Iyo gutabariza birushijeho guhungabanya no gushyira mu kaga utabarizwa: Abaharanira guca akarengane mu Rwanda bakitwararika bate!?

Diane Ishimwe

Yanditswe na Albert MUSHABIZI

“Bamwe mu abagize ubushake bwo gufasha Diane ISHIMWE gushakisha umuryango we; bashatse gutera ibuye rimwe bakica inyoni ebyiri, baboneraho n’ubukangurambaga no kwamagana amahano Inkotanyi zakoreye impunzi z’Abahutu, mu icyahoze ari Zayire; ndetse n’akarengane gakomeje kugirirwa Abanyarwanda. Bamwe ndetse baboneyeho no kwikorera ubushabitsi bwabo, ibimenyerewe nko kugwiza “views/vues”; mu bucuruzi bwo ku mbuga nkoranyambaga. Hari n’ababoneyeho gukuza imirongo bihaye muri politiki cyangwa ubuhirimbanyi, igaragaramo gukwiza ibihuha nkana, kwibasira abatumva ibintu kimwe nabo, bari ku kivi kimwe cy’impinduramatwara, guharabika no kwibasira inzirakarengane zifitanye amasano n’abayogoje u Rwanda –kandi icyaha ari gatozi-… Gusa aha, abo –byumvikane ko atari bose, kuko hari n’abamufashije mu bupfura, batagombye kwiyamamaza no kumwanika ku karubanda- bakaba barirengagije nkana, cyangwa se byarabasobye; ko gufatanya ubwo bukangurambaga no gushakisha umuryango wa Diane ISHIMWE, byamukururira ibibazo bimwe atamenyereye, bidasigana no guterwa ubwoba no kwibasirwa na Leta y’Inkotanyi, imenyereweho iyo mico igayitse, ku muntu wese ukomoje ku byaha byakozwe n’iyo Leta. Diane yavuze amateka ye, ku buryo buhagije gusobanukirwa n’uwo ari we mu gihugu nk’u Rwanda; n’umwitwarariko agomba kugira kuri Leta ya Kigali, tuzi neza uko iteye. Ni iki cyatuma abantu bamushora muri politiki, cyangwa ubuhirimbanyi ku ngufu, kandi batazamufasha kwikura mu bibazo bizamukururira? Ese uyu ntiwaba ari umuco mubi wo gukunda ibitambo!?”

U Rwanda ni igihugu cyimakaje politiki yo kurenganya abaturage bacyo; ndetse ntibisiba kwamaganwa n’amahanga mu byegeranyo bitandukanye, n’imiryango mpuzamahanga iharanira uburenganzira bwa muntu, igasohora impuruza yikoma u Rwanda. Ubugizi bwa nabi ingoma ya FPR-INKOTANYI, igirira Abanyarwanda yagakwiye kurengera; akenshi ibukora yiyorobetse, cyangwa se yasize ibyaha bya nyirarureshwa, abo igamije gusagarira. Impamvu ihatse izindi ikaba ari uko iterabwoba no guhungeta abaturage; ari inkingi ya mwamba mu gusigasira ingoma z’ibitugu zose iyo ziva zikagera.

N’ubwo ingoma y’igitugu ya FPR, ikataje mu kurenganya Abanyarwanda, hariho abandi banyarwanda bateye intambwe mu mihate y’ubwitange umunsi ku wundi; ngo bagamburuze iyo ngoma ibubarayeho. Mu bikorwa by’Abanyarwanda babyiyemeje, harimo no kuvugiriza induru; ingoma ikomeje kugaragaraho guhekura no guhungabanya abana b’u Rwanda. Ibi bikorwa byo gutabariza bikaba bigira umusaruro mwiza, ndetse bitangiye no gutanga umusanzu w’ubwiyunge nyakuri; kubera ko Abanyarwanda bazahajwe n’ingoma y’igitugu batabarizanya, hatitawe ku macakubiri ayo ariyo yose, asanzwe ari icyorezo mu Rwanda. Ingoma y’igitugu ya FPR, ikaba yaramaze kubera Abanyarwanda akabarore, ko itagira ubwoko, ubucuti, icyenewebo; uwo ariwe wese iba imutegurira ibirungo, byo kuzamukaranga umunsi uri izina.

