IMBANZIRIZAMUSHINGA YO GUSHYIRAHO UMUTWE W’ INGABO Z’ URUKATSA

  1. I.                   INTANGIRIRO :

Hashize igihe kirekire Abanyarwanda babuzwa kwitekerereza ubwabo ahubwo bagatekererezwa n’ubutegetsi ndetse n’abanyapolitiki uko bishakiye, ibyo bigatuma baturwa ibintu hejuru batagizemo uruhare mu kubishyiraho  ari nayo mpamvu usanga babyinubira kuko ntacyo biba bibamariye ahubwo biba bikimariye ababishyizeho ubwabo.

Ni muri urwo rwego rero Ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI ryiyemeje kujya rigisha inama abanyarwanda ku bibazo bimwe nabimwe biremereye nk’uyu mushinga wo kurema umutwe w’ingabo twifuje kubamurikira kugirango bagire icyo bawuvugaho mbere y’uko utangira gutekerezwaho mu buryo bw’imishobokere n’imishyirire mu bikorwa.

  1. II.                INKOMOKO Y’IZINA URUKATSA

Izina URUKATSA ryatoranyijwe kuba izina ry’ubutwari ry’Umutwe w’Ingabo ugamije kurengera Rubanda wiswe mu rurimi rw’igifaransa Forces de Protection du Peuple (FPP).  cyangwa se mu rurimi rw’icyongereza People Protection Forces (PPF). Uyu mutwe kandi ugamije kuba icyitegererezo cy’uburyo ingabo z’igihugu zagombye kuba ziteye, zitarangwamo ukwikanyiza k’agatsiko kamwe kazahora kavanwaho n’akandi kamwe gakora nk’iby’akakabanjirije. Ni urugero rero rwerekana ko bishoboka kugira umutwe w’Ingabo uhuriweho n’abanyarwanda b’amoko yose kandi ushinzwe kumenya inyungu z’abanyagihugu aho gushorerwa buhumyi mu bikorwa by’iterabwoba n’ubuhotozi n’abanyapolitiki bashyira imbere inda nini n’irari ryabo kurusha imibereho y’igihugu n’abaturage bacyo.

Ijambo urukatsa ubwaryo rikomoka ku nshinga y’ikinyarwanda « gukaka »  bivuga kwiyasa, gusaduka nabi cyane kw’ikintu cyari kizwiho ko gikomeye ko bitakibaho nk’urutare, icyuma, umuhanda wa kaburimbo, ikiraro gikomeye, n’ibindi… Ingufu kabuhariwe zituma bene icyo kintu cyari kizwiho kuba kitamanyagurika kigira gitya kikiyasa, kikamenagurika, nizo bita URUKATSA.

Mu magambo asanzwe yumvikana twavuga ko izina URUKATSA risobanuye « Abajanjagura » cyangwa « Abasatagura », bishatse kuvuga mu gifaransa  “Les Concasseurs”, naho mu rurimi rw’icyongereza bikavuga “The Crushers”.  Urukatsa rero bikaba bisobanura abatuma icyari gikomeye nk’urutare gikaka.

URUKATSA rikaba ari izina ry’umutwe w’ingabo z’intwari cyane zabayeho mu gihe cya kera, zikaba zaragaragaye cyane nyuma y’Ingoma y’Umwami Kigeri Ndabarasa, ubwo zayoborwaga n’igikomangoma Semugaza, umuhungu wa Kigeri Ndabarasa ubwe.

Umutwe w’URUKATSA wabaye Ingabo z’intwari cyane cyane ubwo zashwanyaguzaga bidasubirwaho Ingabo z’u Rwanda zitwaga ABAKOTANYI zari zigerejeho, zikiha kujya  kugota no kumenesha URUKATSA.

