Dusobanukirwe n’ikiswe manifeste y’abahutu

Albert Bizindoli

Mu ntangiriro z’ukwezi kwa Kamena, Bwana Jean Damascène BIZIMANA, umukuru w’ikigo cy’igihugu CNLG yatanze ikiganiro i Kabgayi aho yasobanuriye abaturage n’abandi bamwumvaga ko inyandiko yiswe « Manifeste y’Abahutu » ari yo nkomoko ya jenoside yo muri 94.

Nyuma ya ho, Radiyo BBC yagarutse kuri iki kiganiro, ikoresha ikiganiro mpaka abanyarwanda b’inararibonye ngo bagire icyo bavuga kuri iki gitekerezo cya Bwana BIZIMANA.

Nifuje nanjye kugira icyo mvuga ku bitekerezo bya Bwana Bizimana n’abamukurikiye mu kiganiro mpaka cyabereye kuri BBC.

Iyi nyandiko irimo ibice bitatu.

Mu gice cya mbere, nderekana imvo n’imvano y’iyi nyandiko, mpereye ku ko U Rwanda rwari rurahagaze muri iyo myaka ya 50.

Dr Jean Damascène Bizimana

Mu gice cya kabiri mpereye ku nyandiko y’umwimere, nderekana ibirimo, kandi nanjye ntange igitekerezo cyanjye kuri kiriya kibazo : ese koko Manifeste y’abahutu ni yo ntandaro ya kwanga no kwica abatutsi ? Ese ibyo bwana Bizimana yemeza ko muri iyo nyandiko handitsemo ngo « Gukemura kibazo ni ukwica no kwigizayo abatutsi » ni byo ?

Mu gice cya gatatu ndagaruka kuri bimwe nagiye numva ku kiganiro cyo kuri BBC, ngire icyo mbivugaho.

Nb : Nifashishije cyane igitabo cya Bonaventure MUREME, Manuel d’histoire politique et sociale du Rwanda contemporain. Tome 1, la révolution rwandaise et la première république rwandaise, L’Harmattan, sept 2012, 431 pages.

IMVO N’IMVANO YA MANIFESTE Y’ABAHUTU

Mu myaka ya 50 hatangijwemo gahunda nyinshi zagize ingaruka zikomeye ku buzima bw’abanyarwanda bose.

Mu w’1952, ni bwo habaye amatora ya mbere mu gihugu. Muw’1954, Umwami Rudahigwa yaciye ubuhake. Hirya no hino mu gihugu hatangijwe n’imbaraga nyinshi imishinga ya kijyambere : kwubaka imihanda, gutera amashyamba, kwubaka amashuli, amavuriro, amazu y’ubutegetsi, gutera ibihingwa bishya, guca imiringoti, … Umubare w’abanyarwanda barangije amashuli wakomeje kwiyongera mu milimo ya Leta, mbere yiharirwaga n’abazungu. Mbese impinduka zari zose, U rwanda rutera imbere, rwiyuburura.

Impinduka zo muri za 50 zahaye indi ntera ikibazo hagati y’amoko gakondo y’abanyarwanda.

Dore zimwe mu ngero nkeya twafatiraho :

  • Uburyo amatora yakorwaga (1952, 1956) bwatumye imyanya hafi ya yose, cyane cyane iyo mu nzego nkuru z’igihugu, yiharirwa n’abatutsi.
  • Kubera imirimo yo guteza imbere igihugu, “Akazi », ikiboko, byakajije umurego, tutibagiwe imisoro ya hato na hato yasabwaga abaturage. Ibi byatumye abanyarwanda benshi bo mu bwoko bw’abahutu cyane cyane (abatutsi bake bake bashoborag kuboneka muri iki cyiciro), bahunga igihugu. Ku basigaye ubuzima bwa buri munsi bwari umusaraba.
  • Imirimo myiza yahabwaga abanyarwanda yagaragaraga nk’iyihariwe n’abo mu bwoko bw’abatutsi

Abahutu batangiye kugaragaza ipfunwe no gusaba ko ibintu bihinduka

Ibyo byose byakorwaga, byateraga abahutu bize ipfunwe ryo kutagira uruhare mu buzima bw’igihigu cyabo ruhwanye n’ubushobozi bumva bafite. Ahubwo bagahezwa mu myanya yo hasi. Igihe bene wabo ku misozi babagaho nk’abacakara mu bukene n’ubujiji bukabije.

