Ingingo ya 2 ya Gahunda ya « Ndi umunyarwanda » iragira iti: “Turemera ko Jenoside yakorewe Abatutsi yakozwe mw’izina ry’Abahutu; bityo kugirango sosiyete nyarwanda ikire by’ukuri ni ngombwa ko abo jenoside yakozwe mw’izina ryabo basaba imbabazi abo yakorewe, bakayamagana, bakitandukanya n’abayikoze ndetse n’ibitekerezo byatuganisha ahabi twavuye “.
Abanyamashyaka barasanga ngo yaba ije gushyira mu bikorwa ijambo Perezida Kagame w’u Rwanda yabwiye urubyiruko ku itariki ya 30/06/2013, aho yavugaga ko abana b’abahutu bagomba gusaba imbabazi z’ibyaha ababyeyi babo bakoze.
Aba banyamashyaka bati ese, abahutu bo bakorewe ibyaha bazazisabwa na nde ? Bakongera bati ubusanzwe umubyeyi niwe usabira umwana imbabazi.
Iyi gahunda rero aba banyamashyaka barasanga ikwiye guhabwa akato kuko ari iyo gukomeza kuryanisha abana b’u Rwanda.
Naho ku by’impunzi, ndetse na FDLR, aya mashyaka arasanga umuti wabyo uzava mu biganiro bigomba guhuza abanyarwanda ; ubutegetsi buriho bukemera imishyikirano n’abo butavuga rumwe., kugirango intango ya demukarasi isozwe.
Rwanda Rwatubyaye
Rwanda rwatubyaye
Nturi igihu nturi igihoho
Nturi igihombo cy’uwaguhanze
Ongera ube isimbi ritagira andi bisa.
Tetero turata, tera imitima ituze
Amahoro azaze, amaganya aganzwe
Amagana agane abawe bose.
Saranganya amasoko yo kubaho
Rurema yaguteganyirije guhoraho.
Rwanda rwatubaye
Nta murage w’ubunebwe urangwa mu gicu cyawe
Agura inganzo tugwize ingoga imirimo igwire
Soza intango ya demokarasi wange umugayo
Ejo utazarenga ihaniro.
Source:ikonderainfos
Gutera inkunga ikonderainfos : BE52737037205809 PayPal: [email protected]