Indi ntambwe nziza cyane ibi bikorwa byo gutabarizanya bigezeho, ni ugufasha uwagiriwe akarengane kwikura mu manzaganya agashingiyeho! Ibi bikaba bikorwa mu gukusanya inkunga yo gutabara abashyizwe mu kaga, cyangwa se imiryango y’abashyizwe mu kaga –nk’iyo uwashyizwe mu kaga afungiye ahadasurwa, arigishijwe, ahotowe…-; n’inzego zitandukanye mu izigize Leta ya Kigali zihishemo inshingano zo guhungeta Abaturage, nk’iz’umutekano, iz’ubutabera, iz’ubuyobozi bw’ibanze, n’izindi zishyira mu bikorwa ibyemezo bikandamiza Abaturage, biba byarafashwe na gahunda zitandukanye za Leta. Barafashijwe abirukanywe ku kazi ku maherere, imiryango yafungiwe by’akarengane abakayitayeho, imiryango Leta yangaje ibirukana mu byabo ngo ibyikubire nta ngurane, abasiragizwa mu butabera ntibagire ababunganira mu iby’amategeko…

 Ibi bikorwa byo gutabariza, bikorwa n’Impirimbanyi n’Abanyapolitiki batandakunye, basanzwe ku kivi cy’impinduramatwara; ni umusanzu ukomeye mu guharanira impinduka nyakuri. Umunyarwanda wese wumva ko impinduka mu Rwanda ari ngombwa, arabihangayikiye kandi akabyifuriza gutera intambwe iruseho. Muri iyi minsi hakaba hatangiye kugaragara ko muri za mpirimbanyi n’Abanyapolitiki biyemeza gutabariza; hatangiye kuzamo abadohoka, bagateshuka byo kwibeshya cyangwa se nkana, ku mwitwarariko wakagombye ibikorwa by’imena nk’ibi. Urugero rw’umubyeyi Diane ISHIMWE, abenshi bari bamenyereye nk’umwali –nyamara yarubatse ndetse yibaruka n’imfura-; rukaba ari rumwe mu izakagombye kutubera intangamuganzanyo yo kwitera icyuhagiro tugatwara ibikorwa byo gutabariza mu murongo uboneye.

Ntiwatabariza udasobanukiwe ibyo gucukumbura amakuru no kuyasangiza ababikwiriye!

Mu rugendo rw’impinduramatwara Abanyarwanda banyotewe; hagaragaramo inyota ya benshi mu banyarwanda bifuza gutanga umusanzu wabo kuri iki kivi. Gusa n’ubwo iki kivi kigizwe n’ingeri nyinshi; uwifuza kugiterurana n’abandi, yakagombye kuzajya amenya ngo buri ngeri ifite uko ikorwa, kandi akanitwararika ibigenderwaho, ngo iyo ngeri igere ku ntego zayo. Dufashe igikorwa cyo “gutabariza”, nk’ingeri imwe muzakagombye kugirwaho ubwitwararitsi; turibanda cyane ku kintu cyo gucukumbura amakuru, kuyabona no kuyatangariza ababikwiriye.

Ubwo Diane ISHIMWE yegeraga “Isimbi Tv”, akayiha ubuhamya bwe bwo gushakisha umuryango yaburanye nawo; yari afite intego runaka, kandi isobanutse neza, ku muntu wumvanye umutima iyo videwo ya “Isimbi Tv”, yaje gukurwaho ku busabe bwa Diane ISHIMWE, ku bw’uko yari imuteje umutekano muke, ikongera igashyirwa kuri murandasi, n’umuyoboro wundi wa Youtube wa “RTv KUMUGARAGARO”. Diane yari yifitiye igishyika cyo kumenya niba, hari uwamufasha kubona umuryango we; ku mpamvu tugenekereza nta shiti ko zegeranye n’izo gushinga urugo. Dore ko yabyiteguraga ndetse icyo gihe bikaba bishoboka ko yari yarasamye. Tugendeye ko magingo aya ari umubyeyi wubatse, wamaze no kwibaruka imfura ye.