Umwami ubwe  byari byamuteye ubwoba gutera URUKATSA, ariko ati kuko Abakotanyi ntawabigererezaga, yiyemeza kubajyana ngo bajye guha isomo URUKATSA.  Bahageze bahaboneye ishyano batatekerezaga guhura naryo ; URUKATSA rwakubise Abakotanyi bidasubirwaho. Basakiraniye ahitwa i Nyakayaga ho muri Byumba mu cyahoze ari Komini Murambi ndetse rubakomatanya n’indi mitwe myinshi y’ingabo zari zaturutse impande zose gufasha Abakotanyi kurwanya URUKATSA, ariko biba iby’ubusa ; izo ngabo zose URUKATSA ruzikandira hamwe rurazimenagura, n’Umugaba mukuru w’Abakotanyi arahagwa ; ahasiga ubuzima. Iyo mitwe yatsinzwe hamwe n’Abakotanyi yari myinshi ariko iyari ikomeye ni iyitwaga: Abacumita, Abashumba, Intaganzwa, ndetse n’Abahurambaga.Aba bose Urukatsa rubasekurana n’Abakotanyi maze amagambo ashira ivuga kuko Umugaba w’Abakotanyi wari ubakuriye bose yapfiriye muri icyo gitero.

Ibyo byose byari byaraturutse ku buhemu bwo mu gihugu imbere nk’uko bikunze kubaho. Semugaza yahemukiwe n’umugabekazi witwaga Nyiratunga hamwe n’abatware b’ibisahiranda barimo uwitwaga Rugaju, ubwo URUKATSA  ruyobowe na Semugaza rwatabaye Umwami Yuhi wa IV Gahindiro n’Umugabekazi Nyiratunga bari bagoswe n’Igikomangoma Gatarabuhura cyashakaga kubica ngo gifate ubutegetsi.Urukatsa nk’Ingabo zanze guhemukira abaturage n’U Rwanda zitabara i Bwami zimenesha abashakaga kumena amaraso y’inzirakarengane.

Muli icyo gihe Nyiratunga n’abandi batware aho kugororera uwabatabaye, bashaka kugambanira Semugaza umutware w’URUKATSA ngo niwe washatse kwica umwami, ariko ahita acikana n’URUKATSA bajya ahagana mu gihugu cy’I Ndorwa (aho twakwita mu Mutara ubu kuzamuka ugana za Ankole ya Uganda).

Umwami w’I Ndorwa witwaga Gahaya ashaka kubategeka kumuyoboka ariko Semugaza n’Urukatsa rwe banga kuyoboka Igihugu cy’amahanga ngo kibahake; maze Gahaya n’abo mu Ndorwa bashatse kwimana ubuhungiro, Urukatsa rwarabamenaguye n’ingabo zabo rwigarurira agace kamwe rugaturamo nta kivogera. Ni icyo gihe ab’i Bwami mu Rwanda bateguraga kumutera bakohereza ingabo z’Abakotanyi ubwo basakiraniraga i Nyakayaga Abakotanyi bakahatsindirwa nkuko twabivuze haruguru.

Ikindi gitangaje ni ukuntu Semugaza n’URUKATSA bakigenda, i Bwami bafashe umuhungu wa Semugaza witwaga Ruyenzi bashaka kumugira ingwate, Semugaza n’Urukatsa babatumaho bati nimuduhe Ruyenzi nimwanga turaza kumwitwarira ku gahato. Umwami agira ubwoba aramwohereza.

Nyuma Umwami w’u Rwanda yagabye igitero mu Bunyabungo (ahagana Bukavu no hirya yaho muli Congo), akubitwa n’abashi we n’Ingabo z’u Rwanda, Urukatsa rubyumvise rugira impuhwe ni uko umugaba w’Urukatsa Semugaza atambikana n’Urukatsa batera ntawe babwiye bakubita ingabo z’abanyamahanga zose babohoza ab’i Bwami bati ngaho nimutahe ntimuzongere kwiyemera!

Semugaza n’URUKATSA bisubirira mu Ndorwa muli ka gace bari barihaye ku ngufu bakomeza kwiberayo, mbese berekanye ko ari Intwari zidasubirwaho. Umwami niko kugira ubwoba akoresha iperereza amenya ko Semugaza ajya guhunga nta cyaha yari yarakoze ahubwo abanyeshyari aribo bari baramuteranyije bashaka kumwicisha bakamuhimbira ibyaha (twibuke ko muri FPR guhimba ibyaha babifitemo uburambe).

