Bweyeye: hagabwe igitero n’abakekwa kuba FLN!

Abaturage bo ku musozi Ruhororo, Komini Mabayi mu nara ya Cibitoke mu Burundi bari bahunze kubera urusaku rw'imirwano

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Amakuru agera kuri The Rwandan kuri uyu wa gatatu tariki ya 2 Ukuboza 2020, aravuga ko kuri uyu wa kabiri tariki ya 1 Ukuboza 2020 mu ma saha ya saa moya y’ijoro humvikanye urusaku rwinshi rw’amasasu mu Murenge wa Bweyeye, mu karere ka Rusizi mu Ntara y’Uburengerazuba hafi y’ishyamba rya Nyungwe.

Abaturage batuye hafi yaho babwiye The Rwandan ko igitero cyagabwe n’abantu baturutse mu ishyamba rya Nyungwe ku birindiro by’ingabo za RDF biri ahitwa Nyamuzi mu murenge wa Bweyeye. Nyuma y’icyo gitero abateye basubiye inyuma bagana aho bari baturutse. Abaduhaye amakuru bakaba bakeka ko inyeshyamba za FLN ari zo zagabye iki gitero.

Nk’uko ayo makuru akomeza abivuga ngo urusaku rw’amasasu rwari rwinshi cyane ku buryo hari abaturage bamwe bari bahunze kubera ubwoba bw’imirwano.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu tariki ya 2 Ukuboza 2020 hagaragaye abasirikare benshi ba RDF ku mupaka n’igihugu cy’u Burundi uri hafi aho kimwe n’Intwaramiheto z’u Burundi nazo zagaragaraga ku misozi iri hafi y’umupaka.

Amakuru atangazwa n’ibinyamakuru byo mu Burundi aravuga ko urusaku rw’iyi mirwano rwatumye abaturage bo ku musozi Ruhororo muri Komini Mabayi hegereye mu Bweyeye barara hanze kubera ubwoba ariko bukeye basubiye mu ngo zabo bamaze guhumurizwa n’inzego z’umutekano n’abayobozi b’ibanze mu Burundi.

Ku ruhande rwa Leta y’u Rwanda nta bayobozi ba gisirikare cyangwa aba gisiviri baragira icyo bavuga. Ibinyamakuru bibogamiye kuri Leta y’u Rwanda nabyo ntacyo biratangaza kuri aya makuru.

Kuri FLN ikekwa kugaba iki gitero, The Rwandan ntabwo irashobora kuvugana n’abayobozi b’izi ngabo ngo hamenyekane niba hari aho bahuriye n’iyi mirwano. Nidushobora kubavugisha turabibatangariza mu nkuru zacu zitaha.

Kugeza twandika iyi nkuru ntabwo hari hakamenyekana uko imirwano yagenze, niba hari abayiguyemo cyangwa niba hari ibyangiritse.