IJAMBO RY’UMWAMI KIGELI V NDAHINDURWA RITANGIRA UMWAKA 2013

Banyarwanda,
Banyarwandakazi,

Nongeye kubaramukanya urukundo n’urukumbuzi rwinshi.

Ndifuza ko twafatanya twese hamwe gushimira Imana yadufashije kurangiza uyu umwaka dushoje wa 2012.
Mboneyeho no kubifuriza mwese umwaka mushya mwiza kandi muhire 2013, mwese uzababere umwaka w’ituze, umwaka w’amahoro arambye ,ubumwe n’urukundo nyakuri. Mbifurije amahoro mungo no mu milyango yanyu, mbifurije amahoro m’u Rwanda hose maze azanasesekare mu bihugu birukikije.

Banyarwanda,
Banyarwandakazi,

Uyu mwaka dutangiye wa 2013, ndasaba abanyarwanda aho bali hose, munzego zose kurushaho kunga ubumwe, kubabarirana, gukundana,kubahana,kubana neza, gutabarana no kubahiriza uburenganzira bw’ikiremwa muntu kuko aribyo byatugeza ku amahoro nyakuli twese twifuza.

Ndasaba Imana ngo irinde abanyarwanda n’u Rwanda rwacu hamwe n’abaturanyi
muri ibi bihe turimo,buri munyarwanda wese yumve ko u Rwanda ari igihugu cy’abanyarwanda bose, duharanire amahoro kandi twunge ubumwe, twirinde ubushyamirane ubwaribwo bwose kuko aribyo bishobora gutanga ituze mu mitima y’abana b’u Rwanda bose, bityo tugashobora kubana neza mu rwatubyaye.

Ndabibutsa ko ubukungu nyakuri bw’u Rwanda ari abanyarwanda, baba abato cyangwa abakuru, bose bashyizehamwe twarwanya ubukene bw’ugarije rubanda rugufi, abapfakazi n’imfubyi, ibimuga n’impunzi ziri hirya no hino, maze tugashakira hamwe umuti w’ibibazo binyuranye byugarije igihugu cyacu.

Ndasaba by’umwihariko ko abanyarwanda bareka i ntambara zidashira bashowemo, zaba izamoko, uturere n’ibindi, bakamenya ko turi Bene kanyarwanda, twibumbire hamwe mumbaga y’inyabutatu nyarwanda.

Ndangije mbifuliza kurangwa n’urukundo, ubumwe n’ubwumvikane
Twasigiwe na basogokuru ndetse nabakurambere bacu.
Mugire amahoro n’imigisha bituruka kuri Rurema.

Imana ibane namwe.

Washington, kuwa 31/12/2012.

Kigeli V Ndahindurwa
Umwami w’u Rwanda

9 COMMENTS

  1. Twe abanyarwanda tukizi ubunyarwanda icyo bivuga twishimiye discours yanyu mwe umwami w’urwada tugikunze kandi tucyubaha GAHORANE IMMANA KANDI NA N’UBU TURACYAGUSABIRA NGO UBEHO NEZA.

Comments are closed.