Ni uko umwami yohereza intumwa zijya kumusaba imbabazi ngo natahe azane n’Urukatsa. Uwanda rwakira neza Urukatsa nk’Ingabo zikwiye ishema.  Urukatsa  rushimangira ko arirwo mutwe w’Ingabo utavogerwa umunsi Semugaza wayoboraga Urukatsa yamenye ko bakuru be na barumuna be bitwaga Ibigina bashakaga kurwanira ingoma kandi bigaruriye ingabo z’igihugu hafi ya zose, nuko ajya gusakirana nabo  ndetse n’Ingabo bari bigaruriye zose Urukatsa rurabahashya.

Barwaniye i Rubona rwa Gihara (Runda, Gitarama) URUKATSA ruhakura Intsinzi yavugishije rubanda maze abaturage baruvuga imyato. Baharwaniye iminsi igeze kuri ine,  Semugaza n’ingabo ze URUKATSA zitsinsura iz’i bwami, zibageza ku Rugogwe rwa Kinyambi ahitwa mu Nkoto muri Gitarama ahahoze ari muri Komine Kayenzi.

Ubwo URUKATSA rwongera kubakubita inshuro ndende, rubageza ku Kivumu cya Mpushi na Nyerenga (Nyamabuye, Gitarama), aho baharwaniye amezi atandatu; hanyuma Urukatsa rubambura ingoma babungeranaga bayivuza bayobya abaturage, “ngo rubanda nimuvune umwami”.

Ubwo Ingabo z’Urukatsa, zigumya guhashya Ibigina, zibigeza i Mwendo wa Kiryango mu Kabagali mu gace k’uburengerazuba bwa Gitarama. Bamaze kuhabageza, rubanda bose babavaho basigara baririmba Urukatsa rwatabaye u Rwanda; basigara bonyine batagira kivuna maze Urukatsa rurahabatsinda.  Semugaza atabarukana n’ingabo ze URUKATSA rubanda babogeza.

III. IMPAMVU Z’ISHINGWA  RY’UMUTWE W’URUKATSA

Nk’uko bigaragara mungingo ya 30 igize ingamba z’ishyaka PARTI RWANDAIS DES MODERES/MODERATE RWANDA PARTY – PRM/MRP-ABASANGIZI, ubuyobozi bw’Ishyaka bwasanze bishobora kuba ngombwa kurema umutwe wa gisilikare utarobanura abana b’Abanyarwanda nk’uko byagiye bigaragara  mu ngabo zose zabayeho kuva u Rwanda rwaremwa kugeza ku munsi wa none.

Ishyirwaho ry’uyu mutwe ntirisobanura ko turi ba gashoza ntambara ahubwo turashaka kumenyereza abana bose b’u Rwanda, Abahutu, Abatutsi, Abatwa, ndetse n’abavuka ku babyeyi badahuje ubwoko (imvange), gukorana umurimo wo kubungabunga umutekano w’igihugu n’uw’Abanyarwanda bose nta vanguramoko n’irondakarere byongeye kuzamo nk’uko byabayeho muri ex-FAR yari igisirikare cy’abahutu bahezagamo abatutsi cyangwa RDF ya FPR Inkotanyi, igisirikare nacyo cy’abatutsi giheza abahutu mu myanya y’ubuyobozi buciriritse n’ubwo hejuru, n’intarutsi zirimo ntizigiremo ijambo.

Ikindi kandi twakuye isomo ku baturanyi bacu b’i Burundi. Turibuka neza ko igihe Nyakwigendera Perezida Merchior Ndadaye (umuhutu) yatsindaga amatora binyuze mu nzira ya demokarasi.

Byaragaragaye ko bitamworoheye kuyobora igihugu gifite ingabo z’ubwoko bumwe bw’abatutsi zitatojwe umuco w’ubworoherane ari nacyo cyaje kumuviramo kwicwa n’ izo ngabo kubera ko zitari ziteguye guhindura imyumvire ijyanye n’impinduramatwara ishingiye kuri demokarasi ubworoherane no gusangira ibyiza by’igihugu.

Byongeye kandi, ikindi abanyarwanda bakwiye gusobanukirwa, ni uko mu gihugu nk’icyacu cyamenyereye gukoresha igitugu cya gisirikari, n’iyo bibaye ngombwa ko habaho isaranganya ry’ubutegetsi ku mashyaka ya opozisiyo n’iriri kubutegetsi ntacyo bimara mugihe iryo saranganya ritageze no mu nzego z’umutekano (igisirikari, igipolisi, inzego z’iperereza), kuko izo ngabo zikomeza kugendera ku ngenga- bitekerezo y’ishyaka riri ku butegetsi ndetse zikarushaho gukaza ubukana mu kurenga ku nshingano zazo zo kurinda umutekano w’abenegihugu bose.