Ku bantu bose bazi ibigeragezo abana b’imfubyi bahura nabyo; kimwe mu bikomeye ni ukugira ubukwe udafite abo wita umuryango w’amaraso yawe bagushyigikira. Byibura bakaba aho ngo musangirire ibyishimo hamwe by’iyo ntambwe ikomeye uba uteye mu buzima. Muri iriya videwo nta hantu na hato, byagaragaraga ko Diane ISHIMWE, yatabaje abamufasha guhura n’umuryango we; agamije kugaragaza amabi Inkotanyi zagiriye impunzi z’Abahutu mu cyahoze ari Zayire iyi ngingo kandi ikaba ikubita ahababaza Leta ya Kigali. 

Bamwe mu abagize ubushake bwo gufasha Diane gushakisha umuryango we; bashatse gutera ibuye rimwe bakica inyoni ebyiri baboneraho n’ubukangurambaga no kwamagana amahano Inkotanyi zakoreye impunzi z’Abahutu, mu icyahoze ari Zayire; ndetse n’akarengane gakomeje kugirirwa Abanyarwanda. Bamwe ndetse baboneyeho no kwikorera ubushabitsi bwabo, ibimenyerewe nko kugwiza “views/vues”; mu bucuruzi bwo ku mbuga nkoranyambaga. Hari n’ababoneyeho gukuza imirongo bihaye muri politiki cyangwa ubuhirimbanyi, igaragaramo gukwiza ibihuha nkana, kwibasira abatumva ibintu kimwe nabo, bari ku kivi kimwe cy’impinduramatwara, guharabika no kwibasira inzirakarengane zifitanye amasano n’abayogoje u Rwanda –kandi icyaha ari gatozi-… Gusa aha, abo –byumvikane ko atari bose, kuko hari n’abamufashije mu bupfura, batagombye kwiyamamaza no kumwanika ku karubanda- bakaba barirengagije nkana, cyangwa se byarabasobye; ko gufatanya ubwo bukangurambaga no gushakisha umuryango wa Diane ISHIMWE, byamukururira ibibazo bimwe atamenyereye, bidasigana no guterwa ubwoba no kwibasirwa na Leta y’Inkotanyi, imenyereweho iyo mico igayitse, ku muntu wese ukomoje ku byaha byakozwe n’iyo Leta. Diane yavuze amateka ye, ku buryo buhagije kumva uwo ari we mu gihugu nk’u Rwanda; n’umwitwarariko agomba kugira kuri Leta ya Kigali tuzi neza uko iteye. Ni iki cyatuma abantu bamushora muri politiki cyangwa ubuhirimbanyi ku ngufu, kandi batazamufasha kwikura mu bibazo bizamukururira? Ese uyu ntiwaba ari umuco mubi wo gukunda ibitambo?

Diane ISHIMWE, nk’uko abisobanura muri videwo yindi ngufi, mu ikiganiro yagiranye n’umuyoboro wa Youtube wa Ukwezi TV, niwe wasabye ko ikiganiro cye gikurwa ku muyoboro wa Youtube, kubera ko we yari yamaze kubona amakuru y’umuryango we; mu gihe yari abangamiwe n’abamubuzaga amahwemo bamuhamagara ubutitsa. Aba bamuhamagaragaga ubutitsa, nibo batumye akuraho umurongo wa Telefoni yari yatanze mu kiganiro afata undi –byumvikane ko abo yaretse ari abamuhaga ubutumwa bumutera igishyika-. Birashoboka ko hari abuririye ku kibazo cye cyo gushakisha umuryango, maze bakagira ibyo bamusaba nko kugirana ibiganiro nabo, cyangwa se kumwifashisha ngo agire ibindi yongera kubuhamya yari yatanze, bwakomozaga ku nzira y’umusaraba impunzi z’Abahutu zanyuzemo mu mashyamba y’icyahoze ari Zayire. Byumvikane ko iyo ngingo iteye igishyika ku muntu uri mu gihugu cy’u Rwanda; kubera ko itunga agatoki ubutegetsi buriho, ku byaha bwakoze. Ntawashidikanya icyo iyi ngingo ivuze ku butegetsi bw’i Kigali, ashingiye ku mihibibikano iyi Leta ihoramo; ihanganye na “Mapping Report” ikibitswe mu tubati, nyamara ikaba yayihagama igihe cyose yaramuka ibyukijwe.