Buri muntu ku giti cye, yabanje kwihererana ipfunwe rye mu mpfuruka. Nyamara buhoro buhoro, duhereye mu ntangiriro za 50, batangiye kugenda biyegeranya, bishyira hamwe, ngo bamagane akarengane bagirirwa, n’ako bene wabo bagirirwa muri rusange. Amashyirahamwe yashinzwe muri icyo gihe (abize mu iseminari ya Kabgayi, abize mu ishuri ry’abarimu i Zaza) ni yo yafashe iya mbere, mbere y’amashyaka, mu gusobanura no gusesengura neza ibibazo no gutangiza ibikorwa byo gusaba ko ibintu bihinduka.

Abatutsi batangiye gusaba independansi no kongererwa ubutegetsi

Abatutsi na bo ku ruhande rwabo ntibari bishimiye uburyo babangikanye n’ubutegetsi bw’ababiligi. N’ubwo bari baragumishijwe mu butegetsi, bari baratakaje ububasha n’igitinyiro bari bafite mbere. Icyifuzo cyabo gikuru cyari uko Ababiligi bava mu gihuhu bwangu, bagasubirana ubutegetsi bwabo.

Ni muri iyi « contexte » Manifeste y’abahutu yatangajwe ku wa 24 werurwe 1957 ije ikurikiranye vuba na « Mise au Point » yasohotse ku ya 22 Gashyantare 1957.

Mise au Point : umuntu agenekereje biravuga ngo « Dore aho duhagaze »

Iyi nyandiko yanditswe n’Abatutsi bagize Inama Nkuru y’Igihugu (CSP), yari igenewe gushyikirizwa komisiyo y’igenzura ya Loni yari iri mu ruzinduko mu Rwanda Dore bimwe mu by’ingenzi iyo nyandiko isaba :

  • Kwongerera ububasha Umwami n’abashefu.
  • Gushimangira gahunda yo guteza u Rwanda imbere mu rwego rw’ubukungu
  • Gufungura ishuri rya Kaminuza mu Rwanda. “L’instruction de la masse a été la seule poussée, …le programme de la création d’une université est celui qui nous tient le plus à cœur.
  • Ko U Rwanda ruhabwa ubwigenge mu maguru mashya.

Bamaze gusoma iyi nyandiko ni bwo Abarwanashyaka b’Abahutu basohoye iriya nyandiko yaje kwitwa manifeste y’Abahutu. Muti ese muri biriya « Mise au point » ivuga, icyo banengaga ni iki ?

N’ubwo bemeranya ku bijyanye no guteza imbere igihugu mu bukungu, bafite byinshi bayinengaga

  1. Ko itigeze na rimwe igira icyo ivuga ku bibazo by’isaranganya ry’ubutegetsi, imirimo, n’ibindi byose bijyanjye n’imiberho myiza y’abaturage, kandi bo bamaze igihe berekana ko hari ibibazo bigomba gukosorwa. Babibonyemo agasuzuguro no kutita na gato ku bibazo abaturage bafite, ahubwo abatutsi bo muri CSP bakaba bashishikajwe gusa n’ibibafitiye inyungu bwite.
  2. Bafashe iyi yandiko nk’uburyo bwo kuburizamo urugamba bari bamaze imyaka batangije rwo kwipakurura umuco n’ubuyobozi by’abakandamizaga. Urugamba rwari rutangiye gufata indi ntera.
  3. Igaragaragara nko gutanguranwa kw’abatutsi ngo babahe indepandansi bwangu babone uko baburizamo ibyifuzo by’abahutu.

