Diane Ishimwe ntiyashimuswe!

Diane Ishimwe

Yanditswe na Marc Matabaro

Imvo n’imvano

Mu minsi ishize havuzwe cyane inkuru y’umunyarwandakazi witwa Diane Ishimwe washakishaga Se umubyarara witwaga Pierre Céléstin Rukwaya yavugaga ko yabuze mu gihe inkambi z’impunzi z’abanyarwanda zari muri Congo zasenywaga n’igisirikare cy’u Rwanda mu 1996.

Video yari yashyizwe ku rubuga rwa youtube rw’igitangazamakuru Isimbi Tv yaje gusibwa ndetse n’inimero Diane Ishimwe yari yatanze mu kiganiro yahaye umunyamakuru Sabin Murungi ireka gucamo kugeza ubu.

Ibi byateye impungenge benshi binatuma havugwa byinshi cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga kugeza n’aho bamwe mu banyapolitiki babisamiye hejuru bakabikoresha mu bikorwa byabo bya propaganda.

Abenshi bashyiraga mu majwi umunyamakuru Sabin Murungi bavuga ko yategetswe n’inzego z’umutekano mu Rwanda gukura ku rubuga rwe rwa YouTube ikiganiro yagiranye na Diane Ishimwe ndetse ko yagize uruhare mu ishimutwa rye!

Video yasibwe n’igitangazamakuru Isimbi Tv yashoboye kongera gushyirwa ku murongo n’igitangazakuru Kumugaragaro Tv nk’uko mushobora kuyibona hano hasi:

Diane Ishimwe yisabiye ko video ikurwaho!

Mu iperereza The Rwandan yakoze ishakisha niba koko Diane Ishimwe yarashimuswe nk’uko byavugwaga n’abantu batandukanye, yaje gusanga atarashimuswe ahubwo yarahinduye inimero ye ya telefone kubera guhamagarwa n’abantu benshi ku buryo byari bimubangamiye mu buzima bwe bwa buri munsi.

The Rwandan yashoboye kumenya ko Diane Ishimwe ari we wisabiye Isimbi TV ko bakuraho ikiganiro kuko ngo abantu ibibazo bye bari babigize politiki ndende kandi we we yarishakiraga kumenya amakuru y’umubyeyi we gusa, hakabamo n’abamuhamagaraga bamubwira ko Se yashakishaga yapfuye n’abamwishe babazi, rero yumvaga nta kindi akiramira video yazamuye ibibazo bya politiki yumva bimurenze asaba kuyikuraho!

Nyuma abantu batandukanye bakomeje kumuhamagara no kumwoherereza ubutumwa bwanditse ibi bintu byamubereye nk’umuzigo uremereye kuko si ibintu yari amenyereye yageze aho akuraho na telefone afata indi!

Aya makuru kandi yashimangiwe n’umunyamakuru Eric Bagiruwubusa wa Radio Ijwi y’Amerika ku rubuga rwa twitter

2 COMMENTS

  1. […] Mu iperereza The Rwandan yakoze ishakisha ukuri niba koko Diane Ishimwe yarashimuswe nk’uko byavugwaga n’abantu batandukanye, yaje gusanga atarashimuswe ahubwo yarahinduye inimero ye ya telefoni kubera guhamagarwa n’abantu benshi  ku buryo byari bimubangamiye mu buzima bwe bwa buri munsi. Abashyigikiye Leta ya Kigali bamuhozaga ku nkeke, ndetse hakabamo n’ab’igitsina gabo bamuhamagaraga bamusaba ubucuti, tudasize n’abavuga ko ari abanyapolitiki n’impirimbanyi batavuga rumwe n’ubutegetsi bifuzaga kumukoresha mu bikorwa byabo. Ibi The Rwandan yabitangaje mu nkuru yayo yo ku wa 21 Ugushyingo 2020 […]

Comments are closed.