Niba dushaka kugera ku mpinduramatwara nyakuri, ni ngombwa rero gutekereza uburyo habaho igisirikari gihuje amoko yose kandi gikorera Abanyarwanda bose, kirangwa no kwemera impinduka zishingiye ku ngengabitekerezo y’ubworoherane na demokarasi.

Bityo rero, kubera izi mpamvu z’ingenzi tuvuze haruguru, ishyaka Parti Rwandais des Moderes/Moderate Rwanda Party, PRM/MRP-ABASANGIZI rirasaba abanyarwanda  ko basuzumana ubushishozi imbanzirizamushinga y’ishyirwaho ry’ ishami rya gisilikare ryiswe:

People Protection Forces/Forces de Protection du Peuple, PPF/FPP-URUKATSA kugirango bagire uruhare mu ishyirwaho ry’uwo mutwe w’ingabo kuko ari nabo bazaba bawugize.

Nk’uko twabivuze haruguru, uyu mutwe wa gisirikare PPF/FPP-URUKATSA ntiwatekerejwe kuko turi bagashozantambara y’amasasu. Twawutekereje kugirango dutegure urubyiruko nyarwanda rw’Abahutu, Abatutsi, Abatwa. Imvange, mu gukorera hamwe, ikiganza mu kindi, mu Ngabo z’Igihugu nyakuri ndetse no mu zindi nzego z’umutekano (igipolisi, inzego z’iperereza, n’urwego rugenzura abinjira mu gihugu n’abasohoka).

Urugamba rwacu rw’ibanze ni uguhiganwa mu bitekerezo no mu bikorwa byatuma u Rwanda ruba urw’Abanyarwanda bose nta vanguramoko, irondakarere, n’irindi vangura iryo ari ryo ryose ryongeye kugarukamo.

Umutwe w’URUKATSA ushingiye ku mahame y’Ishyaka MRP-ABASANGIZI kandi binyuze ku buyobozi bw’Ishyaka, uzafatanya kandi uzihatira kuzagirana amasezerano y’ubufatanye n’indi mitwe iteye  nkawo cyangwa se ifite aho ahurira n’ishingano zawo, amashyaka n’amahuriro ya politiki cyangwa se andi yose atari aya politiki ndetse n’abantu kugiti cyabo, igihe cyose ubyifuza azaba yagaragaje ubushake bwo kugira uruhare mu kuzuzwa kw’inshingano z’URUKATSA, cyangwa se yagaragaje mu buryo busobanutse ko gukorana n’URUKATSA byagirira akamaro igihugu cyacu hadatandukiriwe  intego n’inshingano by’URUKATSA.