Ni bwo nyine na bo bafashe umugambi wo gusohora iriya nyandiko, ngo berekane na bo aho bagaze. Bayise « Note sur l’aspect social du problème racial indigène au Rwanda » (Inyandiko igamije gusesengura imiterere y’ikibazo hagati y’amoko gakondo mu Rwanda) Yaje nyuma kwamamara ku izina rya Manifeste y’Abahutu.

IBIKUBIYE MURI MANIFESTE Y’ABAHUTU

Maximlien NIYONZIMA Godefroid SENTAMA

Aba ni bamwe mu banditse manifeste y’abahutu, bafatanije na Grégoire KAYIBANDA, Joseph GITERA, Claver NDAHAYO, Isidore NZEYIMANA, Calliope MULINDAHABI, Sylvestre MUNYAMBONERA na Joseph SIBOMANA .

Ijambo nyamukuru rya manifeste y’abahutu ni uko Ibibazo bijyanye n’ubwigenge bitagomba gupfukirana akarengane k’umuhutu. Abanyarwanda babanze bakemure ibyo bibazo, hanyuma bafatanyirize guharanira ubwigenge.

Inyandiko igizwe n’ibice bine :

Mu gice cya mbere harimo ibitekerezo bibiri by’ingenzi :

  • Ikibazo cy’u Rwanda ni icyarimwe ikibazo cy’ubusumbane mu mibereho y’abaturage (conflit social) n’ikibazo cy’ubwoko (conflit racial). Ibi turabigarukaho nyuma.
  • iki kibazo kitabonewe umuti cyashyira u Rwanda mu kaga gakomeye.

Kuri iyi ngingo ya kabili baragira bati : Ntacyo byagezaho igihugu na gito, gukemura amakimbirane ari hagati y’abatutsi n’ababiligi, wirengangije ikibazo nyamukuru kiri hagati y’abahutu n’abatutsi ».

Mu gice cya kabiri baragaragaza bamagana, kandi bavuguruza ibyo abadashaka ko abahutu batera imbere, bitwaza  nko kuvuga  ngo Abahutu ni ibicucu ntacyo bashoboye / abahutu bakurikira butama / abatutsi bavukiye gutegeka /

Mu gice cya gatatu barerekana akarengane k’umuhutu gaterwa n’uko ubutegetsi, ubukungu bw’igihugu, ibyiza bigize imibereho y’abaturage, amashuri, akazi keza, byose ari umwihariko w’abatutsi. Uko kwikubira, ni yo ntandaro y’ibibazo byose rubanda ifite : Akazi, uburetwa (gukorera abatware nta gihembo), gusahurwa no kwamburwa ibyo bakoreye, ikiboko, gutanga imisoro y’ikirenga, kwishyura imirimo bafitiye uburenganzira,…

Mu gice cya 4, baratanga uburyo babona ibyo bibazo byakemurwa

Ibisubizo batanga biri mu byiciro bibiri : guhindura burundu kandi vuba imitere y’ubutegetsi mu gihugu / gukuraho ubusumbane buri hagati y’abaturage : « Quelques solutions peuvent être présentées et dont l’efficacité n’est possible que si le système politique et social actuel du pays change profondément et assez rapidement ». Dore zimwe mu ngingo zigize ibyo bisubizo :

  • Inzego z’ubuyobozi gakondo zigomba kuvaho
  • Gushyiraho ubuyobozi bushingiye kuri Demokarasi
  • Guca itoneshwa no kwikubira bishingiye ku gatsiko
  • Amahirwe amwe kuri bose
  • Hagomba kujyaho inzego z’imilimo n’ubuyobozi zirimo abantu bafite ubumenyi kandi babishoboye, zigenzurwa n’abaturage
  • Gukuraho ibintu byose bitanya abanyarwanda aho kubunga

INGARUKA Z’IYI NYANDIKO

Mu rwego rwa Loni

Nyuma y’izi nyandiko zombi, Loni yohereje Komisiyo mu Rwanda kugenzura uko byifashe. Yasanze ko manifeste y’abahutu ivugisha ukuri ku byerekeye kwikubira ubutegetsi (monopole politique), agasuzuguro kagirirwa abahutu (« sous humanisation des hutu») akarengane ka buri munsi kagirirwa abaturage.

