IHURIRO NYARWANDA RNC RIRIFURIZA ABANYARWANDA UMWAKA MWIZA

BANYARWANDA BANYARWANDAKAZI
BAYOBOKE B’IHURIRO
NSHUTI
BAVANDIMWE
MWESE AHO MURI HOSE

UMWAKA MUSHYA MUHIRE W’ 2013
HAPPY NEW YEAR
BONNE ANNE!

UMWAKA W’ 2012 URARANGIYE
UW’ 2013 URATANGIYE

MW’IZINA RY’IHURIRO NYARWANDA TUBIFURIJE IBYIZA, AMAHORO, UBUMWE NYAKURI, UMUDENDEZO N’UBURUMBUKE MU BUZIMA BWANYU BWITE NO MU MILYANGO YANYU.

TUBANZE DUSHIMIRE IMANA Y’IRWANDA IHORA ITAMBAGIRA AHO UMUNYARWANDA WESE ARAYE, MU RWANDA NO HANZE YARWO. ABAGIFITE UBUZIMA TUBUYISHIMIRE. ABATAKAJE ABABO NABO TUYISHIMIRE IMYAKA BABANYE NATWE.

BAVANDIMWE BAYOBOKE B’IHURIRO, NAMWE NSHUTI MUDAHWEMA GUSHYIGIKIRA IBIKORWA BY’IHURIRO:

TURABASHIMIRA BYIMAZEYO KUBA MWARASHOBOYE GUSHIRIKA UBWOBA MUGASHYIRA HAMWE NK’IMBAGA Y’INYABUTATU MU KUBAKA IRI HURIRO RIRI KW’ISONGA YO KUVANAHO UBUTEGETSI BWIGITUGU, BWICANA, BUSAHURA, BUHEJEJE BENSHI MU BUHUNZI, KANDI BUBIBA UMWIRYANE, URWIKEKWE, N’AMACAKUBIRI MU BANYARWANDA.

TUTARONDOGOYE NGO TUBIRONDORE DORE BIMWE IHURIRO RYASHOBOYE KUGERAHO MU MYAKA IBIRI GUSA Y’AMAVUKO:

1. RYAGARAGARIJE ABANYARWANDA UBUBI BW’AGATSIKO GATEGEKESHA IGITUGU, UBUTEGETSI BWICA, KANDI PEREZIDA KAGAME ABEREYE KW’ISONGA. ABANYARWANDA B’INGERI ZOSE BABYAKIRIYE NEZA, BAYOBOKA IHURIRO KU MUGARAGARO, ABANDI MU BWIHISHO. ABO MU RWANDA NTIMUSIBA KUDUTUMAHO KO MUSHYIGIKIYE IHINDURA MATWARA MU RWATUBYAYE
2. IHURIRO RYAGARAGARIJE AMAHANGA UBUBI BW’UBUTEGETSI BW’AGATSIKO, N’IBIBAZO BUTERA ABANYARWANDA N’ABATURANYI MU KARERE. IHURIRO RYATANGIYE RIVUGA KO KAGAME N’AGATSIKO AKORESHA ARI BA GASHOZA NTAMBARA. TWATANGIYE TUBWIRA ABANYARWANDA KO ABARI INSHUTI ZE KO TUZABAMUTESHA. NONE INKURU YABAYE IMPAMO. AHO TUVUGIRA UBWO BUTEGETSI BUSA NK’UBUGOTEWE I KIGALI BWABAYE RUVUMWA MU KARERE K’IBIYAGA BIGALI, MULI AFURIKA YOSE, NO MU RUBUGA MPUZA MAHANGA, AHO BAFATIYE U RWANDA IBYEMEZO BIKARISHYE. LONI ITI KAGAME DORE IBIMENYETSO SIMUSIGA. ABONGEREZA BATI TUGUKATIYE INKUNGA. PEREZIDA OBAMA ATI KAGAME REKERA AHO GUTEZA INTAMBARA. ABADAGE, ABABILIGI, ABASUWEDI, ABAHOLANDI, UMULYANGO UHUZA IBIHUGU B’YIBURAYI, N’ABANDI BATI NATWE DUKASE INKUNGA. IBIHUGU BY’AFURIKA MU MULYANGO WA SADC BATI TUROHEREZA INGABO KURINDA UBUSUGIRE N’UMUTEKANO MULI KONGO.
3. IHURIRO RIKOMEJE GUFATANYA N’ABANDI BANYARWANDA MU MILYANGO ITANDUKANYE, HARIMO N’IYA POLITIKE KU RUGAMBA RWO KUVANAHO UBUTEGETSI BW’IGITUGU. UMUBANO HAGATI YA FDU, AMAHORO, PS IMBERAKURI NA CNR-INTWARI URAKOMEJE.
4. IHURIRO NA FDU-INKINGI BYATANZE IKIREGO MU RUKIKO MPUZAMAHANGA, I LA HAYE, KU BIJYANYE N’ IBYAHA BIKOMEYE UBUTEGETSI BW’AGATSIKO BWAKOREYE ABANYARWANDA N’ABANYEKONGO MU RWANDA NO MULI KONGO
5. IHURIRO RIKOMEJE KUBAKA INZEGO HIRYA NO HINO KW’ISI, UBU RIKABA RYARATANGIYE KUBAKA IZO NZEGO NO MU RWANDA HAGATI.
6. IHURIRO NA FDU-INKINGI BYAFATANIJE GUTANGIRA URUGENDO RWO KWIBUKA ABANYARWANDA BOSE BISHWE NA ZA LETA ZITANDUKANYE
7. IHURIRO RYATANGIJE IYI RADIO ITAHUKA, IKOMEJE KUBA IJWI RY’ABANYARWANDA BAVUKIJWE UBURENGANZIRA BWABO
8. ABAYOBOKE B’IHURIRO BAHAGIZE UBWITANGE N’UMURAVA BIHANITSE KUGIRANGO IBI BYOSE BISHOBOKE.
IBI RERO NI BIMWE MU BIGARAGAZA KO TURI MU NZIRA YO GUTSINDA KANDI UBUTEGETSI BW’AGATSIKO BURI MU NZIRA YO GUTSINDWA.

