URWANYIJE UMUNYAGITUGU WA KIGALI ABA ARWANYA N'AGATSIKO, IBYEGERA, ABAMBARI, N'AMASHUMI YE

Hari abantu maze iminsi mbona ku mbuga, za fcbk, twitter, forum, blog n’ibindi biha kuburanira Umunyagitugu wa Kigali. Bene abo bantu bashobora kuba babikora bazi neza inyungu za politiki babibonamo mu gukomeza gucamo ibice abanyapolitike b’impinduka. Dukeka kandi ko bamwe bakabikora kubera ubuswa muri politike cg ubumenyi buke ku bibazo by’ibanze dufite ubu.

Abikoma abarwanya Umunyagitugu wa Kigali, bavuga ngo ntiyishe wenyinye, barakorera uwo munyagitugu mu buryo buziguye cg butayiguye. Twemera rwose ko uwo munyagitugu atishe wenyine ariko mwibuke ko we afatwa nka ‘Mastermind: dukurikije uko tumuzi nta wapanga kwica itsinda runaka Umunyagitugu atabihaye umugisha, bityo rero ibyakozwe byose bigomba kuba ariwe bibanza kubazwa kuko iyo ataba abishaka aba yarahannye ababikoze. Byumvikane neza imvugo nk’iyi ntigabanyiriza icyaha y’ibyegera n’amashumi ye yo mu gatsiko gatsikamiye Abanyarwanda.

Abantu bakwiye kutavangavanga ibintu! Twongere kubyibutse:abantu birinde kugwa mu mutego wo gushyira abantu bose mu gatebo kamwe ‘’Abanyarwanda bose bari muri FPR baba bayirimo ku bushake cg ku gahato bose ntibakwiye gufatwa nk’Abicanyi cyangwa Abanzi’’. Abanyapolitike bashya birinde kugwa mu mutego abari ku butegetsi ubu baguyemo wo gushyira igice cg itsinda ry’Abanyarwanda mu gatebo kamwe ‚k’aba genocididaires‘. Icyaha ni gatozi! Ikosa ntabwo risimbuzwa irindi, ikibi kigomba gusimbuzwa ikiza.

Umwanzuro 

Zitukwamo nkuru! Gushyira imbaraga nyinshi ku kurwanya umunyagitugu w’i Kigali biri mu nzira y’impinduka. Nta kibazo kirimo kuko urwanyije umunyagitugu wa Kigali aba arwanyije, Agatsiko, Abambari n’Amashumi ye. Mobutu yarahirimye ahirimana na MPR ye, Kadafi, Sadam, Habyarimana bigenda bityo, n’abandi uko.
Ku bazi icyo bakora, bari mu nzira y’impinduramatwara nyayo mukomeze ntimute focus, our target is well known! ni ubutegetsi bubi bw’Agatsiko karangajwe imbere n’Umunyagitugu kabuhariwe!

JMV Minani