Ku rwego rw’ababiligi

Nyuma y’iyi nyandiko bafashe ibyemezo bimwe na bimwe bigamije guca akarenganne ka buri munsi abaturage bagirirwa n’abashefu. (Mureme B., pg 133). Nyamara ibyerekeye kugabana ubutegetsi ntibabasha kugira icyo babikoraho kigaragaraga, cyane cyane ko bamwe nta gaciro bagihaga  (Avis du directeur provincial des affaires indigènes du Rda-Udi : « Un problème de pauvres gens, mais en soi qui n’en est même pas un, du moins quant à l’aspect dramatique dont on veut le revêtir » Mureme B., 146)

Ubuyobozi gakondo bw’igihugu n’abandi batutsi

Bisabwe n’Inama Nkuru y’igihugu, kuva ku wa 30 werurwe 1958, i Nyanza hateraniye komisiyo igizwe n’umubare ungana w’abahutu n’abatutsi (10), kugirango ishakire umuti ikibazo hutu twa tutsi. Iyo komisiyo yamaze iminsi 15 isuzuma iyi nyandiko ingingo ku yindi. Imaze gusuzuma ibyayigejejweho, Inama Nkuru y’Igihugu yemeje ku bwiganze bw’amajwi ko nta kibazo hutu/twa/tutsi kiri mu Rwanda. (Mureme B., pg 139 – 149)

Muw’1958, abahutu 18 bishyize hamwe bandikira ibaruwa umwami bamusaba ko abanyarwanda nk’abavandimwe bagabana ibyiza byose bafatanije kugeza ku gihugu.

Ku ya 17 gicurasi 1958, ni bwo abiyise Abagaragu bakuru b’ibwami basubije iyi nyandiko basobanura ko ntacyo bapfana n’abahutu, ko bo ari ba shebuja, abandi bakaba abagaragu. (Mureme B., pg 143). Ubwo iyi nyandiko yashyirwaga hanze muri 58, ntabwo ba nyiri ukuyandika bigeze bayihakana. Ababikora ubu sinzi icyo bashingiraho.

Bukeye bw’aho, abandi batware 15 b’abatutsi (« vieux nobles tutsi ») bandikiye umwami bamubwira ko badashyigikiye umushinga w’itegeko rigenga ubutaka mu Rwanda. (Mureme B., 144)

Abatutsi batari bake, cyane cyane abize bagaragaje ko ibikubiye muri iriya nyandiko bifite ukuri, kandi ko byaba byiza ku neza y’igihugu ko byitabwaho. Babashubije ko ibyo ari amakabyankuru, abandi barababwira ngo uhaye abahutu uburenganzira waba ujugunye igihugu mu kajagari. Aha twavuga ba Padiri Alexis Kagame, na Musoni Boniface.

NONE SE KOKO IYI NYANDIKO YAKWITIRIRWA JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI MURI 94 ?

Bwana Bizimana ntabwo ari we wa mbere utangaje biriya. Ku mbuga habonekaho izindi nyandiko, zimwe zanditswe n’abazungu izindi n’abanyarwanda, zemeza biriya yatangarije i Kabagyi. Aho Bwana Bizimana atandukaniye na bariya bose ni uko yafashe ijambo nk’umuyobozi mukuru mu gihugu wigisha abaturage, bikaba bisobanura ko atanga umurongo wa politiki wa Leta ahagarariye. Muri urwo rwego, ntandukiriye gato, umuntu yakwibaza icyo bimariye ubutegetsi kwigisha abaturage ko ababyeyi ba Perezida Kayibanda bakomotse muri Kongo? Turi abanyarwanda twese kimwe ?

Ese abandika, cyangwa abavuga ko Manifeste y’abahutu ariyo yateye jenoside bashingira ku ki ?

