Dr Joseph Nkusi yasezeye ku bikorwa byose by'ubuyobozi mu ishyaka Ishema!

Kuva mu kwezi kwa Werurwe 2013 nabonye inyandiko nyinshi zimbaza impamvu nta nyandiko zanjye zikiboneka ku mbuga z’itunamanaho. Abenshi bakibaza niba Agatsiko k’abicanyi n’abasahuzi katarampitanye cyangwa karashoboye kuncecekesha.

Ndagirango rero nsubize abibazaga ibyo byose ko atariko bimeze ahubwo byatewe n’amasomo menshi n’ibizamini nagombaga gutegura muri Kaminuza ya Oslo. Hagati aho nkaba ngirango mbamenyeshe ko nahagaritse ibikorwa byose by’ubuyobozi-Umunyamabanga Mpuzabikorwa- nakoraga mu ishyaka ISHEMA kuva ku itariki ya 10 Werurwe 2013; ibarwa irebana n’iryo sezera murayisanga kuri blog yanjye: www.inkotsa.over-blog.com. Ariko umugambi wacu wo kwigobotora ingoyi y’agatsiko ukaba ugikomeje.

Ni muri urwo rwego rero maze gushinga iriya blog navuze hejuru muzajya musangaho ibitekerezo binyuranye. Mukaba muraritswe mu gutanga ibitekerezo byanyu mutizigamye: muzira gutukana, gusebanya cyangwa ivangura biranga agatsiko.  Umuganda wa buri wese urakenewe ngo dukure igihugu cyacu mu menyo ya Rubamba; ingufu z’ibitekerezo ziruta kure iz’ibitwaro bya rutura.

Imana ikomeze ibahe kwishakamo ingufu zo  kwigobotora ubutegetsi bw’agatsiko kabi.

Dr NKUSI Joseph

nkusi

 

3 COMMENTS

  1. NAWE SE AMADORALI YA PK YAMAZE KUMUGERAHO? KUKI ATAVUGA IMPAMVU YAVUYE MU ISHEMA SE? NAKO NGO YAHINDUTSE INKOTSA, HAAAAAAAAAAA

  2. POLE POLE….BITURUTSE MURI R.N.C, BIGERA MU BASANGIZI, NONE BYOTOTEYE ISHEMA. NDAVUGA IBIDAYIMONI PAHULO AKOMEJE KUBATEREREZA NGO MUKOMEZE MURYANE! IBYO MPORA MBIVUGA KO ABENSHI MUBABA BASHINZE IZO NGIRWA MASHYAKA MUBA MWATUMWE NA AGATSIKO, BAMWE MUKANSEKA! KOKO WA MUGABO NGO WU MU DOCTOR URUMVA IBYO UTUBWIRA ATARI MEANINGLESS’NTACYO BIVUZE,NGO WARI UHUGIJWE N’ IBIZAMINI NTA SONI. REKA GUTETA HEJURU Y’ABANYARWANDA BIBABARIYE. NANGE IYO DOCTORAT URATA MBA NARAYIBONYE KERA ARIKO NABANJE GUHANGANA NU’UMWANZI WARURIMO KUTWICA ZA TINGITINGI,UTETSE KO KIBERA IMPAMVU ZU BURWAYI NTAKIRI KURI FRONTLINE BUT BARUMUNA BANGE BARACYAKATAJE! NIBA RERO URI MURI BABAGABO B’IBIDA BININI TUKUBWIYE KO IBITEKEREZO BYAWE NTACYO BIZATUMARIRA! ABENSHI NKAWE BARI GUKORA GUTYO TWAKOZE ANALYSE DUSANGA BABA BARATUMWE N’AGATSIKO! SINDASOMA ICYATUMYE USEZERA BUT ICYO ARICYO CYOSE NDQBONA URI UMUNYA MAYERI,ARIKO NKABONA KOKO NKUKO PAHULO AJYA ABIVUGA HARI INJIJI ZIZE! NGO IBIMINI NIBYO BIKUBUZA GUHAGURUKIRA AGATSIKO HARI IMPIRIMBANYI ZIMAZE IMYAKA 20 MU MASAHYAMBA,IZINDI ZIKOMEJE KUBORERA MU MAGEREZA! HARAKABAHO DEMOKRASI,HARAKABAHO IMPIRIMBANYI ZAYO!

  3. BANYAMAKURU BACU TUMAZE IMINSI TWOHEREZA ZA COMMENTS,ARIKO NTIZIGARAGARE KU RUBUGA MWATUBWIRA IMPAMVU!

Comments are closed.