Arusha: Gen Ndindiliyimana na Major Nzuwonemeye bagizwe abere!

Cpt Sagahutu yategekaga Esc A ya Bn Recce

Urukiko mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda ruri Arusha rwagize umwere General Augustin Ndindiliyimana – wahoze ari umukuru wa Gendarmerie mu gihe cya jenoside yo muri 1994 mu Rwanda.

Urugereko rwa mbere rw’urwo rukiko rwari rwaramukatiye gufungwa imyaka 11. Yaregwaga ubwicanyi bwakozwe muri Saint André i Nyamirambo n’abajandarume ba Brigade ya Nyamirambo. N’ubwakozwe n’abajandarume muri Komini ya Nyaruhengeri akomokamo. Urugereko rwagize Gen Ndindiriyimana umwere kubera ko  rwasanze nta bubasha yari afite ku bajandarume kuko kubera ko byari mu gihe cy’intambara bari ku mategeko y’ubuyobozi bukuru bw’ingabo z’igihugu (Armée Rwandaise).

Gen Major BEM Augustin Ndindiliyimana
Gen Major BEM Augustin Ndindiliyimana

Général major BEM Augustin Ndindiriyimana, yavukiye mu cyari Komini Nyaruhengeri i Butare mu 1943, yarangije mu ishuri rikuru rya gisirikare ry’i Kigali (ryitwaga EO icyo gihe) mu 1968 ari muri Promotion ya 7. Yakoze muri Compagnie Police Militaire kugeza mu 1971, nyuma yabaye umusirikare wa mbere w’umunyarwanda wagiye kwiga muri Ecole de Guerre de Bruxelles mu Bubiligi yagarutse mu Rwanda nyuma ya Coup d’Etat yo mu 1973 ari BEM (Breveté d’Etat-major). Yabaye umwarimu mu ishuri rikuru rya gisirikare ESM, nyuma aba ushinzwe abakozi muri Etat-major y’ingabo (G1) mu 1978. Yagiye muri guverinoma aho yabaye Ministre w’Urubyiruko na Siporo mu 1982, nyuma Ministre wo gutwara ibintu n’abantu no gutumanaho, aba na Ministre w’ingabo kugeza mu 1992 igihe yabaga umukuru wa Etat-major ya Jandarumori, uwo mwanya akaba ari wo intambara ya Mata 1994 yamusanzeho.

Uwundi urugereko rw’ubujurire rwagize umwere ni Major BAM François-Xavier Nzuwonemeye wahoze ayoboye umutwe w’abasirikare barwanisha za Burende (bataillon de reconnaissance), wari warakatiwe gufungwa imyaka 20 n’urugereko rwa mbere. Yaregwaga urupfu rwa Ministre w’intebe Agatha Uwiringiyimana n’urupfu rw’abasirikare 10 b’ababirigi. Urugereko rwasanze yararenganyijwe ndetse agahamywa ibyaha bidashingiye ku bimenyetso bifatika.
Major BAM Nzuwonemeye yavukiye mu cyahoze ari Komini Musasa, muri Kigali Ngari mu 1955, yarangije mu ishuru rikuru rya gisirikare ry’i Kigali (ESM) mu 1978 ari muri Promotion ya 16. Yabaye muri Bataillon Para commando i Kanombe, nyuma yoherezwa gukora mu biro bishinzwe iperereza muri Etat- Major y’ingabo (G2) kugeza mu 1991. Nyuma yo kuyobora i Bataillon ku rugamba rwari rwatangiye mu 1990, nyuma yaho yahawe kuyobora bataillon de reconnaissance ni kuri uwo mwanya intambara ya Mata 1994 yamusanzeho.
Cpt Sagahutu yategekaga Esc A ya Bn Recce
Cpt Innocent Sagahutu

Urukiko kandi rwagabanirije igihano Capitaine Innocent Sagahutu wari umwe mu bayobozi ba Bataillon de reconnaissance. Imyaka 20 yari yarakatiwe yagabanijwe ishyirwa kuri 15. Amaze guhanagurwaho urupfu rw’uwari Ministre w’Intebe Agathe Uwiringiyimana. Ariko yarezwe ngo kuba ntacyo yakoze ngo abuze abasirikare yayoboraga kwica abasirikare 10 b’ababiligi. Sagahutu mu myaka yakatiwe hakuwemo 14 amaze afungiye Arusha.

Capitaine Innocent Sagahutu yavukiye mu cyahoze ari Komini Gisuma muri Cyangugu mu 1962, yarangije mu ishuri rikuru rya gisirikare ry’i Kigali (ESM) mu 1986 muri Promotion ya 22, ahita yoherezwa gukorera muri Bataillon de reconnaissance muri Camp Kigali. Yize ibyo kurwanisha za Burende ahitwa i Mbanza-Ngungu mu cyahoze ari Zaïre. Nyuma y’igitero cy’ingabo za FPR mu 1990. Sagahutu wari Lieutenant icyo gihe yitwaye neza ku rugamba aho yoherezwaga hose cyane cyane mu Mutara ku buryo yahawe ipeti rya Capitaine mbere y’igihe. Muri Mata 1994, yategekaga Escadron A ya Bataillon de reconnaissance yabaga muri Camp Kigali, za Burende yayoboraga zarwanye ku mujyi wa Kigali kugeza mu kwezi kwa Nyakanga 1994, ingabo zose za FAR zisohotse mu mujyi wa Kigali.

Urukiko ariko rwavuze ko icyemezo cyarwo k’ubujurire bwa General Augustin Bizimungu, wahoze ari umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda (Armée Rwandaise), kizatangazwa mu gihe kiri imbere. Urikiko ntabwo rwatanze impamvu.

General Augustin Bizimungu yakatiwe imyaka 30 mu rugereko rwa mbere.

Ubwanditsi

The Rwandan