Ese Kagame afite nyungu ki mu gutera abaturage ibisasu?

Ku mugoroba wo ku wa kabiri taliki ya 26 werurwe 2013, inzego z’ubutasi za Perezida Kagame zongeye gukora igikorwa cya bunyamaswa zajyaga zikora mu myaka ishize, ari cyo cyo gutera abaturage ibisasu, zigamije kwiteza umutekano mucye, ibi mu rwego rwo guhahamura abaturage hamwe n’amahanga.

Icyo gikorwa kikaba cyarakorewe kuri gare ya Kimironko mu ma saa 18:47, ahantu harangwa n’urujya n’uruza rw’abantu, barimo n’abashinzwe umutekano, gihitana umuntu umwe, abandi bagera kuri cumi na babiri barakomereka ku buryo bukabije.

Itohoza ryakozwe n’Umuvugizi rikaba ryemeza ko icyo gikorwa gitindi cyakozwe n’ingabo zishinzwe kurinda umugi wa Kigali, by’umwihariko zibarizwa muri «Special Force Brigade». Icyo gikorwa cy’ubugome kikaba kandi cyari kiyobowe na Major Willis Kabutura, umwe mu bicanyi batojwe n’urwego rw’ubutasi rwa gisirikare (DMI), akaba yarakunze kwamamara cyane mu mwaka wa 2010 ubwo yakoreshwaga ibindi bikorwa by’ubwicanyi na Gen Jack Nziza, ku mabwiriza ya perezida Kagame, akaza gihindurirwa akazi, nyuma yo kwamamara na none mu bindi bikorwa by’ubwicanyi yagiye akorera abanyarwanda ku nshuro zitandukanye.

Nkuko bamwe muri za maneko za Kagame babidutangarije, ariko bakaba batarashatse ko dushyira ahagaragara amazina yabo kubera impamvu z’umutekano wabo, uku gutega abaturage ibisasu byakozwe n’ingabo za «Special Force Brigade», zibitegetswe n’urwego ruyobowe za maneko za Kagame, ari rwo NSS, ndetse icyo gikorwa kikaba cyari kizwi n’urwego rw’ubutasi rubarizwa muri Polisi y’igihugu (Special Intelligence), ahakunze kwitwa kwa Gacinya.

Maneko za Polisi y’igihugu ziyobowe n’umwicanyi ruharwa, ACP Kalisa Faustin, na we wageze muri Polisi aturutse muri DMI, zarebereye icyo gikorwa cyo kwica, cyanakomerekeje abaturage bagera kuri cumi na babiri kugirango hato kitaza kuvamo inkwakuzi y’umusirikare cyangwa y’umupolisi waba utari azi ayo mabwiriza yari yatanzwe, akaba wenda yari gufata bagenzi be bari bateye icyo gisasu.

Umwe mu bo twavuganye yabidutangarije muri aya magambo : “Birababaje kubona abashinzwe umutekano bagenzi bacu ari bo batera ibisasu abaturage dushinzwe kurinda. Kuva muri 2010 twibazaga ko gutera abaturage ibisasu byakorwaga kugirango abaturage baterwe ubwoba, bityo ntihazagire usakuza perezida Kagame amaze kwiba amatora. Ikindi twibazaga nuko twiruhukije nyuma y’aho Lt Col Karangwa aviriye muri DMI, dore ko ari we wari uyoboye ibikorwa nk’ibi byo gutera abaturage ibisasu byagiye bihitana benshi kuva mu kwezi kwa gatatu 2010 kugeza amatora y’umukuru w’igihugu arangiye. None birongeye. Icyo tuzi cyo nuko ibi nta kindi bigamije uretse kugirango inzego z’umutekano zacu ziteze umutekano mucye, zigamije kwitirira ibyo bikorwa by’ubwicanyi abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kagame no kubona impamvu  zo kuvogera ubutaka bwa Kongo, zitwaje ko zirimo guhiga FDLR, ariko ukuri nuko ari uburyo perezida Kagame yabonye bwo kwitwaza yereka amahanga ko u Rwanda rufite umutekano mucye, ruwutewe n’umutwe witwara gisirikare ufite ibirindiro muri Kongo, ibi bikaba nta kindi bigamije uretse kubona urundi rwitwazo rwo gukomeza gusahura umutungo kamere wa Kongo yitwikiriye   umutwe wa M23 no kubona urwitwazo rwo gukomeza kuniga ukwishyira ukizana kwa buri munyarwanda no kwimakaza igitugu hakoreshwa iturufu y’umutekano mucye kugirango bafunge abatavuga rumwe na perezida Kagame no kubuza amashyaka ya politiki atari mu kibaba cya FPR kwiyandikisha kugirango agire uruhare muri politiki y’igihugu cyabo”.

