyangwa ngo ahe inzira Tanzaniya.

Mu rwego rwa Dipolomasi biragoye ko ibihugu byo mu karere byajya ku ruhande rwa Leta ya Kagame muri iyi ntambara ariko Kagame ashoboye kubitera ubwoba cyangwa igipindi bikifata ntibigire aho bibogamira byatuma agerageza guhangana na Tanzaniya uko ashoboye.

Ikibazo nyamukuru gihari n’ukumenya niba intambara izabera muri Congo gusa cyangwa yakwaduka ku mipaka y’u Rwanda na Tanzaniya.

Imyiteguro ya Gisirikare

Muri iyi minsi ishize Perezida Kagame yakoze impinduka mu gisirikare agerageze kongera ingufu byaba mu buryo bwo kuneka abasirikare ubwabo aho yashinze ako kazi Jack Nziza ndetse akanamuzamura mu ntera, ikindi kandi n’uko yashyize ku buyobozi bw’ingabo General Nyamvumba ibi bikaba ari uburyo bwo kongera ingufu mu miyoborere y’ingabo kuko n’ubwo Lt Gen Kayonga ari umutoni kwa Kagame ubushobozi mu kuyobora ingabo mu gihe cy’intambara ikomeye bwe  burakemangwa. Nyamvumba nk’umuntu wakoreye mu ngabo z’umuryango w’abibumbye azi imikorere yazo n’inenge zishobora kumufasha mu guhangana n’ingabo za Tanzaniya na Afrika y’Epfo ziri muri MONUSCO muri Congo.

Ikigaragara n’uko mu ntambara rusange ifunguye y’igihe kinini u Rwanda rutayifuza, ahubwo hashobora kubaho gukoza isoni ingabo za Tanzaniya na Afrika y’Epfo hakoreshejwe M23, biriya bihugu nk’ibihugu bigendera kuri demokarisi gukubitirwa inshuro muri Congo byatuma Leta zabyo zishyirwaho igitutu n’abaturage bityo bikaba byakuramo akabyo karenge maze Kagame agasigara yica agakiza mu karere.

Mu gihe habaho intambara yeruye rusange mu rwego rwa gisirikare u Rwanda nta bushobozi rufite rwo kuba rwagira icyo rutwara Tanzaniya uretse kuba rwagerageza gukubita inshuro ingabo za Tanzaniya ku butaka bw’u Rwanda cyangwa ku gice gito cy’ubutaka bwa Tanzaniya bityo hakaba habaho gukoza isoni leta ya Tanzaniya bikabyara imishyikirano. Ariko ku rundi ruhande ingabo za Tanzaniya zifite ubushobozi bwo kuba zatera u Rwanda zikarufata.

Ku rundi ruhande ibihugu byo mu karere no kw’isi muri rusange bimeze kurambirwa imyitwarire y’u Rwanda mu guteza imvururu mu karere ku buryo kuri Perezida Kagame kurwana na Tanzaniya bishobora kuba nko gukoza agati mu ntozi cyangwa cya gitonyanga gituma amazi yari mu kirahuri ameneka.

Imyiteguro mu Rwanda

Iyo usomye ibinyamakuru bimwe na bimwe bihengamiye kuri Leta y’u Rwanda ndetse ukumva n’amagambo amwe y’abanyapolitiki ubona harimo ibikorwa byo gutegura abanyarwanda kurwana iriya ntambara, akenshi usanga hari ibirego biregwa Leta ya Tanzaniya ngo gufatanya na FDLR ndetse bakanemeza ko ingabo za Tanzaniya ziri muri Congo zifatanije cyangwa zivanze na FDLR.

Mu rwego rwa politiki ho Perezida Kagame yashyize hasi iturufu y’uko nta bwoko bubaho ngo amoko yazanywe n’abazungu noneho arerura yemeza ko amoko abaho ndetse atangira ibimeze nko gushaka gushotora no gukoza isoni abo mu bwoko bw’abahutu.

Hano hari benshi batekereza ko ikigamijwe ari ukugira ngo Kagame yiyegereze ubwoko bw’abatutsi maze mu gihe azaba yishoye mu ntambara bimukomeranye azazamure ya turufu yo kuvuga ko arwanira abatutsi ngo abarinde Genocide.

