ICYO ISHYAKA PPR-IMENA RIVUGA KU MAGAMBO PEREZIDA KAGAME YAVUZE TALIKI YA 30/06/2013.

Ishyaka PPR-Imena riramagana ryivuye inyuma amwe mu magambo Perezida kagame aherutse kuvugira imbere y’inama n’urubyiruko yo ku italiki ya 30/06/2013.
Amwe mu magambo yavugiwe muri iyi nama y’urubyiruko n’umukuru w’igihugu abangamiye politiki yacu ishingiye ku bworoherane, ukuri, n’ubwubahane mu banyarwanda, bizatugeza ku mahoro arambye .
Amarorerwa yagwiririye u Rwanda mu bihe bitandukanye byaranze amateka yarwo, arimo na Jenoside y’u Rwanda, ni amarorerwa yahekuye umuryango nyarwanda muri rusange kandi akozwe n’abanyarwanda, ntabwoko,ntakarere cyangwa se idini runaka agomba kwitirirwa cyangwa ngo agerekwe k’umugongo w’abakomoka mu bwoko runaka bw’abagize umuryango nyarwanda nk’uko Nyakubahwa Perezida Kagame yabigaragaje mu magambo yavugiye mu nama y’urubyiruko yo kuwa 30/06/2013, yumvisha ko amarorerwa ya jenoside y’u Rwanda agomba kwitirirwa abakomoka mu bwoko bw’abahutu bugize umuryango nyarwanda.
PPR-Imena yamaganiye kure umuntu wese, ushaka kugira abanyarwanda cyane cyane urubyiruko, imfungwa z’amateka y’u Rwanda.
Intego ya PPR-Imena nukubaka umuryango umwe w’abanyarwanda , bivuga ko tugomba kurwanya n’ingufu zose, ikintu cyose kizana amacakubiri mu banyarwanda kuko kiza gisenya ubumwe bw’umuryango nyarwanda duharanira.
Kubaka ubumwe n’ubwiyunge bw’abanyarwanda, ntibishoboka hatabayeho ubworoherane, ukuri, n’ubwubahane.
Amateka yaba meza cyangwa mabi siyo agomba kujya imbere iyo ushaka kubaka ejo hazaza.
Aha tuributsa Perezida kagame ko yigeze kubwira Perezida Sarkozy ko ataba mu byahise ko areba imbere, ahazaza h’igihugu cy’u Rwanda, ariko muri iki kiganiro yatweretse ko yibera mu mateka, amateka yatanije abanyarwanda.
Ntushobora kuvuga ngo uri m’ubumwe n’ubwiyunge bw’abanyarwanda, kandi urimo uzana amacakubiri hagati y’abana n’ababyeyi babo, hagati y’abavandimwe .
Aya magambo ya Perezida , aduteye kwibaza niba Paul Kagame ari prezida w’abanyarwanda bose.
Ni gute umubyeyi nyamubyeyi, ushaka kubaka urugo rukomeye, rutajegajega, akoresha umuryango we inama ashaka kubibutsa uko bamwe bagiye bahemukira abandi ?
PPR-imena irasaba Perezida kagame guhitamo gukomeza kuyobora igihugu, cyangwa akaba umwarimu w’amateka y’u rwanda. Gukomatanya iyo mirimo yombi ntibishoka.
PPR-imena yemera ko iyi gahunda yiswe youth connect dialogue, ari igitekerezo cyiza, kugirango urubyiruko rwisanzure, runenge ibitagenda, ruzane ibitekerezo bishyashya. Ariko urebye iyi nama ya 30/06/2013, ntabiganiro birimo.
Muri iyi nama, urubyiruko barwicaje kuntebe y’ishuri, rurimo rurigishwa amateka mabi y’u rwanda ! Abayobozi b’inama baravuga bakinigura, urubyiruko rwagira ngo ruhawe ijambo, ntibatuma rurangiza n’igitekerezo cyarwo, uba ugitangira kuvuga ngo soza !
Bayobozi b’u Rwanda, ubumwe n’ubwiyunge muvuga, ntibyagerwaho, mutaretse abantu ngo bisanzure, bababwire akari kumutima wabo, maze abagomba gufashwa bafashwe.