  1. IV.             IBIZIBANDWAHO MU KUGENA INSHINGANO Z’URUKATSA 
  1. Kuba Ingabo z’icyitegererezo ku bijyanye no kutarangwamo amacakubili cyangwa ubwikanyize bw’agatsiko ako aliko kose, no kuba icyitegererezo mu buryo Ingabo n’inzego z’umutekano zinyuranye mu gihugu zishobora kandi zigomba kubaho zibereyeho kurinda umutekano w’abanyagihugu nta vangura ribayemo, aho kubahutaza no kubahotora;
  2. Gushyigikira ibikorwa n’ibiganiro byose bigamije kuzana Demokarasi, ukwishyira ukizana kwa buri munyarwanda, ubutabera buhamye kandi bwigenga  kuko ubu ibyo byose bibangamiwe na leta y’igitugu ya FPR- Inkotanyi ;
  3. Kurwanya ihohoterwa ry’ikiremwamuntu aho riva rikagera rigirirwa  umuntu uwo ariwe wese cyane cyane irigirirwa abari n’abategarugori, abana, ndetse n’irigirirwa urubyiruko rujyanwa mugisirikari kungufu ;
  4. Kwuka igitutu ubutegetsi bwa FPR-Inkotanyi kugirango bwemere imishyikirano n’abatavuga rumwe nabwo ;
  5. Kurinda umutekano w’abanyarwanda muri rusange, by’umwihariko umutekano w’abayobozi b’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi n’abarwanashyaka bayo, baba abari hanze y’igihugu cyangwa mu gihugu imbere ;
  6. Gusezerera ingoma ya FPR-Inkotanyi mu gihe ikomeje kunangira  yanga kugirana ibiganiro n’abo batavuga rumwe no gukomeza kwica abanyarwanda urubozo ;
  7. Kugarura umutekano w’abanyarwanda no kubungabunga ubusugire bw’igihugu nyuma yo gusezerera FPR Inkotanyi ;
  8. Kurinda umutekano w’abantu n’ibyabo ;
  9. Kurinda umutekano w’impunzi zitahuka kugirango ziticirwa mu nzira zikira mu Rwanda ;
  10. Guha amahirwe angana abanyarwanda bose bashaka gukora igisirikari  cy’igihugu ntavangura iryo ariryo ryose no kutabihatira utabishaka ;
  11. Kwubaka igisirikari cy’umwuga kibereye u Rwanda n’abaruvuka, kidatonesha bamwe ngo gikandamize abandi, kitari icy’ubwoko bumwe nk’uko bimeze ubu, kandi kitavugirwamo n’uwo ariwe wese ku nyungu zitandukanye n’iz’igihugu ;
  12. Guha amashyaka yose ubwisanzure bwo gukorera politiki mu gihugu ntawe uhutajwe cyangwa se ntawe utoneshejwe kurusha undi ;
  13. Kudatenguha abanyarwanda twuzuza neza kandi tudatandukira  inshingano badutezeho.
  1. V.                Inzego  za FPP-URUKATSA:

Inzego z’ubuyobozi ni izi zikurikira :

1. Inteko nkuru ya gisirikari

2. Inteko nkuru y’igororamitima (Aumonerie)

3. Etat major nkuru mpuzabikorwa

4. Etat major ya mobile forces/mobile forces

5. Etat major ya forces specialiséés/special forces

6. Etat major ishinzwe iperereza rusange, izaba igabanyijemo ibyumba bibili, Icyumba cy’Ibikorwa by’Ubutasi no gusesengura amakuru mu bya gisilikali n’Urugamba, n’Icyumba cy’inzobere mu gushaka amakuru no kurinda abanyarwanda aho bali hose ndetse no kubungabunga umutekano w’abatavuga rumwe na Leta ya Kigali

Inteko nkuru ya gisirikari igizwe na:

  • Abasirikari bagize uruhare mu nzego zifata ibyemezo za gisilikali  haba mu ngabo ziliho ubu cyangwa se izindi zabayeho mu Rwanda n’ahandi (aliko bakaba ali abanyarwanda). Aba bantu bagomba kuba bazwiho kuba inzobere n’inararibonye mu bya gisirikari bitewe n’uburambe cyangwa ubuhanga bwabaranze igihe bakoraga imirimo ya gisirikari hatitaweho kureba ibisirikari babayemo mbere;
  • Abayobozi bagize za Etat major zose z’umutwe wa FPP-URUKATSA.

Umurimo w’iyi nteko ni uw’ ubujyanama mu bya gisirikari ku bayobozi bagize Etat major zose za FPP- URUKATSA. Uburyo bwo kuyinjiramo n’uburyo izayoborwa bizateganywa n’amabwiriza y’umwihariko.

Inteko nkuru y’Igororamitima igizwe:

N’abantu bakomoka mu madini anyuranye aboneka mu Rwanda halimo n’irya gihanga bashinzwe kwigisha ubutumwa bw’iyobokamana mu gisirikari kugirango bafashe ingabo za FPP- URUKATSA kwuzuza neza inshingano zazo zidatandukiriye kubushake bw’ Imana hakurikijwe imyemerere ya buri muntu mu bwubahane bw’amadini.

Iyi nteko kandi kimwe n’inteko nkuru ya gisirikare ifite n’inshingano y’ubujyanama ku bayobozi bakuru bose b’Urukatsa.

Uburyo bwo kuyinjiramo n’uburyo izayoborwa  bizateganywa n’amabwiriza y’umwihariko.

