Impamvu Kagame yatangije gahunda yo gusaba imbabazi kw’abahutu

Mu minsi ishize,Perezida Paul Kagame yatangije igikorwa cyogushishikariza urubyiruko rukomoka ku babyeyi b’abahutu ngo batangire kujyabasaba imbabazi z’ibyaha ba se na ba sekuru bakoze muri Genocide yabaye mu Rwanda mu mwaka wa 1994 igahitana abatutsi basaga Miliyoni ndetse n’abahutu batavugaga rumwe na Leta, ariko ibi bikaba byarakozwe ari politiki ndende yaFPR ifite icyo igamije akaba ari nacyo nza kwibandaho mu isesengura nakoze.

Iyi gahunda yo gushishikariza urubyiruko rw’abahutu gusaba imbabazi z’ibyaha by’imiryango yabo, ni gahunda yagiye yamaganwa n’abantu batandukanye, kubera ko ku isi hose ndetse n’amategeko y’uRwanda yemera ko icyaha ari gatozi,akaba ari nta mpamvu nimwe yumvikana y’uburyo umukuru w’igihugu ajya imbere y’urubyiruko rwo Rwanda rw’ejo akavuga ngo abahutu nibasabe bagenzi babo imbabazi z’ibyo ba se bakoze.

Iyo urebye neza umubano w’abana b’abahutu bavutse nyuma ya Genocide n’uwabahutu, usanga atari wo mubano uri hagati y’ababyeyi babo kuko usanga urubyiruko rwo rutita cyane ku ngengabitekerezo z’ababyeyi babo  ku mpande zose n’ubwo bamwe mu babyeyi babyigishije abana babo. Ibi bikaba biterwa n’uko abana batabonye n’amaso yabo Genocideiba mu gihe ababyeyi bo bigoye kugirango bibagirwe akababaro n’agahinda ndetse n’ibikomere batewe n’ibyabaye mu Rwanda bakabibona n’amaso yabo.

FPR rero kugirango ibe ikiri ku butegetsi kugeza ubu kandi itegekesha igitugu, yagiye ikoresha iturufu ya Genocide cyane mu kwirenza uwo ariwe wese ukomoka mu bwoko bw’abahutu wari mu Rwanda Genocide ikorwa kuko uwazamuraga ijwi wese ukomoka mu bwoko bw’abahutu, yahimbirwaga icyaha cya Genocide, agashakirwa abamushinja mu nkiko gacaca akaba arafunzwe bityo bituma n’abandi bahutu bageragezaga kunenga ubutegetsi bwa FPR baruca bakarumira.

Uko imyaka yagiye icaho rero niko urubyiruko rwavutse muri Genocide cyangwa mbere yayo gato rwagiye rukura ndetse bamwe binjira muri politiki batangira guharanira demokarasi mu Rwanda nk’abandi banyarwanda bose.Ibi rero nkaba nsanga aribyo byahangayikishije FPR cyane kuko urwo rubyiruko rwo mu bwoko bw’abahutu badafite ikizinga icyo aricyo cyose bigoye kubahimbira ibyaha bya Genocide ngo ubafunge ubaziza ubusa nk’uko byagiye bikorwa kuri bakuru babo bari bakuru mu gihe Genocide yabaga.

Igitekerezo cya FPR rero cyo gushishikariza urwo rubyiruko rw’abahutu gusaba imbabazi z’ibyaha byakozwe na ba se naba sekuru,nta kindi kigamije uretse kubiba amacakubiri mu rubyiruko rumaze gukura (new generation)kandi rukaba rutibona mu ndorerwamo z’amoko kugirango FPR ikomeze gutegeka uRwanda biyoroheye hakoreshejwe amacakubiri (devide and rule).

Kugirango ibi bishoboke nuko urwo rubyiruko rw’abahutu ruzumvishkwa ko rusaba imbabazi bagenzi babo b’abatutsi, kandi murabizi iyo umuntu yamaze kumvishkwa ko agomba gusaba imbabazi, haba hari ipfunwe ndetse no gusubizwa hasi imbere y’uwo asaba imbabazi. Iyi gahunda ya FPR rero ikaba igamije kugirango urubyiruko rwose rw’abahutu bazumvishkwa ko bahemutse kuburyo bazajya bahorana ipfunwe ry’uko bakomoka mu bwoko bw’abahutu bityo rwa rubyiruko rwari rutangiye kuba impirimbanyi za demokarasi mu Rwanda,runatinyuka kuvuga cyangwa kunenga ibitagenda, ruzacisha bugufi kubera iryopfunwe, rubone ko ntajambo rukwiye kugira imbere ya bagenzi babo b’abatutsi kuko hari icyo bashinjwa.

