Imbuto zarahiye ku giti. Habuze abasaruzi bashyize imbaraga zabo hamwe.

Nyuma yo guhunga Urwanda muri 1994, impunzi z’Abanyarwanda ntizatinze kugerageza guhura kugirango zisuzume impamvu ibintu byageze kuri iriya ntera mu gihugu zikomokamo

Ibyo byarabaye i Bukavu aho Maître Basomingera na bagenzi be bahuye bagakora inyandiko isobanura ikibazo cy’impunzi nuko cyabonerwa umuti mu maguru mashya.

Hakurikiyeho inyandiko y’ikipi yari iyobowe na Madame Agnès Ntamabyariro yashyize ahagaragara agatabo kishwe “J’accuse” nako kari kagamije gusobanura amavu n’amavuko y’ibibazo bijyanye n’impunzi n’uburyo byacyemuka.
Ikipe ya Nkurunziza Karoli nayo yanditse inyandiko nziza isobanuro uburyo ikibazo cyakumvwa kandi kikabonerwa umuti.

Hagati aho, i Goma naho zimwe mu mpunzi zarahuye mu ntangiriro z’ukwezi kwa munani 1994 ziga uburyo zasobanurira abatagetsi ba Zaïre (RDC) n’amahanga imiterere y’ibibazo by’impunzi z’Abanyarwanda, bakora inyandiko nyinshi zohererejwe i Kinshasa no hirya no hino mu mahanga. Ndetse hari n’abantu bamwe bazengurutse ibihugu by’amahanga batanga ibisobanuro ku mahano yagwiriye Urwanda n’Abanyarwanda.

Nyuma haje kuvuka Radiyo Amani, BBC Gahuzamiryango n’Ijwi ry’Amerika, zose zigamije gufasha gusobanura ibibazo by’impunzi n’imibereho yazo, ndetse zinakomoza ku bisubizo byatangwa.

Haje kuvuka Ishyaka RDR ryari rigamije naryo kumvisha imiterere y’ibibazo by’impunzi z’Abanyarwanda no gushaka uburyo zasubizwa mu mahoro mu gihugu zaturutsemo. Ibyo ntibyashobotse kuko FPR n’abari babashyigikiye icyo gihe bashenye inkambi z’impunzi, zimwe zicyurwa ku ngufu, izindi zihungira mu mashyamba y’inzitane yo muri Kongo kuburyo abasilikare ba FPR bazikurikiranyeyo bakazitsembatsemba. Nibwo havutse ALIIR, nyuma yaje guhinduka FDLR, yari igamije kurinda impunzi zacitse ku icumu no gusaba ko haba imishyikirano, maze izo mpunzi zigataha mu mahoro kandi zikisanzura mu gihugu cyazo.

Nyuma haje kuvuka FRD ya Nyakwigendera Seth Sendashonga, RUD URUNANA ya Jean Marie Higiro, Imbaga y’Inyabutatu ya Mushayidi, ADR yaje kwifatanya na FRD na RDR, maze bikabyara FDU Inkingi, Partenariat Intwari, IGIHANGO, PDP, PSImberakuri, CNR Intwari, PDR Ihumure, RNC, RDI, hamwe n’andi mashyaka nka MRP, RPRImvura, UDFR, Banyarwanda, Isangano.

Aya mashyaka yose, cyane afite inzego, programme politiki, abayoboke n’ibikorwa bigaragara, afatanije n’imiryango idaharanira inyungu, yaba iy’abanyarwanda cyangwa iy’abanyamahanga, yakomeje kugerageza gusobanurira ibihugu n’imiryango mpuzamahanga amavu n’amavuko y’ibibazo by’impunzi z’Abanyarwanda no kugaragaza uburyo byakemurwa, none bimaze kugaragara ko ibyo bihugu n’imiryango mpuzamahanga byumvise imiterere y’ibyo bibazo n’imiti yabyo, nubwo bwose ari ngombwa gukomeza no guhozaho.

Biragaragara ko igisigaye ari ugushyira hamwe imbaraga zose z’abagaragaza ubushake n’ibikorwa kugirango ibintu bihinduke mu Rwanda. Ubwo bufatanye, butavuga kuba ishyaka limwe cyangwa gukora impuzamashyaka (uretse nayo yakorwa biramutse bibaye ngombwa kandi koko bishoboka kuburyo ntacyo byabangamira), buracyenewe kugirango imbaraga zavamo zatigisa kiriya giti kugirango imbuto zahiye neza zisarurwe kuko igihe cyarageze.

Banyamashyaka rero nimwe mubwirwa kandi imbaga y’impunzi, cyane izemera ko zahunze kubera ibibazo bya Politiki, zitaje zishaka indonke n’amaramuko, zibahanze amaso kandi ziteguye kubajya inyuma muri urwo rugamba rwo kwibohoza niba muteye vuba kandi neza iyo ntambwe y’ingirakamaro!

Twese hamwe tuzatsinda!

Michel Niyibizi

2 COMMENTS

  1. Nta gihe amahanga atamenye ibibazo byacu(abanyarwanda cyane cyane abahutu )ariko yakomeje gupfuka amaso n’amatwi kubera inyungu za politique. Niyo mpamvu na n’ubu tukicwa na Fpr amahanga ntagire icyo akora.Cyakora umunsi ayo mahanga yagejejwe imbere y’umucamanza w’ukuri nta bisobanuro azabona bityo n’imbabazi ntazo azahabwa!

Comments are closed.