  1. UMUSOZO

Imbanzirizamushinga y’ishyirwaho ry’Umutwe w’URUKATSA ije mu gihe amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi, amashyirahamwe cyangwa se abantu ku giti cyabo bifuza ko habaho impinduka nziza (changement positif) mu miyoborere y’igihugu nta kintu na kimwe bagezeho bitewe n’ubwirasi n’ubwibone bya FPR-Inkotanyi  isuzugura buri wese na buri shyaka ryose. Ibyo bigaterwa ahanini  n’uko ariyo yonyine ifite ububasha bwose ku ngabo z’igihugu no ku nzego zose z’umutekano mu gihugu.

Amashyaka ya politiki akaba atarigeze ahabwa amahirwe na make yo gutuma Ingoma y’igitugu yicajwe ku ntebe na FPR mu Rwanda ihindura imyumvire.

Umwihariko w’URUKATSA nk’uko biteganijwe muri uyu mushinga, ugaragazwa no guha agaciro n’umwanya ukomeye abahawe ikiruhuko cy’izabukuru, abahoze mu ngabo, n’abavuye ku rugerero bo mu mitwe y’ingabo yose yabayeho mu Rwanda, abantu bavuye mu mitwe inyuranye iharanira kwibohoza, abakozi b’inzego zishinzwe umutekano zo mu gihugu (Igisirikari, igipolisi, n’izindi) bemera icyerekezo (vision) cy’Urukatsa, impunzi z’abahutu n’iz’abatutsi ndetse n’iz’abatwa zituye mu mpande zose z’isi, abasore n’inkumi (urubyiruko) bakunda igihugu cyabo babarizwa mu  mu mirimo, inzego n’ibigo binyuranye biboneka mu Rwanda no mu mahanga. Aba bose bakaba bahuriye ku myumvire y’uko bikenewe cyane kandi vuba na bwangu guhatira ingoma ya FPR-Inkotanyi gutega amatwi intabaza y’abaturage maze ikareka ibikorwa byayo by’ubugome, guhotora no kuyoboza igitugu, cyangwa se ikava ku butegetsi nta mananiza, bitaba ibyo hagashakwa ubundi buryo bwakoreshwa kugirango ibyo bigerweho.

N’ubwo muri uru rugamba, ubushake n’ihuza ry’ingufu z’abanyarwanda bose bafite inyota y’ubwisanzure ari bwo shingiro ry’ibanze Urukatsa rwizeye nk’ uburyo bufatika, FPP-Urukatsa ntiyirengagije ko n’inkunga y’ibihugu byose byasinye amasezerano y’iyubahirizwa ry’uburenganzira bw’ikiremwamuntu n’iy’ibihugu bifite inyungu n’ababikomokamo mu karere k’ibiyaga bigari yagira akamaro kanini.

Niyo mpamvu dusaba ibihugu by’inshuti z’u Rwanda  kugira uruhare runini mu ntambwe zo kwigobotora ingoma y’igitugu gikabije  ya FPR-Inkotanyi bidutera inkunga zose zijyanye n’iki gikorwa cy’ingirakamaro, mu gihe iyi mbanzirizamushinga izaba yagaragaye nk’igitekerezo kigomba gushyirwa mu bikorwa. Twijeje amahanga yose afite inyungu mu karere igihugu cyacu giherereyemo ko Urukatsa rutazabangamira izo nyungu.

Ndetse ahubwo ayo mahanga  twayabwira ko gutera ingabo mu bitugu n’abanyarwanda bashaka impinduka nziza n’Urwanda rusangiwe n’abanyagihugu bose bizatuma agarurirwa ikizere n’abaturage bo mu karere kuko ubu cyatakajwe n’uko abo baturage bakeka ko ubukana bwa FPR-Inkotanyi bwo gukora ibikorwa by’ubwihebe n’iterabwoba (terrorisme) mu karere bwaba buterwa n’uko ishobora kuba hari ibihugu bifite ijambo kuruta ibindi biyishyigikiye. AYa mahanga tuyizeyeho cyane kugira uruhare mu kumvisha FPR-Inkotanyi ko igomba kuvanaho amananiza yose agamije kudaha ijambo mu gihugu abatavuga rumwe nayo ku miyoborere y’igihugu, amananiza agamije gutuma amashyaka atavuga rumwe nayo adashobora guhabwa uburenganzira bwo gukorera mu gihugu imbere, amananiza yose atuma itangazamakuru ryigenga rinigwa ntiribeho mu gihugu, amananiza atuma abanyarwanda bicwa uko bwije uko bukeye bazira ibitekerezo byabo ku miyoborere ibakorerwaho. Aya mahanga kandi tuyatezeho kutazabangamira intambwe z’Urukatsa igihe bizaba bigaragaye ko hagomba kubaho kuganira na FPR-Inkotanyi mu buryo budasanzwe.

