Buruseli hibutswe abanyarwanda bose bishwe kuva kuya 1/10/1990 kugeza ubu nta kuvangura!

Abanyarwanda batuye i Bruxelles mu Bubiligi bibutse uyu munsi ku wa gatandatu tariki ya 6 Mata 2013, abanyarwanda bose nta kuvangura ubwoko cyangwa uwabishe, bishwe kuva 01/10/1990 kugeza ubu.

Ubusanzwe abategetsi b’ababibiligi bajyaga babuza abibuka tariki 6 Mata kwegera urwibutso rwubatse muri komini ya Woluwe-St-Pierre, i Bruxelles bivugwa ko byaterwaga n’uko umu bourgmestre wariho mu myaka yashize yari uwo mu ishyaka rya Louis Michel ucuditse cyane n’ubutegetsi bw’i Kigali. None ubu bivugwa ko hagiyeho umu socio-chrétien utajya imbizi na Leta y’i Kigali ku buryo yaretse abibuka tariki 6 Mata bakabikora ntashyireho abapolisi bari basanzwe babuza abashaka kwibuka kuri iyo tariki.

Abateraniye kuri uru rwibutso kuri uyu wa gatandatu basomye imivugo n’andi magambo asaba kwibuka abanyarwanda bose bishwe kuva tariki ya 1 Ukwakira 1990 kugeza uyu munsi. Nk’uko byagaragaye abenshi muri bo ni abo mu bwoko bw’abahutu bakunze gukumirwa ndetse bakanirukanwa mu kwibuka kwa tariki 7 Mata kw’abashyigikiye Leta ya Kigali barangajwe imbere na Ambasade y’u Rwanda i Bruxelles.

Mu muhango wo kwibuka wo kuri uyu wa gatandatu hagaragaye abantu basanzwe bazwi mu gikorwa cyo guharanira ko abanyarwanda bose bakwibukwa nka Joseph Matata, Ambasaderi JMV Ndagijimana, ndetse hari n’abanyapolitiki nka Paul Rusesabagina, n’abandi.

Iki gikorwa ariko ntabwo kishimiwe na gato na Ambasade y’u Rwanda. Kuko umuhango wo kwibuka tariki ya 7 Mata wari usanzwe ubera kuri urwo rwibutso wimuriwe kuri Ambasade y’u Rwanda.

Mu ijwi rya Ambasaderi Masozera biciye mu nyandiko yahise ku rubuga igihe.com ifite umutwe ugira uti:” Guha urubuga abapfobya Jenoside ni agasuzuguro –Ambasaderi Masozera” yagaragaje uburakari n’amarangamutima menshi aho icyifuzo cy’uko aho kwibuka bisanzwe bibera ngo baharinda abandi baza kuhibukira bapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, bitwaje kwibuka « Abapfuye bose » kitubahirijwe.

Ambasaderi Masozera kandi yakomeje abwira urubuga igihe.com ko abayobozi ba komini baretse ngo interahamwe n’abandi bapfobya Jenoside bakigabiza urwo rwibutso, ngo ntabwo uruhande rwa Leta ya Kigali ruzongera kuhibukira ngo mu gihe hatahawe icyubahiro cyaho.

Twabibutsa ko iki gikorwa cyo kwibuka tariki ya 6 Mata cyateguwe na Société civile Rwandaise mu Belgique (SOCIRWABE) yatanze ubutumire ifatanije n’amwe mu mashyaka ya politiki atavuga rumwe na Leta ya Kigali abo akaba ari bo Ambasaderi Masozera yise Interahamwe. Iyi mvugo ya Ambasaderi Masozera bamwe mu banyarwanda babonaga nk’umuntu usabana n’abantu yabatunguye cyane kubera ivangura, amarangamutima n’ubuhezanguni byari biyikubiyemo.

Uwo muhango wo kwibuka yariki ya 6 Mata watangiwe n’urugendo rwatangiriye kuri Rond Point Montgomery rugana ku rwibutso ruri mu mahuriro y’imihanda ya avenue R. Vandendriessche, avenue Jules César na rue Père E. Devroye muri komini ya Woluwe Saint Pierre i Bruxelles.

Ubwanditsi

11 COMMENTS

  1. ko bari bakye ,abahutu bari mu bubirigi ni benshyi cyane ubwo nu kuvuga ko abataje bazi ukuri nti mugafobye genocide ntituzabyemera,murashaka buri gihe ko ibyi cunamo byashira,inzibutswo zikavaho ariko nti muzabishobora ukuri kuzahora kubarya

  2. uransekeje ngo ni bacye. Ubundi se waruzi ko abeza baba benshi? none se ntubona ko ambassade yanyu bayirukanye ikaba yataye umutwe!!! Nge nta numwe mvugira wagize nabi,niyo mpamvu tugomba kwibuka bose. 94 na 95. Tutibagiwe abari kunigwa mu rwanda bamoko yose bari kunigwa na gatsiko. Uwakwereka abanigirwa mu ibagiro rya nyungwe. Nge narahabacikiye nabonye byinshi nkaba nshimira umu DMI wumusamaritani wamfasije gutoroka. Gusa nkuko wabivuze ukuri kuzakomeza kubashenjagure abagiye bica abanyarwanda nabakomeje kubica kugeza nuyumunsi. Harakabaho urwanda rwibuka bose. Harakabaho urwanda rwamoko yose nta vangura.