  • Ngo kuba inyandiko ikoresha kenshi ijambo hutu/tutsi ; hamites/bantou.
  • Ngo ikibazo “social” (amakimbirane hagati y’abaturage ashingiye ku mibereho ya buri munsi) bakigize “racial” (icy’amoko), bityo bakurura mu banyarwanda umwiryane ushingiye ku moko.
  • Bamwe bongeraho ko ibibazo bavuga atari ukuri, abanyarwanda bose bari bafite uburenganzira bumwe, ko ntawabuzwaga gutera imbere, abasigaraga inyuma ni bo babaga babyiteye, bidashingiye ku bwoko. Ngo kandi bagaragaraga mu moko yose.
  1. Gukoresha kenshi ijambo hutu/tutsi ; hamite/bantou.

Mu ntangiriro, abanditse manifeste y’Abahutu bavuga ko bagiye gutanga umusanzu mu gusobanura ikibazo kimaze iminsi cyandikwa mu binyamamkuru, kandi kiganirwaho cyane muri rubanda. Ibi bisobanura ko muri icyo gihe ikibazo ari ko bacyitaga (le problème a toujours été posé comme ça : hutu/tutsi). Imvugo Gatutsi, Gahutu, Gatwa, Kazungu yari imvugo isanzwe. Kubagaragaza nk’abantu batandukanye byari bimenyerewe, haba muri rubanda, haba mu bategetsi, mu njijuke, cyangwa se mu bazungu. Abanyarwanda ubwabo bari biyizi nk’abatutsi cyangwa se abahutu. Bamwe n’ishema ryinshi ryo kwitwa abatutsi (hamite mu gifaransa muri icyo gihe), abandi n’ipfunwe ryo kuba abahutu bitewe n’urwego byabashyiragamo. Ese uyu munsi ho bimeze bite ? Ibitekerezo byo ku nkomoko z’U Rwanda byagiraga abatutsi bakuru n’abatware b’andi moko. Abazungu bahageze barabishimangiye : Le Tutsi raffiné, intelligent VS le Hutu rustre, peu intelligent et le Twa …

Ntabwo abanditse manifeste ari bo bahimbye amoko, nta n’ubwo ari bo bonyine cyangwa abambere bayakoresheje mu mvugo, no mu nyandiko. Et surtout ntabwo ari bo bahimbye ubusumbane bwari hagati yayo.

  1. Ikibazo “social” (amakimbirane asanzwe hagati y’abaturage ashingiye ku mibereho myiza) bakigize “racial” (ikibazo cy’amoko), bityo bashyamiranya abanyarwanda

Ibi nk’uko nabyerekanye hejuru, abanditse Manifeste ni byo baheraho mu nyandiko yabo : Problème racial ou conflit social ? Ikibazo cy’amoko cyangwa cy’imibereho y’abaturage ? Kuri bo ipfundo ry’ikibazo ni uko ubwoko bumwe –abatutsi- bwihariye ubutegetsi. Bati : «  Mu gihugu giteye nk’U Rwanda, kwikubira ubutegetsi bihinduka kwigwizaho umutungo wose w’igihugu, n’ibyiza bigize imibereho myiza y’abaturage ». Conflit social irahari ariko ipfundo ryayo ni problème racial. Ntushobora gukemura le conflit social, udapfunduye iryo pfundo rya monopole racial.

Nkuko nabyerekanye haruguru na bamwe mu batutsi bari barize, nka Padiri Alexis Kagame cyangwa se Boniface Musoni na bo ubwabo babonaga ikibazo cy’u Rwanda nk’ikibazo cy’ubwoko bwikubira ibyiza byose by’igihugu, bagasaba bene wabo kwemera gutakaza zimwe mu nyungu zabo ku neza y’igihugu.

Ubundi se umuntu arebanye ubushishozi, nta zindi nyungu ashaka kurengera, uwakuruye amakimbirane mu gihugu, ni uwerekanye, akamagana akarengane bamwe mu baturage bagirirwa n’abandi, cyangwa ni uwo akarengane kari gafitiye inyungu, akanga kugakosora, ngo adatakaza ibyo yari afite ?

