Gicumbi: Afunze ngo azira kwangisha abaturage ubuyobozi

Gicumbi: Kuva mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Mutarama 2013, umuturage witwa Mukamana  Leocadie yavuzwe ho gukwirakwiza ibihuha mu baturage agamije kubangisha ubuyobozi bw’igihugu.

Bijya gutangira, nk’uko urwego rw’ubushinjacyaha bubivuga, Mukamana Leocadie ngo yabwiye Umunyamabanga Nshigwabikorwa w’Umurenge wa Rubaya, ko mu kwezi kwa kane uyu mwaka, ubwo Abanyarwanda bazaba bibuka ku nshuro ya 19 Jenoside mu Rwanda, hazaba ikintu gikomeye muri uwo Murenge.

Ubushinjacyaha bukomeza buvuga ko Mukamana yabwiraga Umunyabanga Nshigwabikorwa w’Umurenge wa Rubaya ko abantu bose bazinjira mu uwo Murenge muri gihe cy’icyunamo bazapfa bagashira.

Ngo ntiyarekeye aho ahubwo yagiye no mu baturage, akajya ababuza gutanga ubwisungane mu buvuzi (Mutuel de santé) ababwira ko imisanzu batanga ari iyo Leta iguramo imbunda zizicishwa abantu muri uko kwezi kwa kane ubwo hazaba hibukwa abazize jenoside mu Rwanda mu 1994.

Uwo mugore yahise atangira gukurikiranwa ndetse ashyikirizwa inzego z’ubutabera, none ku itariki ya 24 Mutarama 2013 Urukiko rw’Ibanze rwa Byumba rwafashe icyemezo cyo kumufunga by’agateganyo igihe cy’iminsi 30 mu gihe urubanza mu mizi rutaraburanwa.

Icyaha cyo kwamamaza ibihuha no kugomesha rubanda Mukamana Leocadie akurikiranweho, giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 463 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, nikiramuka kimuhamye, akazahanishwa igihano cy’igifungo cy’imyaka 15.

UMUSEKE.COM

3 COMMENTS

  1. uyu nguyu azize le prophete aho yigisha abantu kwanga ubutegetsi ngo bigomeke akaba aribo bishyura abandi bigaramiye i burayi, ariko ibyo bikora injiji kuko umuntu muzima atakunva umubwira kwigumura ku butegetsi buriho,kandi ntaco bubatwaye,uyunguyu azafungwa imyaka 15 ubu abamutumye ntibazanamugyemurira cyangwa ngo bamurerere abana birababaje,nafungwe kuko yamamaza amafuti ubuse imyaka ishize yose leta ikora icunamo yishe bangahe?AZIZE AKARIMI KE NTAWAMURIRIRA RWOSE

  2. Ariko mwagiye mushyira mu gaciro. Ubwo ntasoni gushyigikirako umuntu afungwa imyaka 15 ngo yavuze ko abantu bashobora gupfa. None se hari uwo yishe? Icyo si igihano ni urwitwazo. Ubwo se ukeka ko uwo mugore wa Rubaya ahuriyehe na leprohète? Uramushinyaguriye cyangwa urahavuga utahazi.

  3. Byange bikunde iriya ngoma igeze ku musozo rwose.ngo umuntu yavuze bagafunga!!! Ese barikanga ikira?! Aho si Baringa imwe ya Mu7? Na byabirondwe by’indondogozi ngo nibafunge. Dore aho nibereye!! “Agatinze kazaza ni amenyo yo hejuru”.

Comments are closed.