Diane Ishimwe yarashatse anafite uruhinja!

Diane Ishimwe

Yanditswe na Erasme RUGEMINTWAZA

Diane Ishimwe ni umukobwa w’imyaka 25, wavukiye mu nkambi y’impuzi z’Abanyarwanda ya Cimanga muri Kongo. Ari mu bihumbi byinshi by’urubyiruko byavutse muri biriya bihe by’amagume Abanyarwanda banyuzemo kuva 1990-2000, bisanze ari imfubyi, ubu bakaba bibaza ababyeyi bakomokaho ndetse n’igisekuru cyabo. Akenshi agahinda karabarenga bityo bakarenga za kirazira, bakarenga, batabizi, umurongo utukura washyizweho n’Ubutegetsi bwa FPR-Inkotanyi. Ibisanzwe bitinywa na bose bo bakabivuga, bagatera icyugazi. Maze ubwo abanyepolitiki bakabisamira hejuru. Ni ibiki rero byabaye kuri Diane Ishimwe nyuma y’Ikiganiro yagiranye n’isimbi TV, yishakishiriza ababyeyi be? Avuye he nyuma yo guceceka cyane, kandi akaza afite amakenga?  

  • Impamvu ingana ururo!

Ahagana mu mpera z’ugushyingo 2020, havuzwe cyane inkuru y’umunyarwandakazi witwa Diane ISHIMWE, wavukiye mu nkambi ya Cimanga muri Kongo, ubu akaba yarisanze ari imfumbi, washakishaga se umubyara ngo yabwiwe ko yitwaga Pierre Célesin Rukwaya, ukomoka mu cyahoze ari Komini Murambi, muri Byumba ya kera, akaba yaravugaga ko uwo se yishwe batahuka nyuma y’isenywa ry’inkambi z’impunzi z’Abanyarwanda  zasenywe n’igisirikare cy’u Rwanda mu 1996; icyo gihe yari akiri uruhinja.

Ibyo yabikoze anyuze ku muyoboro wa Youtube. Ariko nyuma, video yari yashyizwe ku rubuga rwa youtube rw’igitangazamakuru Isimbi TV, yaje gusibwa ndetse n’inimero Diane Ishimwe yari yatanze mu kiganiro yahaye umunyamakuru Sabin Munyengabe, ireka gucamo. Ibi byateye impungenge benshi binatuma havugwa byinshi cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga kugeza n’aho bamwe mu banyaporitiki babisamiye hejuru bakabikoresha mu bikorwa byo gucengeza amatwara yabo no kwikoma ubuyobozi bwa FPR-Inkotanyi, busanzwe burigisa uvuze ibyo butifuza.

Hari abashyiraga mu majwi umunyamakuru Sabin Munyengabe wa Isimbi TV, bataretse n’abanyamakuru Eric Bagiruwubusa wa Radio Ijwi ry’Amerika (VOA) na Marc Matabaro wa The Rwandan, bashinjwa kugira uruhare mu ishimutwa rya Diane Ishimwe, ntibatinye no kuvuga ko yishwe

Ariko iyo video yasibwe n’igitangazamakuru Isimbi TV yashoboye kongera gushyirwa ku murongo n’igitangazamakuru Kumugaragraro TV, Diane Ishimwe araceceka karahava

Amakuru twashoboye kubona avuga ko Diane Ishimwe yashyizweho igitutu n’abantu bashyigikiye Leta ya Kigali, ari nako bamwe mu banyepolitiki bavuga ko bagamije kubohora abanyarwanda babonye iturufu yo gutaranga ubutegetsi bwa FPR, babushinja gushimuta Diane Ishimwe nk’uko busanzwe bubikora ku muntu wese uvuze ibyo butifuza bumushimuta, bumwica cyangwa bumujugunya mu buroko dore ko ingero ari nyinshi dufashe iza vuba cyane za ba Idamange Ilyamugwiza Yvonne, Karasira Aimable, Ntamuhanga Cassien, Innocent Bahati, Joseph Harelimana n’abandi….

Ibyo byose byabaga ariko The Rwandan, izi neza ko Diane Ishimwe ahari kuko hari abavuganaga nawe babihamirije The Rwandan ariko ntibifuze gutanga amakuru menshi, bakavuga gusa ko ntacyo abaye ahubwo atifuzaga kwigaragaza mu itangazamakuru ku mpamvu twavuze haruguru.

Ku itariki ya 11 Nyakanga 2021, ubwo hari hateganyijwe imyigaragambyo mu mujyi wa Paris mu Bufaransa, yamaganaga ishimuta, ifungwa ndetse n’iyicwa ry’abantu mu Rwanda bikorwa na Leta ya Kagame, abateguye imyigaragambyo bifashishije ikimeze nk’icyaba cyariho amafoto y’abantu bafunzwe n’ababuriwe irengero harimo na Diane Ishimwe

The Rwandan yaje kumenya ko umuntu wari wakurikiraniye hafi icyo gikorwa cy’iyo myigaragambyo uzi ko Diane Ishimwe nta kibazo afite, yabajije Ikigo gishinzwe Ubugenzacyaha(RIB), ukuntu ireka umwana uriho agakoreshwa n’abanyepolitiki, baharabika igihugu kugeza no ku muryango wa Perezida wa Repubulika kuko hari abavugaga ko Diane Ishimwe yishwe na Madamu Perezida wa Repubulika. Nibwo RIB inyuze kuri Sabin Munyengabe, ibona nomero za Diane ISHIMWE iramuvugisha, imusaba kwigaragaza, basaba n’Ukwezi TV gukorana nawe ikiganiro. Diane ISHIMWE ariko yarihanangirijwe, ahabwa gasopo yo kutazongera kuvuga ku bintu by’ubwicanyi bw’impunzi z’Abanyarwanda, mu gihe zahungukaga ziva muri Kongo.