N’ubwo uru rubyiruko rutashyirwa imbere y’amategeko ngo rushinjwe ibyo base bakoze, iyi gahunda yo kubapyinagaza imbere ya bagenzi babo b’abatutsi igira ingaruka zikomeye mu mutwe(psychological effects)  kuburyo umuntu we ku giti cye yishinja ntawugombye kumushinja.

Iyi gahunda yo kubiba amacakubiri mu rubyiruko ku buryo bwimbitse ikaba irimo gukorwa mu Turere twose aho bayise gahunda ya “Ndiumunyarwanda”, ubu urubyiruko rw’abahutu rukaba rusaba imbabazi z’ibyaha batakoze batazi n’igihe byakorewe.

Iyo witegereje neza usanga iyi gahunda ishobora kongera kuroha uRwanda mu marorerwa nk’ayabaye mu mwaka wa 1994 kuko abatutsi bajyakwicwa babanje kujya bateshwa agaciro, bamwe bagafungwa bazira yuko benewabo bagiye mu nkotanyi, nyamara kujya mu nkotanyi n’iyo biba ari icyaha byagombaga kubazwa abazigiyemo aho guhana benewabo.

Iyi gahunda ya “Ndi umunyarwanda” rero nayo ni gahunda igamije gutesha agaciro abahutu n’ababakomokaho bose hitwajwe ko ngo benewabo bakoze Genocide. Ese ubumwe n’ubwiyunge buzavahe mu gihe icyaha gikurikirana ubwoko bwose? Abanyarwanda nibadahaguruka rero ngo bamagane iyi politiki y’amacakubiri, igihe kizagera abahutu nabo bicwe nk’uko abatutsi bishwe.

Ese abanyarwanda bazahora mu ntambara zo kwicana hashingiwe ku bwoko bufite ubutegetsi kugeza ryari?ese ubumwe n’ubwiyunge buzagerwaho gute mu gihe hari politiki nk’izi za “Ndi umunyarwanda” zigamije kubiba amacakubiri mu rubyiruko rwari rushyize hamwe none rukaba rurimo kwigishwa ko rutandukaniye mu moko, kandi ko ubwoko bumwe bugomba gusaba imbabazi ubundi?

gatsimbazi

Nelson Gatsimbazi/Sweden

[email protected]

3 COMMENTS

  1. Ibijya Boca amarenga . nyuma ya vingt dusakuza itoneshabwoko muri ndi umututsi program ya fpr none NGO ndi umunyarwanda. Irish curaganya rizoreka imbaga. Ntushobora kuyobora igihugu udafite umurongo uhamye NGO utaboreka. Tekereza umushoferi wa bisi yuzuye abagenzi ariko atazi inzira. Byanze bikunze atabagushije arabayobya. Abakiru bibuke ago ubwato bwa muvoma bwabagejeje.

  2. hari icyo nshaka gukosora ku nkuru yanyu politiki ya ndi umunyarwanda ntabwo ireba urubyiruko gusa ahubwo ireba buri kiciro cy’abanyarwanda kandi ntabwo yita ku moko ndaguha urugero hari umuyobozi muri primature uherutse gusaba imbabazi abahutu bose avuga ko yari abafitiye urwango kubera ibyamubayeho muri jenoside. ibyo byerekana ko iyi gahunda ari iyo guhuza abanyarwanda bakiyumvanamo kandi bakabwizanya ukuri tukareka wa mugani w’abanyarwanda uvuga ngo” umuntu naguhisha ko akwanga nawe zamuhishe ko ubizi” kuko tugumye aho twaba tubeshyanya aho umuntu yajya asitara ukamubwira ngo mpore kandi mu mutima wawe urimo uratekereza ngo yibaga cyapfaga, ibyo byose nibyo ndi umunyarwanda ishaka kuvanaho.
    ikindi iyo wanditse ngo gahunda yaje ije gukandamiza urubyiruko rw’abahutu rwari rutangiye kwinjira muri politiki biba byiza iyo utanze urugero rwabakandamijwe kugira ngo tubyemere.

  3. Ahubwo wowe agahinda kazakurundura, cyakora Kgme ndamwemera pe, nkundoko azi kubavugisha amangambure kd we yibaniyeneza nabanyarwanda benshi harimo nimiryango yanyu, esubundi mwe mwagize icyo mukora nkuko yagize icyo akora akabakura kubutegetsi! Mureke kuvuga amateshwa byarabarangiranye.

Comments are closed.