Brazzaville: Mukantabana na Mushikiwabo bacyuye umunyu!

Ejo hashize nibwo ba  Ministri Mushikiwabo na Mukantabana biriwe bicaye mu cyumba mberabyombi cy’inzu ikorerwamo n’abadepite i Brazzaville aho bari bategereje ko impunzi zibasanga ngo bakazikangurira gutaha bitarenze mu mpera za kamena z’uyu mwaka 2013.

Bahageze mu masa yine bavamo saa cyenda ariko bashoboye gusa kubonana n’impunzi 14 nazo zigizwe n’abana b’ingimbi gusa zari zishorewe n’uhagarariye impunzi i Brazzaville. Mu butumwa bahaye abo bana ngo ni ukubatumira mu bukwe bukomeye bazakora mu Rwanda kuwa 30 kamena 2013 ubwo ngo bazakira impunzi zose z’abanyarwanda zizaba zitahutse zivuye aho zabaga hose ku isi.

By’umwihariko Mukantabana yatumye abo bana ku babyeyi babo ngo babanye nawe igihe kirekire ko ababishoboye bamusanga ku ihoteri acumbitsemo ngo bagasangira ikirahuri . Ubu sindamenya niba haba hari abitwikiriye ijoro bakajya kumusanganira ariko ku manywa ntanumwe babonye yemwe ngo n’abari baherutse i Kigali bagahabwa za passports ntibahageze.

Mushikiwabo disiAbategetsi ba Kongo babakuriye inzira ku murima bababwira ko Gutaha ku impunzi bizaterwa n’ubushake bwazo ko kandi bo nta kibazo bafite kuko ngo naho kubatuza ku babishaka hahari. Ngo Kongo izubahiriza amategeko mpuzamhanga ntawe izahatira gutaha ku ngufu.

Abegereye Kigali kapitali ntimuzabure mu bukwe bwa Munkatabana Serafina murahishiwe.

Rwaka

3 COMMENTS

  1. Mbere yo kujya gucyura impunzi se yabanje agafata ingamba zo gukumira abandi benshi bagiye guhunga na we arimo.

  2. Ariko kuki amateka atatubera umwarimu wubuzima ,ngo tumenye ibyo dukwiye gukora.muri malawi delegation ya gatsinziibyo yahaboneye ibisa nkibi bya Mushikiwabo.wagera zambia ho inama ntiyanarangiye neza kuko haribamwe murubyiruko batasubijwe ibijyanye nimpungenge baribafite.ahubwo Sayinzoga wa demobilisation,Lt col Eliya,na Major Bernard{papa Aulore],bihererana umwe mubabajije ibibazo bamubwira ko arumwanda yakagombye kuba yarapfuye,ngaho nimunyumvre izompuhwe zogucyura impunzi,none se nuwo azatahe,muri zimbabwe gatsinzi naho yaho yakamye ikimasa kuko umusarurowe wagaragaye,igitangaje nuko usanga babeshya abanyarwanda ngo impunzi ziratashye ngaho turebeko le 30 juin azakira ibihumbi,kubabatazi umubare wimpunzi nibwobujiji bwambere.none bazacra zingahe?i braza hari 14 na represant wazo.hhha mushishoze bana bu rwanda

  3. nonese murinda kugenda mucyura abadashaka,mwakumvikanye n,abari mu mashyamba ya congo akaba aribo mucyura, naho twebwe abari za zambia n’ahandi ntavuze tubayeho neza kurusha abari ikigali

Comments are closed.