Kuba hari abajya imbere bagasaba imbabazi mu izina ry’abahutu bose ntibyaba igitangaza habonetse abava muri FDLR batahuka bavuga ko bateguraga Genocide bafatanije na Tanzaniya.

Ikindi giteye impungenge n’ibikorwa bishobora gukorwa n’abahutu bamwe bamaze kurambirwa ubutegetsi bwa FPR cyangwa byabitirirwa bishobora kwibasira abatutsi bityo bigaha urwitwazo Kagame rwo kujyana abatutsi bose mu ihirima rye.

Igenwa rya Dan Munyuza mu gipolisi naryo rigaragaza ko hategaywa uburyo bwo guhangana n’abatavuga rumwe na Leta bari mu gihugu baba abahutu cyangwa abatutsi ndetse no gucubya abashaka gutuma abaturage bivumbura bose.

Ubushotoranyi bwa M23

Igihe izi ngabo zidasanzwe byavugwaga ko zigiye koherezwa byavugwaga ko zizatera imitwe y’inyeshyamba yo mu burasirazuba bwa Congo ariko byaje kugaragara ko intego nyamukuru yazo yari iyo kubuza umutwe wa M23 kongera kwigarurira Goma, ariko amakuru ava muri Kivu y’amajyaruguru aravuga ko M23 irimo gusatira Goma ndetse ko imaze kubona inkunga nyinshi y’ibikoresho n’abasirikare bivuye mu Rwanda, ku buryo bagaragara ko M23 ari yo ishaka gushora ziriya ngabo zidasanzwe mu mirwano. Ibyo bijyana n’ubushotoranyi buhoraho bw’abayobozi ba M23 aho bashotora izo ngabo nk’aho bayobewe ko gutera ingabo za ONU bifatwa nk’icyaha cy’intambara gihanwa bikomeye mu rwego mpuzamahanga. Umuntu akaba yakwibaza icyizere abayobozi ba M23 bafite gituma bumva bari hejuru y’amategeko.

Aho bishobora kurushaho kubera bibi n’uko u Rwanda rushobora kwisanga mu kato mu rwego mpuzamahanga ku buryo abanyarwanda twese ndetse n’abatutsi by’umwihariko bashobora kwisanga barimo kugirwaho ingaruka na politiki imeze nk’ubusazi n’ubwiyahuzi ya Perezida Kagame.

Nk’abanyarwanda bareba kure twagombye kwibaza niba ari ngombwa ko igihugu cyacu giterwa n’ingabo z’amahanga kigacura imiborogo kigahinduka amatongo kubera umuntu umwe n’agatsiko ke.

Ubwanditsi

7 COMMENTS

  1. Karabaye,kagame agiye guhangana nibihugu byibihangange.Banyarucali turajyahe?Akizilitse kumuhoro gasiga kawuciye.igihe kirageze kugirango ibyahanuwe bisohore.Erega Kagame ntiyavaho hatabonetse impamvu.Nagerageze.

  2. Erega na mbere ya RUBI RWA MATA 1994, hariho Abanyamakuru beza bazi kugenzura ibiriho n’ibizaba ariko urupfu ntirwabuze kwicara mu Intebe!

  3. Obama se wagize ngo ntiyagikemuye? Yabwiye Gikwete ngo akubitire nyagasega umurizo! Mukomeze mukurikire umukino

  4. Gusebanya byo murabizi gusa arko nkawe wandika ibintu bitagira umutwe nikibuno ubwo harya ngo muba mushaka amaramuko? Sha muribeshya ibyo mutegereje ntabyo muzabona. Indashima gusa ibisambo bitungwa nogusebanya gusa murabeshya ntituzemera ko mwongera kwica abanyarwanda sha byabaye burya nimana ntibyemera paul wacu turamwemera kd tumuri inyuma FPR oyeeeeeeeee.

  5. Ese sha ko uvuze imana ntiyabyemera ubundi genoside yabaye Imana idahari? Ubuse abicwa imana ntibareba kagame nategereze ubuhanuzi busohore kuko imana ihagaze kwijambo yavuze

Comments are closed.