Uwo muntu wandikiye RIB yahaye na gihamya The Rwandan yerekana ko koko yandikiye RIB ku itariki ya 30 Kamena 2021 habura icyumweru kirenga ngo Diane agaragare dore ko ikiganiro yagiranye n’Ukwezi Tv cyatangajwe tariki ya 9 Nyakanga 2021.

Ng’uko uko Diane Ishimwe yahuye n’Ukwezi TV. Ku munsi w’ikiganiro koko byaragaragaraga ko atisanzuye dore ko yari yatunguwe, ku buryo uzi gusesengura yakagombye kuba yarabonye ko harimo akantu. Ikibabaje ariko ni uko abantu bamwe bari bateruye babaza Kigali aho Diane Ishimwe yaburiye, batishimiye iboneka rye. Ahubwo basesenguye ukuntu yaje yarahindutse ku mubiri bagereranyije n’igihe yavuganaga n’Isimbi TV, arangisha ababyeyi be, dore ko hashize amezi agera ku 8 . Diane ISHIMWE, yarandagajwe agerekwaho kuba umucakara w’igitsina, yafashwe ku ngufu, yatewe imiti imubyimbisha, yatewe indwara ya Sida, ndetse hari n’abavuze ko banamenye amakuru y’ikigo afungiyemo aho akorerwa iyicwa rubozo akabafatwa ku ngufu! Igitangaje ni uko abakoreshaga amagambo nk’ayo yandagaza ikiremwamuntu ndetse n’igitsina gore by’umwihariko biganjemo abavuga ko bahihibikanye bamutabariza!

Ariko Diane Ishimwe koko yarahindutse ku mubiri, kuko ubu, amakuru yizewe atubwira ko ari umubyeyi afite uruhinja kuko yashatse, akaba yubatse. Dukurikije igihe gishize ntabwo twashidikanye ko Diane Ishimwe yagiye kuvugana na Isimbi TV atwite bikaba wenda byari n’imwe mu mpamvu zatumaga ashakisha umuryango we.

  • Diane ISHIMWE aranyomoza.

Mu iperereza The Rwandan yakoze ishakisha ukuri niba koko Diane Ishimwe yarashimuswe nk’uko byavugwaga n’abantu batandukanye, yaje gusanga atarashimuswe ahubwo yarahinduye inimero ye ya telefoni kubera guhamagarwa n’abantu benshi  ku buryo byari bimubangamiye mu buzima bwe bwa buri munsi. Abashyigikiye Leta ya Kigali bamuhozaga ku nkeke, ndetse hakabamo n’ab’igitsina gabo bamuhamagaraga bamusaba ubucuti, tudasize n’abavuga ko ari abanyapolitiki n’impirimbanyi batavuga rumwe n’ubutegetsi bifuzaga kumukoresha mu bikorwa byabo. Ibi The Rwandan yabitangaje mu nkuru yayo yo ku wa 21 Ugushyingo 2020

The Rwandan yashoboye kumenya ko Diane Ishimwe ari we wisabiye Isimbi TV ko bakuraho ikiganiro kuko ngo ibibazo bye abantu bari babigize politiki ndende kandi we yarishakiraga kumenya amakuru y’umubyeyi we gusa ; hakabamo n’abamuhamagaraga bamubwira ko se yashakishaga yapfuye bamwishe, mu gihe cyo gusenya inkambi z’Abanyarwanda zari muri Kongo, ko  babizi neza. Diane Ishimwe rero yumvaga nta kindi iyo video ikimara ko hubwo arimo kuzamura ibibazo bya poliiki, Ngo yumvishe bimurenze asaba kuyikuraho. Nyuma abantu batandukanye bakomeje kumuhamagara no kumwoherereza ubutumwa bwanditse ibi bintu bikaba byaramubereye nk’umuzigo uremereye kuko si ibintu yari amenyereye. Yageze aho rero akuraho na telefoni afata indi! Telefoni ye rero ikimara kuvano byo byarasakuje cyane ngo yashimuswe, ndetse ngo yishwe.

Mu Kiganiro kigufi cyane yagiranye n’Umunyamakuru Théogène Manirakiza w’Ukwezi TV, Diane Ishimwe, agaragara ameze neza abyibushye nk’umudamu wese uri ku gikoma cy’ababyeyi ureste ko ubona ko adatuje, bityo akavuga amagambo make cyane. Ibi nyine bikaba bigaragaza ko yaganirijwe n’ubuyobozi, ndetse bukamuha n’umurongo ngenderwaho ku kuganira. Yashubije ku ikubitiro ko ariwe ku giti cye wasabye ko basibya ikiganiro yakoze kuri Isimbi TV, ku mpamvu z’umutekano we kuko ibintu yari yavuze byari byateje kuvuga byinshi, ashyirwaho iterabwoba, byongeye kandi ibyo yifuzaga ku mubyeyi yari yabimenye. 

Yabwiye umunyamakuru w’UKWEZI TV, ati “ None se ko bavuze ko nishwe ubu nturi kundeba.  Ndahari rwose nibereye muri business zanjye. Ndakora nta kibazo. Birumvikana ariko ni ibihuha, njyewe uwo mwanya ntawo nari kubona wo kwita ku bihuha.”