Abagerageje gukora ibyabangamiye Diane, bakoresheje nabi amakuru bari babonye; kubera ko bashoboraga kumufasha kubona umuryango we, no kumugenera ubundi bufasha, batamuteje ibibazo mu gihugu nk’u Rwanda. Nk’uko tubikurikirana muri iki kiganiro ku muyoboro wa Youtube gutabaza RIB (Ikigo cy’igihugu cy’ubugenzacyaha) mu kiganiro wibasiyemo umufasha w’umukuru w’igihugu, Ministri w’Ubutegetsi bw’igihugu, n’abandi bayobozi bo mu Rwanda; ni ugukoresha nabi amakuru ufite, ukanacukumbura andi ushaka kumenya mu buryo bwa nyirarureshwa, kubera ko uwatabajwe, adashobora kugusubiza byo gutinya ko yabonwa nk’ushyikirana n’uwibasira abayobozi b’igihugu. Ubu noneho umuntu yakibaza uko Diane yumvise amerewe, n’ibibazo byari bimwiteze; kuba ikiganiro yatangije cyari gitangiye kwifashishwa n’abatinyuka abakomeye bo mu ngoma iyoboye igihugu bakanabaharabika by’amaherere, kubera ko bashinjwaga kwica Diane no gukoresha amaraso ye mu mihango y’ubupfumu yo gukagira abana babo, kandi ari ibinyoma bisa.

Kuri iyi ngingo yo gucukumbura amakuru, hari bamwe mu mpirimbanyi n’abanyapolitiki, bumvaga Diane afite inshingano zo kudakuzaho videwo y’ikiganiro cye, ndetse nta n’uburenganzira afite bwo gukuraho umurongo we w’itumanaho ku bw’umutekano we. Aba bakaba barabigiraga mu buryo busa no kumushyiraho igitutu, mu mvugo nka “si twe twamubwiye ngo ajye mu itangazamakuru… nashyireho umurongo we rero, kandi na videwo y’ikiganiro cye isubireho…!!!” nk’uko tubyumva muri iki kiganiro ku muyoboro wa Youtube. 

Muri iki kiganiro kandi,  hibasiwe abari baratangaje, ko Diane ari amahoro, bagerekwaho ubugwari/ubutinyi -cyangwa se “naïveté” nk’uko nyakuvuga yifashishije inyito y’Igifransa-. N’ubwo uvuga muri videwo atabavuga amazina, dushingiye ku nkuru zari zishyushye ku mbuga nkoranyambaga icyo gihe, nta shiti ko mu abo yibasiye, harimo n’umunyamakuru Eric BAGIRUWUBUSA w’Ijwi ry’Amerika ukorera mu Rwanda  wabitangaje ku rukuta rwe rwa Twitter , n’Umunyamakuru Marc MATABARO, wabitangaje mu nkuru ku rubuga rw’ikinyamakuru The Rwandan. Uwibasiye aba banyamakuru yakagombye kuba yarabegereye, agacukumbura amakuru y’imvaho; aho kunezezwa no gutangaza ibihuha, bivanze n’andi magambo abibasira, ataretse no kwibasira abakomeye b’i Kigali afatiye urwaho ku kiganiro Diane yakoze, agamije gusa gushakisha umuryango we.