MWUMVISE KAGAME AGANYA ATI ABAZUNGU BARATWANGA TWUBAKE AGACIRO FUND
MWARAMWUMVISE ATUKANA NK’UKO BISANZWE YITA ABATAVUGA RUMWE NAWE IBIROHWA
MWARAMWUNVISE AVUGA KO AZASUBIRA MU NDAKI. ESE AZAZIJYANAMO NANDE, AHARANIRA IKI, CYANGWA AZATSINDA? GUHARANIRA INDA YE NO GUTEGEKESHA IGITUGU. ESE KO INDAKI TWAZIMUTANZEMO AHO BUKERA ARIWE N’AGATSIKO KE BAZAFATWA MATEKWA?

BAVANDIMWE MWESE DUSANGIYE UMUGAMBI WO KUVANAHO UBUTEGETSI BW’AGATSIKO NO KUBAKA U RWANDA RUGENDERA KU MATEGEKO, RUSHINGIYE KU BUMWE NYAKURI, NO KUBAHIRIZA UBURENGANZIRA BWA BURI WESE:

TWEMERE KO TUZATSINDA. UBU IGIHE CYO GUTSINDA KIKABA KEGEREJE, TUMAZE KUGABANYA HO IMYAKA IBIRI.
BIRADUSABA TWESE GUHAGURUKIRA IMIRIMO IGANISHA GUSOZA URUGAMBA TWATANGIYE:
• ABANYARWANDA BARABABAYE, BAFITE UBWOBA, BAFASHWE NK’INGWATE TUGOMBWA KUBAMARA UBWOBA BAGAHARANIRA UBURENGANZIRA BWABO
• ABANYARWANDA BARAFUNZE, TUGOMBA KUBAFUNGURA..BA INGABIRE, MUSHAYIDI, NTAGANDA, N’ABANDI
• IMPUNZI ZIGOMBA GUCYURWA KU BUSHAKE KANDI MU MAHORO
• ABANA B’ABANYARWANDA BAFASHE IMBUNDA BARI MU MASHYAMBA YA KONGO, BAFASHE INTWARO KU MPAMVU ZIGARAGARIRA BURI WESE , DUFITE INSHINGANO YO GUKEMURA IBIBAZO MU RWANDA NGO BATAHE BAGIRE URUHARE MU KUBAKA U RWANDA
• HARI BENSHI BAGOMBWA KURENGANURWA KUBERA UBUTABERA BUTABAHO CYANGWA BWABOGAMYE
• UBUKENE MU RWANDA BURAVUGIRIZA
• INZEGO Z’UMUTEKANO UBU ZIHARIWE N’AGATSIKO K’ABATUTSI
• UBUTEGETSI BWOSE BWIKUBIWE NA KAGAME, MADAMU WE N’AGATSIKO: BARASAHURA, BARICA, BARATEZA INTAMBARA Z’URUDACA ZO GUSAHURA ABATURANYI

NTA KURYAMA, NTA GUSINZIRA, URUGAMBA RURASHYUSHYE, UBUTEGESTI BURI KU MUNIGO, NTIDUHWEME KUGEZA IGIHE BUNOGERA..