Kuba abahutu barahagurutse bakavuga akarenagne kabo, bakerekana aho gashingiye n’ibyakorwa ngo gakosorwe, bibaye bite ikosa ? Ari bo, ari ababimye amatwi, bagamije kurengera inyungu zabo bwite, n’ababo ni nde nyirabayazana w’ibyakurikiyeho ?

Nyamara abanditse manifeste ntibari babuze kubibona no kuburira buri wese : « Ikibazo cy’amoko, kigenda kirushaho kongera ubukana uko umunsi ukeye. … Ibyo bikaba bituganisha mu bibazo bikomeye, bifite uburemere buruta kure ibyo twita uyu munsi « ibibazo bikurura amacakubiri».

Nibajije Ibindi bibazo nyumva ya kiriya kiganiro

  • «  Gukemura ikibazo ni ukwica no kwigizayo abatutsi»

Ibi ni bimwe mu byo Bwana Bizimana yatangarije i Kabgayi. Byaba byiza ko yerekana igika yabisomyemo, kuko njye nayisomye yose simbibone. Nta n’imvugo iganisha kwica irimo. Icyo bifuzaga ko kiranduka burundu ni umuco wo kwikubira ubutegetsi kuko ari wo wakuruye akarengane muri Rubanda. Ndetse mu bisubizo batanga byakemura ibibazo baragira bati : « Hagomba gukurwaho ibintu byose bitanya abanyarwanda, aho kubunga ». Twibukiranye kandi ko batangiye urugamba basaba ko bahabwa umwanya mu buzima bw’igihugu. Gukuraho umwami, gufata ubutegetsi, ntabyo bari bafite muri gahunda zabo batangira. Kunangira kw’abo babwiraga ni byo byatumye bahindura umuvuno.

  • Sous Chef Benzinge ati Umwami Rudahigwa yifuje ko Abatutsi bagabana ubutegetsi n’Abahutu, Ababiligi ni bo babyanze.
Boniface Benzige

Inyandiko yonyine nzi y’umuzungu wanze ko abahutu binjira mu butegetsi ni iya Mgr Classe, nawe kandi ntiyari abisabwe n’abatutsi. Dans les années 20. Ubundi mu myaka yakurikiyeho, igihe cyose abahutu bagiraga icyo baka, barabasubizaga ngo nta kibazo cy’amoko kiri mu Rwanda. Umwami Rudahigwa ubwe yatanze icyo gisubizo kenshi, agiha Abahutu, Ababiligi, n’abahagarariye Loni. Abahutu barababwiraga, ngo ubundi se mwakwiyamaje nk’abandi, cyangwa se ngo ntabyo mushoboye, …

Sous-chef Benzinge nzi ko azi neza Bwana Maus A., umubiligi wari muri Conseil Du vice-gouvernorat wahisemo kwegura nyuma y’uko umwami Rudahigwa yanze ko Umuhutu yinjira muri iyo nama, yitwaje ko ngo U Rwanda ari nyabutatu, nta muhutu, nta mututsi, nta mutwa ubaho. Amoko yo mu Rwanda abaho, cyangwa ntabeho bitewe n’aho inyungu ziri.

  • Abanyarwanda bari bafite uburenganzira bumwe, abakene bagaragaraga mu moko yose

Ni byo koko ko hari abatutsi bari mu bukene nk’ubw’abahutu. N’abahutu bari bafite imitungo iruta iy’abatutsi benshi. Ikibazo ariko ntabwo ari ukureba umuntu ku giti cye, uburyo ashobora kwirwanaho abifashijwemo n’uriya cyangwa uriya, uburyo yaciye système mu myanya y’intoki (dans un sens ou l’autre). Ikibazo ni ukureba uburyo umuco w’igihugu wemerera bamwe ibintu ukabibuza abandi muri rusange.