Amakuru acukumburwa n’utabariza, si na ngombwa ko buri gihe ashyirwa mu bitangazamakuru; mu gihe cyose byarushaho gushyira utabarizwa mu kaga. Urugero rufatika, ruri muri cya kiganiro ku muyoboro wa Youtube, guhamagara umuvugizi wa RIB utabaza, uri mu kiganiro ku iradiyo yawe, kandi ntunamumenyeshe ko uri gutangaza ku iradiyo by’inyumva-nkumve ikiganiro murimo kugirana, unazirikana ko iradiyo yawe itajya imbizi na Leta uwo muvugizi akorera; maze ukajyaho ugategereza ko azaguha igisubizo, ni ukwikirigita ugaseka! Ntibinagoye kugenekereza ko ibyo bizashyira mu kaga uwo uri gutabariza; dushingiye ku ngero nyinshi zigaragaza imico y’ubutegetsi bw’i Kigali. 

Amakuru yo gutabariza ashobora gusangizwa bucece, indi miryango iharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu, yaba mpuzamahanga, iyo mu karere, cyangwa mu gihugu, impirimbanyi n’abanyamakuru bakora ubucukumbuzi; bagakora amaperereza bucece, kandi bakaguha igisubizo kirashe. Byaba kugitangaza ntacyo byakononera uwatabarijwe, cyane cyane iyo musanze biri amahire; bigakorwa mu rwego rwo kumara impungenge abari bari kuri icyo gishyika, bitabaye urwaho rwo kuririzaho izindi ngingo z’icengezamatwara, rizagira ingaruka ku uwatabarijwe. 

Twitwararike gutabariza twiyorobetse inyungu za politiki, ducike burundu ku ngeso yo gutabariza tugamije kwiyamamaza cyangwa se guharanira indonke! 

Mu buryo ubu cyangwa ubundi, iki kibazo cyo gutabariza Diane ISHIMWE cyabonetsemo Impirimbanyi n’Abanyapolitiki babikoze biyorobetse izindi nyungu za politiki. Ibi wenda byashyika; kandi iyo bikoranywe ubushishozi n’ubwitwararitsi ntibyakabaye guca inka amabere! Birashyika ko mu nkundura yo kurwanya ingoma y’igitugu, hashobora kubonekamo n’amayeri yifashisha guca ukuri inkeramucyamo nkana, -ibi bikaba aribyo byitwa propaganda/propagande mu ndimi z’amahanga- hagamijwe gutobera umwanzi uhanganye nawe! Ariko kandi ibi iyo bijemo kubikorana ubuhubutsi cyangwa se kurengera gukabije, hagamije guhaza amarangamutima n’ibyuyumvo by’impirimbanyi cyangwa umunyapolitiki ku giti cye; bishobora kubyarira amakuba uwatabarizwaga. Ibi bikaba aribyo byabaye kuri Diane ISHIMWE, waje gufatwa nk’uwashakishije umuryango we yiyorobetse kwerekana amabi Inkotanyi zakoreye Abahutu mu nkambi z’impunzi mu icyahoze ari  Zayire.

Hari n’Impirimbanyi n’Abanyapolitiki babona gutabariza nk’inyungu zo kwimenyekanisha kurushaho. Ibiganiro, za “campagnes/campaigns”, amatangazo… bigategurwa byatamirijwe ibirango by’imiryango runaka, hakaba aho bikozwe nabi, bishobora kurushaho kumvisha abahohotera utabarizwa barushaho gukaza ingoyi; bitewe n’uko baba bahwanisha utabarizwa n’imirongo ya politiki y’imiryango itabaza, cyangwa bigafatwa nk’aho habonetse ibihamya bidashidikanywaho by’ibyo uhototerwa azizwa. Ibi nibyo bituma ibyo bakwiza mu bitangazamakuru n’imbuga nkoranyambaga, byakagizwe amabanga ngo bikunde birusheho kugira umusaruro; biba ngombwa ko byasaswa, bigatuma abashyize ku nkeke utabarizwa, babona uburyo bwo kurushaho kwitwararika, no guhisha ibimenyetso. Muri uku gukwirakwiza amakuru yakabaye ibanga, nk’aho utabarizwa akekwa ko afungiwe, yafatiwe, cyangwa se abakekwaho kumugambanira ku mbuga nkoranyambaga; bituma abakora amaperereza bagorwa no gutungurana, cyangwa kwiyoberanya bacukumbura amakuru akenewe, mu gushaka ikirari, impamvu nyakuri z’ihohotera, abihishe inyuma y’ibikorwa bibi, abakoreshejwe, abafatanyacyaha…