Mushaka abantu bababwira ibyo mushaka kumva gusa, muzababona sibo babuze mu banyarwanda, bizatinda ariko ntaho bizageza u Rwanda.
Ishyaka PPR-Imena na politiki y’ubworoherane, ukuri ,n’ubwubahane, ribabajwe kandi ritangajwe no kumva amagambo nkaya ava mukanwa k’umuyobozi mukuru w’igihugu.
– « Abadage ntabwo bakoze nkibyo abanyarwanda bakoze…ntabwo abadage bose bahagurutse ngo bajye kwica abayahudi, ariko mu Rwanda byo bisa nkaho ariko byabaye…. »
– « Ugomba gusabira imbabazi abishe mw’izina ryawe…. »
– « U rwanda rubana n’abarwishe…….. Tubana n’abajenocidaires…… »
Ishyaka ppr-imena rirasanga aya magambo yavuzwe na Perezida kagame, atari ngombwa niba koko ashakira, abanyarwanda, ubumwe n’ubwiyunge.
Banyarwandakazi, Banyarwanda, aya magambo, ateye ubwoba kuba avuzwe n’umukuru w’igihugu, kandi ariwe ugomba kubaka ubumwe, n’ubwiyunge bw’abanyarwanda.
Ishyaka PPR-Imena ntiducitse intege kubera aya magambo y’umukuru w’igihugu, twizeye kandi twemera ko urubyiruko, n’abanyarwanda muri rusange, bazi gutandukanya ikibi n’icyiza, bazi gutandukanya icyatsi n’ururo.
Ishyaka PPR-Imena ntirizabatenguha, cyangwa ngo ribatabe mu nama, tuzakomeza guharanira kugera ku mahoro arambye kubanyarwanda bose, dukoresheje inzira y’ubworoherane, ukuri, n’ubwubahane mu banyarwanda.
Iyo ubana n’uwo mwashakanye, umusi umwe ukaza kumufata akora amanyanga yo kuguca inyuma, ushobora guhitamo kimwe mu bintu bibiri :
1. Gusenya urugo : mugatandukana umwe ukwe undi ukwe, umwe akibagirwa undi.
2. Kwubaka urugo : kureba imbere, ntuhore ubigarura(harcelement moral) ayo manyanga wabonye akajya mu mateka y’urugo, mukarera abana, mugacunga umutungo.
Mu rwanda rero, turareba ingingo ya kabiri, iyambere ntabwo ishoboka kuko igihugu ni kimwe kandi ni icyabanyarwanda bose.
Tugomba rero koroherana, tukavugisha ukuri, tukubahana, kandi tukirinda gutonekana nk’abanyarwanda.
Bayobozi b’u Rwanda mureke gukomeza kwica urubyiruko, n’abanyarwanda bose,turimo turahemukira abana bacu kandi ari inzira karengane, mureke kwikunda birenze urugero, ari nabyo bituma mukomeza kuzana amacakubiri mu banyarwanda, mubacamo ibice ku nyungu zanyu.
Imana ikomeze, ifashe abanyarwanda bose kutita kubibatandukanya.
Abakoze amarorerwa bose bariyizi, nibisabire imbabazi ubwabo .
Harakabaho One peaple One nation mu Rwanda
Harakabaho amahoro arambye n’ubumwe mu Banyarwanda.

Ubuyobozi bw’ishyaka PPR-Imena

Bruxelles le 05/07/2013

2 COMMENTS

  1. Dore ishyaka rigizwe n’abagabo bagambiriye ukuri ku mateka yaranze u rwanda ,abandi ni inzangano gusagusa !!!! Imana ibarinde muzarigeze i kigali ntibizabe nyombere reka no kuvuga menshi gusa tuzaritora

  2. ariko kukyi burigihe mutemera ko habaye genocide ico ni kimwaro ko abana ba bahutu bazima bunva batewe ikimwaro na marorerwa ba se bakoze bunva babisabira imbabazi bakabohoka,nta numwe kagame yigeze ahagurutsa ngo asabe imbabazi kukyi mwe bibababaza?

Comments are closed.