Frank Habineza wa Green Party aragerwa amajanja

Nyuma y’amezi havugwa ihirikabuyobozi (kudeta) mu madini no mu miryango itari iya Leta, ubu noneho hatahiwe kudeta mu ishyaka DGPR, rimenyerwe cyane ku nyito “Green Party” . Ibi bigasa neza neza n’ibyakorewe ishyaka PS-Imberakuri rya Maitre Bernard Ntaganda, wamaze kurishinga nyuma gato agahirikwa n’agatsiko kashyize ku buyobozi Madamu Christine Mukabunani, utarigeze yemerwa n’Abanyamuryango Shingiro ba PS Imberakuri, ariko akemezwa kandi agashyigikirwa byimazeyo na Leta y’u Rwanda.

Abanyarwanda baca umugani ngo “Akamasa kazaca inka kazivukamo”, bakongera bati: “Umwanzi ntaba kure/umwanzi ntava kure”. Nk’uko Mukabunani yari umwe mu bari barashyizwe muri Komite Nyobozi ya PS Imberakuri , bikaba uburyo bwiza bwo kumwifashisha bacamo ishyaka kabiri, amakuru akomeje kuvugwa hanze aha ni ay’ihirikwa ry Dr Frank HABINEZA ku buyobozi bw’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (DGPR), uruhare runini rukazagirwa n’Umunyamabanga Mukuru w’Ishyaka Jean Claude Ntezimana, ari nawe witegura kumusimbura.

Hari hashize amezi abiri gusa iri Shyaka DGPR ryemewe ku mugaragaro na Leta y’u Rwanda (Hari kuwa 9 Kanama 2013), nyuma yaho rikaba ritarabashije kwitabira amatora y’abagize Inteko Ishinga amategeko, Umutwe w’Abadepite, kuko umunsi umwe bari basigaranye wo gutanga ibyangombwa nkenerwa by’abakandida, utari ubahagije.

Nyuma y’ibi byose, mu bihe binyuranye hakozwe ibiganiro mu bagize ubuyobozi bwa DGPR, bibaza niba bagomba kujya mu ihuriro ry’amashyaka yose, cyangwa niba batagomba kurijyamo. Mu gihe umwanzuro utigeze ufatwa, “GreatlakesVoice” iratangaza ko hari amakuru ko Ubuyobozi bwa FPR butishimiye ubushake buke bwa DGPR bwo kujya mu rugaga (urunani) amashyaka yose ahuriramo akungurana ibitekerezo, kandi akirinda Kuvuguruzanya. Uru rugaga “Forum” rwakomeje kunengwa ubugira kenshi ko runiga ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo kw’amashyaka n’imitwe ya Politiki.

Mu gihe ibi byose bitarasobanuka, biravugwa ko Umunyamabanga Mukuru w’Ishyaka na bake bari kumwe batangiye gukusanya no gushakisha abanyamuryango baziyambazwa mu gukorera kudeta Dr Frank Habineza. Umwe mu bafatanyije bya bugufi na Jean Claude Ntezimana ni Mugisha Alex, n’ubundi wari umaze igihe kitari gito akoreshwa n’inzego zitaramenyekana ngo asenye ishyaka DGPR, dore ko uyu Mugisha yanatambamiye ubugira kabiri iterana ry’inama rusange,avuga ko nawe ashaka kwandikisha ishyaka rihuje izina na Green Party. Nyuma yaje kwandikira ishyaka arisaba imbabazi z’amakosa ye, anasaba kurigarukamo bundi bushya nk’umunyamuryango.

Ntezimana ushyirwa mu majwi nk’uyoboye kudeta abivugaho iki?

Jean Claude Ntezimana, Umunyamabanga wa Green Party avuga ko aya makuru yita impuha nawe yayumvise ejo hashize, ko ariko nta kuri kurimo, ko ngo ahubwo ari ibikwirakwizwa n’abashaka gucamo ishyaka ibice. Aganira na IREME.net ubwo twamusangaga mu kazi ke nk’uko bisanzwe, yagize ati“Ayo makuru ni mashya kuri jye rwose, n’ikimenyimenyi nakubwira ko naraye nyumvise, ntabyo nigeze menya mbere hose. Nkeka ko ababivuga ahari babihera ku kuba ari jye uboneka muri Office y’ishyaka kenshi, ariko nabyo nta shingiro byaba bifite, sinzi abakwiza izo mpuha abo aribo, n’icyo bagamije kugeraho. Mu gihe abihakana, hari abavuga ko afatanyije na Alex Mugisha, batangiye gushaka abanyamuryango bashya bazabatiza umurindi n’amaboko. Kuri iyi ngingo, Jean Claude Ntezimana yagize ati : “Recrutement irakorwa koko, ariko ni mu rwego rw’ishyaka, kugira ngo ryongererwe ingufu, kuko tunitegura ibikorwa binyuranye birimo n’amatora azaba mu gihe kiri imbere … Icyo nabwira abarwanashyaka ba Green Party ni uko ntaho mpuriye n’iyo kudeta bavuga, nta n’iyo nzi, nibatuze”

Perezida w’ishyaka abivugaho iki?

Ku ruhande rwe, Dr Frank Habineza uyoboye Green Party akaba yaranemejwe n’Inteko Rusange iherutse guterana, avuga ko nawe ibi byamugeze mu matwi, ariko ko nta makuru ahagije abifiteho, bityo ntacyo yahita atangaza niba ari ukuri cyangwa ari ibinyoma, ariko akongeraho ko kuri iyi si nta kidashoboka, ngo uko iminsi yicuma ukuri kuzagaragara.

Perezida w’ishyaka avuga ko nta kibazo bafite ku muntu uwo ari we wese mu ishyaka, ko na Secretaire General nta kibazo bamufiteho, ko ahubwo bakomereje hamwe kurwana intambara yo kwirinda icyahungabanya ubumwe bw’ishyaka. Frank Habineza avuga ko ishyaka rikomeje gahunda zaryo zo kwiyubaka, kandi ko zigenda neza. Arashishikariza abarwanashyaka kudaha amatwi izo mpuha zigamije kubarangaza, ahubwo bagakomeza gahunda yabo yo kwiteza imbere no guteza imbere igihugu mu nyungu za demokarasi.

Ese bibaye byo ni nde waba ufite  inyungu mu gukomeza gusenya amashyaka, imiryango itegamiye kuri Leta (NGO/ONG) n’amadini? Nk’uko bikunze kuvugwa ko ahari umuriro hacumba umwotsi, mu gihe ikibatsi cyawo kitarahinguranya, tubitege amaso

NTWALI John Williams

Source:Ireme.net