Karugarama yaba azize kuvuga ko byaba byiza ko Kagame arenda muri 2017?

Tharcisse Karugarama yahawe isinde

Itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe, Pierre Damien Habumuremyi rigaragaza impinduka zabaye muri guverinoma y’u Rwanda

1. Minisitiri w’ubutabera/Intumwa nkuru ya Leta: Karugarama Tharcisse yasimbuwe na Busingye Johnson, biravugwa ko Karugarama yaba agiye guhabwa indi mirimo mu rwego mpuzamahanga. Ariko hari ibivugwa ko yaba azize amagambo yasohotse mu kinyamakuru The Guardian aho byavugwaga ko Karugarama yifuza ko Perezida Kagame yava ku butegetsi mu 2017 kugira ngo habeho kugendera ku mategeko. Kuri icyo kibazo Perezida Kagame yabajije umunyamakuru kuki atabaza Karugarama we impamvu ategura kandi amaze igihe kinini kuri uriya mwanya, ngo ese abona ari we wenyine ushobora kuba Ministre w’ubutabera?

2. Minisitiri muri PRIMATURE ushinzwe imirimo y’inama y’abaminisitiri: Musoni Protais asimbuwe na Madamu Stella Ford Mugabo. Musoni we ngo yaba azize ubuhehesi ngo bumaze iminsi bumuvugwaho kenshi n’ubwo yakomeje gukingirwa ikibaba.

Perezida Kagame yashyizeho kandi abandi bayobozi mu buryo bukurikira:

1. Umuyobozi w’ibiro bya Minisitiri w’Intebe:  Barikana Eugene yasimbuwe na Ambasaderi Kimonyo James

2. Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo: Kamanzi James asimburwa na Rwakunda Christian

Johnston Busingye
Johnston Busingye
Stella Ford Mugabo
Stella Ford Mugabo
James Kimonyo
James Kimonyo

Izindi mpinduka zabaye tumaze kumenya n’ubwo zitari muri ririya tangazo n’uko bamwe mu bahagarariye u Rwanda mu bihugu byo hanze bahamagajwe :Augustin Habimana  wari i Burundi, Venantie Sebudandi wari muri Sweden na Solina Nyirahabimana wari mu Busuwisi. Aba ba ambasaderi bivugwa ko ngo baba bazize kudatanga umusaruro.

Ubwanditsi

 

4 COMMENTS

    • abo ba combattants yabahembye guhita agaba ibitero i Goma yerekana ko agihari kandi ko afite imbaraga zo kugumya kwigarurira kari karere yitwaje izina M23. Ubu bamereye nabi abanyecongo b’inzirakarenga ka geo-politique y’akarere kabo (ukungu buhari). Ngo uhagarikiwe n’ingwe aravoma, ariko ubanza iminsi yo kuoma ari kugeenda ishira. Tubitege amaso

  1. Ntihazagire umuntu numwe wibeshya ku mabwire ya Bwana Kagame! Amaboko acigatiye ingoma ayirekura bayaciye! Rwose mutuze mushake ubundi buryo bushobotse democratique, naho ubundi amacenga ya Kagame yo kuzubahiriza itegeko nshinga , byo ni balinga! Ntashobora……!impossible…! Le fils de M7 et Clinton-Blaire! Vrai Mwega! Uziko hari abo tuganira bakambwira ko yabishobora….! Naaaaaaiiiiiifs!

  2. ni bakotane kabisa ariko ingoma yabo iri hafi guhirima ngo nta gahora gahanze, Kagome yatangiye kugaragurika iyo ahindagura buri kanya abagize ubutegetsi bwe bw’igitugu aba ari kwiyongerera abo yita abanzi kandi nibwo nabo baba bari kubona neza ko bari bagoswe n’igitugu cya “” Karame data-buja””

Comments are closed.