1. URUGAMBA RUGOMBA KURWANWA MU RWANDA MU MAHORO ARIKO KURI BURI MUSOZI, MU BAKOZI BA LETA, MU NZEGO ZOSE Z’UMUTEKANO, MURI FPR, MU BIKORERA KU GITI CYABO, MU MADINI, MURI SOSIYETE SIVILI, NO HANZE Y’URWANDA MU NKAMBI Z’IMPUNZI…HOSE AHO UMUNYARWANDA AKORA CYANGWA ATUYE
2. TUZAKOMEZA GUTANDUKANYA UBUTEGETSI BW’AGATSIKO N’AMAHANGA, MAZE BURUSHEHO KUBA RUVUMWA, IBISIGAYE TWEBWE ABANYARWANDA TUZABYIRANGIRIZA UBWACU, TUBIFASHIJWEMO N’INCUTI ZICISHA MU KURI ZIBONA KO BIFITE INYUNGU KUJYA KU RUHANDE RW’ABAHARINIRA KWIBOHOZA
3. DUKOMEZE GUFATANYA NABANDI BANYARWANDA MU MILYANGO ITANDUKANYE, TWUBAKE FONDASIYO IKOMEYE YA POLITIKE NU MUCO WO GUFATANYA, KWUBAHANA. KWOROHERANA, N’ UBUMWE NYAKURI
4. TWUBAKE INZEGO Z’IHURIRO ZIRANGWA N’ IYO MICO , DEMOKARASI, DISIPULINI , GUKORA CYANE KURUSHA KUVUGA, GUKORESHA UBUHANGA, N’UBUYOBOZI NTANGARUGERO
5. DUTANGE UMUSANZU WACU: IBITEKEREZO, IMPANO ZOSE IMANA YADUHAYE, N’ UMUTUNGO WACU,

BAVANDIMWE,

TUZATSINDA NTA GUSHIDIKANYA. TURABARARITSE MUZE DUFATANYE URUGAMBA TUZATSINDE HAMWE, INTSINZI IZABE IYA BURI MUNYARWANDA. WE GUSIGARA INYUMA, SHIRIKA UBWOBA, UHARANIRE UBURENGANZIRA BWAWE, UZIGAMIRE ABANA BAWE N’ABUZUKURU BAWE

MURAKOZE, IMANA IBARINDE, IBAHE UMIGISHA. UMWAKA W’2013 UZABABERE UW’AMATA N’UBUKI

Dr. Theogene Rudasingwa
Umuhuzabikorwa

6 COMMENTS

  1. Nifurishe abanyarwanda naba bose batwifurije umwaka mushya 2013.
    Nifushe kuvuga ubutumwa bwanyuze kurusha ubundi ntaho mbogamiye ni ubwa Kigeli V.Kuko nta politike irimo nubutumwa bwiza wakwifuriza undi munyarwanda wese ukunda.

    Murakoze

  2. aho hatangira narinanditse ngo inzego zumutekano zihariye na gatsiko ka ……ni ko rudasingwa yavuze nkunze ko abibonye atinze

  3. Ariko ubundi Rudasingwa yapfuye iki n’abo yita agatsiko ko ntawamurushaka kuba isiharusahuzi? Cyangwa yarasahuye arenza urugero rwakwihanganirwa? Ibye turabizi ntakagire uwo yifatira.

  4. Boniface we!Ntamuntu burya ubeshaho undi kandi nge ntango nfana ahubwo iyo umuntu avuze ikintu kizima ndunva ntakibi kirimo kumushima.Kuko nawe uvuze ikintu kizima nagushima ntubifate uko ntabivuze rero!!!

    Urakoze

  5. hari ahantu banditse muri iyi nkuru ngo abana b u rwanda bafashe imbunda muri kongo……… ubwo muzatubarize abo bavuga niba ari ingabo za RNC cg izindi bavuga

Comments are closed.