Muri ibi bikorwa byo gutabariza, hatangiye no kugaragaramo ingeso y’ubutekamutwe, bwihishe inyuma y’ikusanya ry’inkunga yo gufasha utabarizwa, cyangwa se imiryango ye iri mu kangaratete. Ugasanga nk’abantu bafashe iya mbere gukora ubuhuzabikorwa bwo gukusanya inkunga, ntibabasha kwihuza; ari byo bituma iyo inkunga zitandukanye ziri gukusanyirizwa umuntu umwe cyangwa umuryango w’umuntu umwe, abakitanze bifata gufasha, kubera ko baba babibonamo urujijo, batizeye ko inkunga zabo zizashyikirizwa abo zigenewe.

Hari n’abatabariza maze abo batabariza bava mu kaga bari barimo; bigasa n’aho ari igihombo ku ababatabarizaga.

Hari ubwo wenda umuntu afungirwa amaherere, maze nyuma yarekurwa; agatangira kwibasirwa n’abamutabarizaga ko ari gatumwa w’abamuhohoteraga. Ugasanga inkuru ziracicikana ngo yagiranye amasezerano y’ibanga, yo gukorera ubutasi Leta yari imushyize ku ngoyi by’amaherere. Iyi ngeso mbi y’urwikekwe ireze cyane, kandi ikaba isubiza inyuma intambwe y’abari ku kivi cy’impinduramatwara bakunze gutabariza abahohoterwa na Leta y’Inkotanyi yatoye umuco wo guhutaza abo yakarengeye mu nshingano zayo nka Leta. Mu kibazo cya Diane, abatangaje ko bafite amakuru y’uko ari amahoro ari we wahisemo ubwe gukuzaho videwo yafashwe uko atabishatse no gukuraho umuyoboro w’itumanaho rya Telefoni ku bw’umutekano we; bibasiwe ko ari ibyitso by’abamuhotoye barimo kuyobya uburari. Aho Diane ahisemo kwigaragaza ubwe, atangira gutongerwa imvugo zo kumwibasira, bamwandagaza ngo aha yafashwe ku ngufu, yagizwe umucakara w’iyicarubozo rishingiye ku gitsina, yahindutse umubiri… Bamwe ndetse ntibabuze n’imvugo yo kumunnyega ko ibyo atangaza abivugishwa n’ingoyi; ukibaza ukuntu bibaye ari nabyo, umuntu yaseka imbohe kandi hari umugani w’Ikinyarwanda usobanura nabi uwasetse imbohe !

Umuco wo gutabariza ibyo abantu badafitiye amakuru nawo ukwiye kwamaganwa kubera ko uha umuganda Leta ya Kigali; yerekana ko abatabaza ari abanyabinyoma maze bikaba aka wa mwana murizi udakurwa urutozi! Gutabariza ni impuhwe zo kurengera uri mu kaga, si urwaho rwo kurengwa n’amarangamutima ngo usuke uburakari n’umujinya kuri Leta ya Kigali; nyamara ariko urushaho gukoreza urusyo uwo watabarizaga! Gutabariza na none byeze imbuto nziza kandi biracyazera; kubizambya byo kudasobanukirwa cyangwa ukabigira nkana, uba uhaye umusanzu FPR-Inkotanyi itawugusabye!