Turasaba ibihugu bigize imiryango ya EAC, IGAD, na SADEC, CommonWealth, Francophonie ndetse n’indi miryango mpuzamahanga yose ishyigikira imiyoborere myiza n’uburenganzira bw’Ikiremwamuntu, kudutera inkunga, kugirango ihumure n’ituze bigaruke mu Rwanda no mu karere k’ibiyaga bigari bya Afurika.

Bikorewe i Savannah, Georgia, Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Taliki ya 31/03/2013

Perezida w’ishyaka: Dr. Gasana, Anastase;

(Sé)

Visi-Perezida Ushinzwe ibya Politiki, Mukeshimana, Isaac

(Sé)

Visi-Perezida Ushinzwe Amajyambere y’Icyaro, Batungwanayo, Janvier

(Sé)

Visi-Perezida: Bamara, Prosper; ushinzwe umutekano

(Sé)

Niba mwifuza kugira ibitekerezo cyangwa ibibazo mutugezaho mwohereze ubutumwa bwanyu kuri: prm-[email protected]

N.B.: Utanga igitekerezo cyangwa ikibazo agomba kubanza akivuga mu mazina ye akagaragaza n’icyo akora, n’aho aherereye.

9 COMMENTS

  1. TURANYOTEWE GUSA NIBA ATARI AMAGAMBO TWABAJYA INYUMA.GUSA KU BIJYANYE NO KUBAHA ADRESS ZACU NDABONA ARIBYO KWITONDERA KUKO NTITURABIZERA NEZA,BAMWE TUBA DUSHIDIKANYA KO MWABA MUKORANA N’UMWANZI,GUSA NATWE TUREBA KURE TUZAGENDA TUBIBWIRA GAHORO GAHORO!!!

  2. wowe Gasana Anastse ntukabeshye abanyarwanda, ibyo wakoze ku ngoma ya Habyara turabizi n’ibyo wakoze ku ngoma ya Kagome twarabibonye, wikomeza kurangaza abantu ubabeshya uri inkotanyi y’amarere, kandi ushoboye kwerekana ko utakiriyo (inkotanyi) waba uri gutesha abantu igihe kuko abantu nka mwe mwabaye muri za politiki zombi (ntutsi na mputu) ntitukibakeneye

  3. wowe Gasana Anastase uri inkotanyi urabona wajijisha nde? turakuyobewe ukuntu wanze kugarukana na Habyarimana mu ndege ugasigara Arusha wari ku isiri n’izamarere ko ziramuhitana. Wakoranye nazo ntukabeshye abanyarwanda, ubu dukeneye abatagira ubuhemu bubarangwaho naho ubundi uri kimwe na ba Nyamwasa n,abandi nka bo!!!!!!!!

  4. natwe tubari inyuma niba ibyo muvuga arukuri abasore benshi barabyifuza muzaduhe izindi adres twabasangaho

  5. Kubaka igisirikare ni ibintu bisaba abantu n’amafaranga. Ntawucyubaka adafite amamiliyoni y’amadolari. Icya Kagame cyubatswe n’aba “……..” bakimuhereza kuri plateau. Ese ubundi urarwanya bande? Habyarimana iyo umwumvira ukarwana kirya gihe ubu ubugombye kucyatsa MU RUKATSA? Dore na comité yawe nta n’uwigeze mu gisoda mbonamo uzwi? Gasana we, irebere agafoto kawe muri Rwanda day in Boston, urahita umenya ko twakuvumbuye, ndetse n’uwo ukorera !!!!Hahahah, bwari bwiza iyo butamenywa na bose !!!!

  6. uwumuremyi kayumba dukeneye impinduka nziza niba uwomutwe uriho abasore turahari muduhe izidi adress aho twahurira sawa

Comments are closed.