  • Manifeste yanditswe na nde?
Amb Ndagijimana

Nk’uko Ambassadeur Ndagjimana yabitangaje muri kiriya kiganiro navuze haruguru. Nta gaciro na gato bifite kumenya niba ari Kayibanda na bagenzi be bayanditse cyangwa se ari ababiligi bayibandikiye. Icyingenzi ni ukureba ibikubiyemo.

Ariko na none umuntu yakwibaza : abatutsi bo muri CSP banditse « Mise au point » ibyo ntawe ubishidikanyaho, ariko abahutu bo ntibashobora kuba baranditse « Manifeste » ? Iyi mvugo iraganisha kuri bimwe mu byo Manifeste yamagana : « Abahutu ni ibicucu, ntacyo bashoboye ». Abavuga biriya uyu munsi ni cyo baba batubwira. Nongere nunge mu rya ambassadeur Ndagijimana, uwasomye inyandiko za Munyangaju, Kayibanda na bagenzi babo muri kiriya gihe (Temps Nouveaux, AMI, n’ahandi) atangazwa cyane n’ubwenge bariya bagabo bari bafite. Bari abahanga bo mu rwego rwo hejuru. Mu bitekerezo bari bafite, n’uburyo babigaragazaga.

UMWANZURO

Ese inzira yo kwunga abanyarwanda ni ugukora nk’aho ikibazo cy’amoko kitabaho, cyangwa ni ukwishakamo ingufu abanyarwanda bakakiganiraho, bakagishakira umuti ?

Mu myaka ya 50, abagishyize ahagaragara bitiriwe ko aribo bagikuruye. Disikuru ya Bwana Bizimana niko ikomeza kubona ibintu. Yirengangiza nkana uruhare rwagizwe n’abanze ko ibintu bihinduka.

Icyo umuntu yabaza Bwana Bizimana kimwe n’abandi batekereza nka we ni ukumenya icyo bariya bari gukora ngo bakemure ibibazo by’akarengane barimo, badasheshe ipfundo rya « Monopole raciale » (ukwikubira kw’ubwoko) ryari intandaro yabyo ? Gutegereza ko bizikemura ? Ko abikubira bagera aho bakarekura, abarenganya bakikosora ?

Gihishwa inyuma ya za politiki zifite imvugo igikikira, kivugwa uko kiri frontalement, ikibazo cy’amoko ni ikibazo gikomereye umuryango nyarwanda. Kugeza uyu munsi. Ibyo tumenyereye ni uko ubwoko bufite ubutegetsi bwikubira bugaheza, abandi bagaceceka bategereje ko bazabona imbaraga zo kwigaranzura, bagakora ibyo abandi babakoreye.

Igihe kirageze ko abanyarwanda ubwabo badategereje ko abanyapoliyiki babibakorera, bicara hamwe bagashakisha uburyo ibyo byahagarara, tukubaka umuryango abana bose bafite ijambo, bafite agaciro, basabwa bimwe, bagahabwa bimwe.

Tugarutse kuri Jenoside yakorewe abatutsi, yabaye imyaka 40 nyuma ya manifeste y’Abahutu. Nsanga ko iyo ibiyikubiyemo byubahirizwa (n’abayanditse, ntitwavuga ko nyuma bayubahirije), usibye jenoside, ahubwo nta n’intambara y’amoko na nto yari kuba mu Rwanda. Amakosa yatujyanye muri jenoside yagiye akorwa buhoro buhoro mbere na nyuma ya Manifeste y’abahutu. Si ngombwa ko twirirwa dushaka kuyasesengura uyu munsi, igihe kubwizanya ukuri bidashoboka. Uwo munsi nugera tuzabiganiraho kandi tuzabyumva kimwe, tugamije gusa ko igihugu cyacu kijya mbere, abagituye bakakibamo mu mahoro.

Amahoro kuri twese.

Albert BIZINDOLI, taliki ya 1 kanama, 2018

____________________________________________

Iyi nkuru yasohotse bwa mbere mu kinyamakuru LECP INFO