DR Congo: Uganda mu rugamba rwo kwihimura. Ese yakiriwe ite?

Yanditswe na Arnold Gakuba

Ku itariki ya 30 Ugushyingo 2021, Uganda yatangije urugamba rwo kwihimura ku barwanyi b’umutwe wa ADF wigambye ko ariwo wagabye ibitero kuri Kampala. Ese urwo rugamba rugeze he? Abaturage mu muri ako karere bakiriye bate ingabo za Uganda?

Ingabo za Uganda zikambitse mu burasirazuba bwa DR Congo  ngo zihige inyeshyamba zishinjwa kuba zaragabye ibitero by’amabombi kuri Kampala. Amakuru dukesha “Daily Monitor” yo kuri uyu wa 7 Ukuboza 2021, aravuga ko nyuma y’ibitero by’indege z’ingabo za Uganda, ubu ingabo z’ibihugu byombi, Uganda na DR Congo, ziracyashakisha umwanzi. Ku wa mbere mu gitondo tariki ya 6 Ukuboza 2021, umunyamakuru w’Ibiro by’Itangazamakuru by’Ubufaransa (AFP) yatangaje ko yabonye ibimashini bibiri by’intambara byinjira ahitwa i Nobili.

Ku wa mbere tariki ya 6 Ukuboza 2021 kandi, nibwo ingabo za Uganda zashakaga inzira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, aho zashinze ibirindiro kugira ngo zikurikirane inyeshyamba za ADF zishinja ibitero byahitanye inzirakarengane mu murwa mukuru w’icyo gihugu, Kampala.

Mbere gato y’uko ingabo za Uganda zinjira muri Parike ya Virunga, mu burasirazuba bwa DR Congo, uruhererekane rw’amahema y’izo ngabo rwagaragaye mu mudugudu wa Mukakati. 

Ibirindiro by’ingabo za Uganda (UPDF) biri mu birometero bigera kuri 13 uvuye ku mupaka wa Nobili. Aho hose hagaragara imirongo y’abasirikare ba Uganda, amakamyo atwikiriwe, ibimodoka by’intambara ndetse  n’imodoka zitwaye imbunda ndende byagaragaye binyura ku mupaka buri munsi, hafi icyumweru cyose kirashira. Izo modoka zikaba zarashenye umuhanda wa kaburimbo. 

Major Peter Mugisa, ushinzwe amakuru, yabwiye imwe muri televiziyo zo muri Uganda ko ubu imihanda itameze neza. Yagize ati: “Birasaba ko duhagarara gato nk’icyumweru,  tukagerageza gutunganya umuhanda kugirango imodoka zacu ziremereye zishobore kubona aho zinyura” Yanavuze ko bafite n’ikibazo cyo gutanga amazi meza yo kunywa. 

Mu gitondo cya kare cyo ku ya 30 Ugushyingo, indege za Uganda n’imbunda zirasa kure  byashegeshe ahantu hagaragaye ibirindiro by’ingabo za ADF.

Umutwe wa ADF uvugwa ko ukomoka muri Uganda, ukaba waratangiye gukora ibikorwa byawo mu burasirazuba bwa DR Congo kuva mu 1995. Uwo mutwe ukaba ushinjwa kwica abantu benshi ufatanije n’indi mitwe myinshi yitwaje intwaro ikorera muri ako karere. Iyo mitwe inashinjwa kandi gushimuta abaturage b’inzirakarengane no gusahura imitungo yabo. 

Minisiteri w’ingabo wa Uganda yavuze ko icyo gikorwa gihuriweho n’ibihugu byombi cyiswe “Shujja” bisobanura mu rurimi rw’Igiswahili igifite “Imbaraga nyinshi“. 

Ngo na Shitani yahabwa karibu

Ikibazo cy’umutekano muke cyashegeshe abaturage bo mu burasirazuba bwa DR Congo ku buryo bw’indengakamere. Mu gihe ingabo za Uganda zitarebwa neza na bamwe mu baturage, bazishinja kuba zaragize uruhare runini mu guhungabanya umutekano wo mu burasirazuba bwa DR Congo, zo n’ingabo z’u Rwanda, kandi ingabo za DR Congo zikaba zarananiwe kurangiza icyo kibazo, ibi bitanga icyizere gike ku gisubizo kirambye, cyaba cyaraburiwe mu rugo. 

Ibi nibyo byatumye Samy Kabonabe, uyobora urubyiruko muri ako karere agira ati: “Ahari ubanza na Shitani yakwakirwa, ibaye yagarura amahoro n’umutekano muri aka karere?” Yongeyeho ati: “Ingabo zacu za DR Congo zarananiwe“.

Uturere twa Kivu y’Amajyaruguru na Ituri tumaze amezi arindwi tugoswe, iki kikaba ari igikorwa kidasanzwe cyagaye ingufu zose zishoboka igisirikare cya DR Congo, ariko kikaba cyarananiwe gukumira ihohoterwa.

Zawadi Pendeza w’imyaka 34 yagize ati: “Twababajwe kuva kera, ntituzongera kujya mu mirima yacu ukundi kubera umutekano muke“. Akomeza avuga ko yishimiye kubona ingabo zisa nk’izifite uburambe kandi zifite ibikoresho bihagije. Aha yavugaga ingabo za Uganda.

Mu nzira ihuza Nobili na Mukakati, bariyeri zigenzurwa n’abasirikare baturutse mu ngabo zombi, bagenzura impapuro z’abagenzi n’imizigo. Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere, abapolisi babiri, umwe mu Banyekongo undi mu Bugande, basobanuriye abaturage icyo gikorwa, maze babaza ibibazo abantu bo mu mudugudu wa Kamango ngo batange ibitekerezo byabo. Uwo mudugudu uherereye nko mu birometero umunani uvuye i Nobili.

Muri ibyo biganiro, umuturage umwe yagize ati: “Icyo batubwiye ni uko baje gushaka umwanzi.” Aya magambo agaragaza ko abaturage bananiwe, barambiwe kugirirwa nabi, ku buryo icyabagobotora ingoyi bariho icyo aricyo cyose bakishimira. Aba baturage barababaje kandi bakeneye ubutabazi!