Undi twavuganye yaratangaye cyane aduseka, tumubajije abihishe inyuma yo gutera kiriya gisasu cyahitanye umuturage kikanakomeretsa abagera kuri cumi na babiri, maze abivuga muri aya magambo : “Mwazatubarije izo njiji ngo ni maneko za Kagame impamvu hahora haterwa ibisasu abaturage ntibiterwe ku bigo byabo bararamo cyangwa kwa Kagame, dore ko iteka umwanzi ashakisha aho ibirindiro bya gisirikare cyangwa bya polisi biba biherereye kugirango abice ingufu; muzongere mutubarize ubuyobozi bwa polisi nimba butari muri icyo gikorwa cy’ubwicanyi, dore ko bwavuze ko hakomeretse abantu barindwi kandi ari cumi na babiri“.

Nyuma y’ayo magambo y’umwe muri maneko za Kagame, warakajwe cyane n’icyo gikorwa cy’ubwicanyi kibasira inzirakarengane z’abasiviri gikozwe na bagenzi be, twanyarukiye ku bitaro bya Kibagabaga aho izo ndembe zahise zijyanwa zikimara gukomereka, dusanga ari abantu cumi na babiri bakomeretse bikabije, icyo gisasu kikaba cyaranahitanye umukobwa w’imyaka cumi n’umwe.

Ibi bikaba bibaye mu gihe umugi wa Kigali uza ku isonga mu yindi migi irinzwe cyane, ugereranyije n’indi migi yo mu bihugu byo mu karere, dore ko umugi wa Kigali ufite abasirikare benshi bakorera inzego z’umutekano zitandukanye zibarizwa mu mugj wa Kigali no mu nkengero zawo, ndetse na polisi, ukongeraho n’urwego rw’inkeragutabara, ku buryo bigoranye kubeshya abanyarwanda ko hari umuntu ushobora guhirahira akora igikorwa cy’ubwicanyi nk’icyo atarafatwa, mbere yuko gikorwa.

Gasasira, Sweden.

5 COMMENTS

  1. gusa amayeri ya gatsiko amaze kujya atahurwa. Nibyo navugaga ejo ko bidashoboka ko umuntu yatera grenade nta muriro uhari mu kandi kanya ngo polisi itaye abantu babiri muri yombi. Ese baba ari basoda ki baziteranye ubwo buswa baagahita bafatwa. Yemwe ibijya gushya birashyuha gusa ngo uwicishije nkota niyo azazira. Ndabona ingoma ya gatsiko igeze ku buce.

  2. Ngahose nibatege na ma mine tubarebe!zo ntazo bagira?ibyo bakora byose RDI iraje ya Faustin T.ngaho nibakomeze bahitane inzirakarengane,gusa icyombona nabo ubwabo bari butangire kubyitera(ibisansu)maze abasilikari nabaporisi bahagwe or bahakomerekere;doreko batabura ibitambo.baraba beretse rubanda ko umwanzi yakajije umurego da!nzaba ndora bahuu

  3. sha ssss uvuze ukuri ntakyindi bazi atari guhimba ngo umuntu tutashatse kuvuga amazina akorera muri maneko za kagame haha abwira ibipinga ,,,,c est de n importe quoi

Comments are closed.