Abasirikare ba RDF bakomeje gushorwa mu bikorwa by’urugomo

    Uyu musirikare w’ingabo z’u Rwanda (RDF) witwa Captain Charles Mbonyuwontuma wakoraga muri DMI yaba amaze kwitandukanya na Leta ya Kagame.

    Uyu musirikare yari asanzwe akora akaziko kuneka  mu Rwanda ni ukuvuga akora mu mirimo isanzwe atambara imyenda ya gisirikare bya bindi bya za maneko nyine, noneho mu mpera za 2012 nibwo yahavuye ajya muri mission muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, agendeye kuri passport y’igihugu cya Uganda, ari kumwe n’abandi benshi.
    Nyuma y’uko mu kwa gatatu k’uyu mwaka hahushijwe kwica Perezida Kabila wa Congo bavuga ko Perezida Kagame yaba abiri inyuma, abagize inzego z’umutekano za Congo Kinshasa bahiga za maneko z’u Rwanda i Kinshasa bakeka ko baba aribo bateguye uwo mugambi.
    Captain Mbonyuwontuma we n’abandi 2 (abasirikare bato) bahise batorokera muri Congo Brazzaville. Barakomeza bagana muri Kenya aba ari ho bacumbika. Hari abanyarwanda baba muri Kenya bari basanzwe bazi uwo Afande Charles kuri Université mu Rwandaaho yize bamubonye baramumenya ndetse bamwe aganira nabo.
    Bahamaze ukwezi noneho Captain Mbonyuwontuma ahita agenda avuga ko atahaguma kubera impamvu z’umutekano, hari bamwe mu banyarwanda baba muri Kenya yaganirmye nabo ababwira ko Leta ya Kagame ari mbi cyane ko iyo baguhaye mission ukanga nta kindi ni ukukwica, ikindi yavuzeho ni uko aribwo agiye guhangana na kariya gatsiko kabi kafashe abantu nk’imfungwa. Aho yabaga ari yashakaga uburyo yafasha bagenzi be baheze muri Congo Brazzaville afite n’agahinda ka bagenzi be atazi amakuru yabo muri Kinshasa kuko nabo bari bapanze gutorokana bo bikanga.
    Turamusengera ngo aho ari hose imana imufashe kuko ni umusore uri nko mu kigero cy’imyaka ya za 30 gutyo ubona utuje kandi w’imfura cyane kandi wumva. Nyuma yo kurangiza kwiga Kaminuza yasabye gusezererwa mu gisirikare baramwangira kuko yari umuhanga mu bintu by’iperereza utanamukeka n’ubwo waba umeze ute.
    ngayo nguko uburyo Kagame akoresha abantu ashaka kubashora mu mahano ab’inkwakuzi bakamucika batabyemera, twasaba n’abandi bafite umutima wa kimuntu kuva kuri Kagame ibye aguhemba ni urupfu.
    Umusomyi wa The Rwandan
    Kenya

    Comments are closed.