DUTABARIZE KARASSIRA AIMABLE N’ABANDI NKA WE BAVUGISHA UKURI MU RWANDA

Muri iki kiganiro yagiranye na Bwana Emmanuel SENGA wa Radio URUMURI, Bwana BASABOSE Philippe, aratabariza anashinganisha impuguke KARASIRA Aimable uherutse kwirukanwa ku kazi ke k’ubwarimu muri Kaminuza y’U Rwanda, akaba anakomeje kwibasirwa na bamwe mu bantu badakunda UKURI abona akanavuga. BASABOSE kandi aranatanga ibitekerezo ku buryo buri muntu yari akwiye kubahirwa ibitekerezo bye cyane cyane iyo bivuga UKURI gukunze guhishwa.