Nyuma yo kuva mu ishyaka Abasangizi, Abdallah Akishuri aravuga ko Urukatsa rwitandukanije n'Abasangizi

ITANGAZO RYO KWITANDUKANYA NA MRP/PRM ABASANGIZI

Nyuma yo kwegura mu ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI kwa visi perezida ushinzwe ihuzabikorwa by’ishyaka no mu mubare w’abanyamuryango baryo.

Nyuma yo kwakira ibitekerezo binyuranye biturutse mu banyarwanda batandukanye biganjemo abanyamuryango ba Nouvelle Génération Rwandaise (NGR) bifuza ko urugendo twatangiye rwo kuzana impinduramatwara mu Rwanda rutasubira inyuma,

Tunejejwe no gutangarariza abanyarwanda bose, abayobozi n’abanyamuryango b’ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI ibi bikurikira :

1. Twiyemeje kudasubira inyuma no gukomeza umushinga watekerejwe n’abantu bibumbiye mu muyoboro wa Nouvelle Génération Rwandaise (NGR) ariwo F.P.P.- URUKATSA mubwigenge busesuye budafite aho buhuriye n’ibikorwa by’ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI

2. Twiyemeje gutangariza abanyarwanda muminsi ya vuba ingengabitekerezo tuzagenderaho n’uburyo bushyashya bw’imikorere y’URUKATSA Ibyo bikazagaragarira mumahame remezo azashyirwa ahagaragara mugihe kitarambiranye.

3. Abayobozi bazahagarariye URUKATSA bazatangazwa kumugaragaro mu mahame remezo yarwo.
Turangije dushimira abanyarwanda bose bakomeje kutuba hafi badutera inkunga mubitekerezo.
Bishyizweho umukono kandi bitangajwe kuwa 22Gicurasi2013

Umuhuzabikorwa w’agateganyo w’ URUKATSA
AKISHULI Abdallah

2 COMMENTS

  1. Ariko uyu ari kucyatsa mu biki!
    Kandi ubu wasanga yararimbaguye abantu (niba yarabaye mu gisirikare cya MUKOTANYI) none akaba ari gutesha abantu igihe azana iby’URUKATSA!

    Iyi mikino imena amaraso yacyuye igihe man!
    Niba ubona kumena andi maraso muri iki gihugu aribyo bikwiye … NTURI UWANJYE!

Comments are closed.