Itangazo rya ARC Urunana ryamagana Ihohoterwa rikomeje gukorerwa abaturage ba Kangondo.

Urunana Nyarwanda ruharanira Impinduka,ARC ruramagana imyitwarire igayitse Leta y’uRwanda ikomeje kugaragariza mu ihohoterwa ikorera abaturage ba Kangondo.

Uyu munsi kuwa 20 Ugushyingo 2020, ubwo abaturage ba Kangondo bagerageje gushinga amahema mu amatongo y’aho basenyewe binyuranije n’amategeko, Leta yakubise ndetse inakomeretsa abaturage basaba uburenganzira bwabo bahabwa n’itegekonshinga.

Urunana Nyarwanda ruharanira Impinduka,ARC rurakomeza kwibutsa Leta y’uRwanda ko akarengane ikomeje gukorera abanyarwanda katazakomeza kwihanganirwa ndetse ko itazabura kwicuza inkulikizi zako.

Ottawa, Kuwa 20 Ugushyingo 2020

Kamana Achille,

Umuvugizi w’Urunana Nyarwanda ruharanira impinduka, ARC