  3. Nkeka ko amahanga atangiye kumenya ukuri kubyabereye mu Rwanda kubera na coverage icyunamo cyahabwa ku maradio mpuzamahanga yaragabanutse cyane kuburyo wagirango nta nicyabaye kandi nabari mu Rwanda basigaye bahungira icyunamo mu bihugu duturanye….

  4. Ariko nk’uyu muntu wiyise “n” akeka ko ukuri kw’ibyabaye mu Rwanda kutazwi!
    Ahubwo mwe (Intore n’umukuru wanyu) ukuri kugiye kuzabaca ibisebe … kuko kwamaze kujya ahabona! Izo mbabazi mushaka kugirira abo mwamarishije … mubigirira iki!?
    Rahira ko atari UBURYARYATE bw’uko ukuri kwamaze kumenyekana!

    Gira amahoro

  5. ese ko muhora mwishyira imbere ngo mulibuka ubwoko bumwe gusa abahutu ko bapfuye abatutsi bagapfa abatwa bagapfa abo bose bahise bahinduka abatutsi bamaze gupfa mwagiye mureka amarangamutima yanyu twese twarapfushije ahubwo abanyarwanda turagushyigikiye wowe Matata

    • Jya ubabwira sha!iyo umutwa cyangwa umuhutu iyo bapfuye bitwa abatutsi?ese ra ku munsi w’umuzuko tuzaba twarabaye abazungu?bajye baceceka ntawe utakwibuka uwe wagiye,uretse kubura aho tubikorera sha!

  6. Wowe Matata,turagushyigicyiye abanyarwanda twese,ndemeza ko genocide yakozwe nabatangiye intambara italiki 1/10/1990. Abatutsi barishwe,abahutu barapfa natwe abatwa baratumaze. Wowe”n” wagiye kureba uduhanga twabahutu twuzuye amashamba ya congo bazize uko bavutse bishe n’interahamwe za FPR. Sha murahumba tuzaruturanamwo mwabyanga mwabyemera

  7. NGO NIBAKE. BITERWA N’igihe( isaa) amashusho yafatiweho. Umenye ko bose batahagarerea rimwe Njye nari mpari ariko ahagana mu masaa cyenda abandi bari bamaze gukubita buzuye kuburyo n’impapuro zisaga 100 bari bateguye zatanwze abenshi ntbazibone kubera uwbinshi bwabo. TUREKE AMARANGA MUTIMA KANDI TUZIRIKANE UBUTUMWA BUBA BURI MU GITEKEREZO CY4UMUNTU AHO KUEBA UBWINSHI( kabone n’uko bari bahari)

  8. Ntabwo ari ubumuntu gutandukanya abantu bishwe.Abatutsi bishwe muri genoside yabakorewe bibukwe batyo,abahutu n’abatwa bishwe bazira ko ari ubwo bwoko n’ubwo mu rwego mpuzamahanga no ku mpamvu za politiki bitaritwa nabyo GENOCIDE,nabo bibukwe.Birababaje kubona leta yiyita IY’UBUMWE BW’ABANYARWANDA ishyira intumbi z’abatutsi imbere,ngo iz’abahutu zo ntizikibukwe.Nyamara bose bari abanyarwanda. Gusa abatutsi bafite ipfunwe ryo kwemera ko abahutu bishwe na F P R, niyo mpamvu batifuza ko byakwibukwa,nyamara ni kimwe mu bikorwa byatuma abahutu biyumvamo ko leta ari iya bose aho kuyita LETA NTUTSI
    Erega nta gahora gahanze shenge,bitinde bitebuke MUZARUBANAMO.

  9. Sha mwese n’ubwo mwihishe inyuma y’ayo mazina mwagize ngo inyundo yanjye hari aho yagiye! Ndi kubacengera aho muri nzahabasanga mbasatagure imitwe gacye gacye mwa mbwa mwe z’abahutu. Ubu se kutabyibuha nk’abandi ni uko ntarya sha si inzara yari insinze mu Uganda? In fact, nzabamariramo imijinya mujyane iyo hakurya! Abo batutsi muvugira bari mu rwanda se bari bambwiye iki ko n’ubundi bari barabaye abahutu asyiga we! Ngo izo mbwa 2 z’abaprezidenti nashutinze nizo zibabaje!!, ariko muri stupid reyali none se ziruta data Rutagambwa waguye ishyanga nta n’urwara rwo kwishima afite agahambwa n’abanyururu ba uganda? Nabatsinze nta mafaranga mfite ubu kongo yarangaburiye sha imbunda zo kubarasa zirahari. N’ubwo nta mashuri nzi ubwenge mwitonde mwa mabyi nako mwa mazirantoki mwe! Ibigarasha gusa!! Mujya Kundega none nkaba ntaho nkigira gusabiriza gusa. No mu ndaki nzasubirayo di mwitonde! Kandi ninajya kuba umwami w’abidishyi muri Congo cyomoro ari kwiga igisirikare di azansimbura. I don’t give a dam
    Paul Kagame alias Hitler

Comments are closed.