Birahwihwiswa ko Denis Karera yatawe muri yombi.

Denis Karera mu nama ya FPR yabereye Coventry mu Bwongereza muri Nyakanga 2018

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Amakuru agera kuri The Rwandan kuri uyu wa kane tariki ya 2 Kanama 2018 aravuga ko Major Rtd Denis Karera benshi bazi kw’izina rya Rukokoma yatawe muri yombi.

Nk’uko bitangazwa n’abantu batandukanye Denis Karera ngo yaba amaze iminsi irenga icyumweru umuryango we waramuburiye irengero. Hari amakuru avugwa ko yafashwe tariki ya 25 Nyakanga 2018. Abo mu muryango we n’inshuti ngo bashakishirije muri station zose za polisi ntibamubona bakaba bakeka ko yaba afungiwe muri ya mabohero atemewe n’amategeko azwi kw’izina rya “Safe house”. Dore ko n’umuvugizi wa Polisi, Théos Badege iki kibazo yakigurukije akavuga ko inshingano zo kugenza ibyaha zisigaye zarahawe RIB (Rwanda Investigation Bureau) urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha mu Rwanda.

Nabibutsa ko Denis Karera ari umuvandimwe wa Major Wycliffe Kwikiriza na Ministre w’ubutabera w’u Rwanda Johnston Busingye.

Umuvugizi wa RIB, Modeste Mbabazi, hari ikinyamakuru gikorera mu Rwanda yabwiye ko atari RIB yataye muri yombi Karera Denis.

Denis Karera ubu wakoraga akazi k’ubucuruzi yari amaze gukira cyane, akaba afite imitungo myinshi itimukanwa mu duce dutandukanye tw’umujyi wa Kigali nka Luxury Park View Courts I Nyarutarama n’inyubako nini cyane ku Kimihurura izwi nka Kigali Heights.

Denis Karera yakuriye mu gihugu cya Uganda akaba yaranabaye mu ngabo za NRA za Perezida Yoweri Museveni wa Uganda.

Denis Karera yari mu ngabo za FPR zateye u Rwanda muri 1990, ndetse mu myaka yakurikiyeho avugwa kuba ari mu bishoye mu bwicanyi dore ko ari no mu bashyiriweho inyandiko zo kubafata zatanzwe n’igihugu cya Espagne.

Denis Karera uzwi no kabyiniriro ka Rukokoma, ubwicanyi yavuzwemo cyane ni ubwabereye mu mujyi wa Byumba mu 1994 ubwo yari umwe bayobozi bashinzwe iperereza b’ingabo za FPR muri ako gace. Amakuru dufite n’uko yagize uruhare mu kwica abaturage b’abahutu b’i Byumba ndetse no mu gucagura imiryango y’abahutu mu batutsi bari baje Bahunga bava mu mujyi wa Kigali, iki gikorwa cyikaba cyaraguyemo imiryango myinshi kuko iri cagura ntabwo ryasigaga n’abana b’impinja.

Denis Karera atungwa agatoki mu rupfu rw’umupadiri ukomoka mu gihugu cya Espagne witwaga Joaquim Vallmajo wiciwe i Byumba mu 1994.

Denis Karera yakoze imirimo myinshi itandukanye harimo muri Polisi y’u Rwanda igihe yashingwaga ari uwungirije umukuru wa polisi ushinzwe ubuyobozi n’abakozi. Yagize uruhare mu kubaka igipolisi cy’u Rwanda kitwaga icya Komini nyuma ya 1994 ku nkunga u Rwanda rwahabwaga na PNUD, Ubwongereza, ubudage, Afrika y’Epfo, Uganda na Zimbabwe.

Karera ntabwo ayobora Kigali Heights gusa kuko ni nawe mukuru w’inama y’abacuruzi muri Afrika y’uburasirazuba (chairman of the East African Business Council). Ni Perezida w’ishyirahamwe ry’amanyamahoteli mu Rwanda (Rwanda Hoteliers Association) akaba kandi n’uhagarariye igihugu cya Ghana mu Rwanda (Honorary Consul of Ghana in Rwanda).

Ababikurikiranira hafi bemeza ko umuntu nka Denis Karera adashobora gutabwa muri yombi nta tegeko riturutse kwa Perezida Kagame ubwe. Dore ko binavugwa ko imitungo myinshi yitirirwa yaba ari iya FPR cyangwa iya Perezida Kagame ubwe.

Hari amakuru ahwihwiswa ariko tutarabonera gihamya avuga ko iki kibazo cyaba hari aho gihuriye n’umwuka mubi uri hagati y’u Rwanda na Uganda.

Denis Karera kandi yavuzwe mu kibazo cy’abaturage batuye I Nyarutarama ahitwa “Bannyahe” bashaka kwimurwa aho guhabwa ingurane ahubwo bagahabwa amazu yubatswe na Denis Karera. Byumvikane neza ko amafaranga y’ingurane yose yagombaga guhabwa abaturage yahabwa Denis Karera maze nawe agaha abaturage amazu yubatse!