Ban Ki Moon azatumiza inama yo kwiga ku gitekerezo cya Kikwete muri Nzeri 2013

Ku itariki ya 2 Kamena 2013, Umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye Ban Ki Moon yashimiye prezida Kikwete ku gitekerezo cyiza yatanze,ku byerekeranye no kugarura amahoro mu karere k’ibiyaga bigari binyuze mu nzira y’imishykirano aho kwiringira ingufu za gisirikare gusa. Umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye akaba yaranashimiye TANZANIA ,kuba yaratanze ingabo muri brigade yihariye ishinzwe kugarura amahoro muri Congo,ndetse no kuba yaratanze umuyobozi wayo.

Umunyamabanga mukuru w’umuryango wibumbye akaba kandi yarasabye prezida Kikwete ,gukomeza kugira uruhare muri gahunda zo kugarura amahoro muri Congo no mu karere k’ibiyaga bigari,binyujijwe muri gahunda y’ako karere yo gukurikirana imigambi y’amahoro(regional oversight mechanism).

Ban Ki Moon akaba yarashimiye prezida Kikwete ,ubwo abo bayobozi bombi babonanaga kuwa 2 kamena 2013,mu nama ya 5 ya Tokyo yigaga ku iterambere rya afurika ,yaberaga mu mujyi wa Yokohama mu Buyapani. Mu biganiro abo bayobozi bombi bagiranye muri Hotel Intercontinental, Bwana Ban Ki Moon yabwiye Nyakubahwa prezida Kikwete ati »ndagushimira nyakubahwa prezida ku ruhare rwawe rukomeye wagize mu nama yacu nziza yo ku cyumweru gishize Addis Ababa(ndlr;inama ishinzwe gukurikirana imigambi y’amahoro ,umutekano n’ubufatanye muri kongo no mu karere).Icyifuzo cyawe watugejejeho muri iyo nama yacu ni gishya kandi ntikigira uko gisa »

Yongeyeho ati’ubwo nari i Goma mu minsi ishize nabonanye n’umugeneral ukomoka muri Tanzania,uyobora brigade yihariye yo kugarura amahoro muri kongo.Turagushimira cyane kuba mwaratanze abasirikare muri iyo brigade ,no kuba mwaremeye gutanga umuyobozi wayo”.

Umunyamabanga mukaru wa ONU yaboneyeho no gutumira prezida kikwete,mu nama kuri icyo kibazo iteganyijwe kuzabera ku cyicaro gikuru cya ONU,mu gihe hazaba hakoraniye inteko rusange y’uwo muryango y’uyu mwaka.

Ban ki Moon yagize ati: ‘ndateganya gutumiza inama yacu kuri icyo kibazo hagati y’italiki ya 20 n’iya 27 nzeri ,uyu mwaka mu gihe hazaba hakoranye inteko rusange ya ONU.Nishimiye kugutumira kuzitabira iyo nama ikomeye cyane muri gahunda zacu,zo kugarura amahoro mu karere k’ibiyaga bigari muri rusange no muri Congo by’umwihariko.

Prezida Kikwete yabwiye Ban Ki Moon ko yemera ko gukoresha ingufu za gisirikare byonyine, bidashobora kugarura amahoro mu karere k’ibiyaga bigari ,no muri Congo by’umwihariko. »uyu niwo murongo nabagejejeho nuri iriya nama yo ku cyumweru gishize i Addis Ababa,n’ubwo hari bamwe batashimishijwe n’icyo cyifuzo » (ndlr: Paul Kagame n’abambari be).

Yagize ati: « tumaze igihe kirekire dukoresha ingufu mu kugarura amahoro arambye muri CONGO,kuva mu 1997 kugera n’uyu munsi ntiturabasha kugarura amahoro arambye muri iki gihugu gituranyi.-kuva icyo gihe twagiye tugerageza gufasha impande zihanganye zinyuranye,ariko kugera ubu ntacyo twagezeho;niyo mpamvu nemera ko igihe kigeze ko twashyira imbaraga zacu mu nzira y’imishyikirano,nk’uko nabivugiye muri iriya nama yo ku cyumweru gishize. »

Abo bayobozi bombi kandi baganiriye ku mwuka uri mu gihugu cya Madagascar n’aho imyiteguro y’amatora ya prezida igeze.Banaganiriye kandi ku gihugu cya Zimbabwe kimaze kwitorera itegeko nshinga rishya,bakaba baranatangiye imyiteguro y’amatora ya prezida. Perezida Kikwete kandi nk’ukuriye akanama gashinzwe politiki ,ingabo n’umutekano mu muryango uharanira iterambere ry’ibihugu byo mu majyepfo y’afurika(SADC),abisabwe na Ban Ki Moon, yamusobanuriye neza icyo akanama akuriye gakora mu gukemura ibibazo byo muri Madagascar.

Prezida Kikwete kandi yamenyesheje Bwana Ban Ki Moon, ko vuba aha abakuru b’ibihugu bigize SADC bazahurira i Maputo muri Mozambique, bakarebera hamwe imigendekere y’ibyo muri Madagascar ndetse no kuri politiki yo muri Zimbabwe.

Ngiyi imyanzuro yavuye mu nama ya SADC i Maputo

Inkuru dukesha: www.jkikwete.com