Umuyobozi wungirije wa PS Imberakuri bwana BAKUNZIBAKE Alexis polisi imushyize muri dosiye y’abashoferi ndetse n’abanyeshuri.

Kuwa mbere tariki ya 21/10/2013 nibwo ubugenzacyaha buhagarariwe na Iyakaremye Joseph ukorera kuri sitasiyo ya polisi y’I Remera,unahagarariye kandi ubushinjacyaha kuriyo station yashakaga ko abanyeshuri n’abashoferi bari bafunzwe bamwitaba kuri station ya polisi ya Remera, ariko kubera ko ubunganira atabashaga kuboneka iryo hamagazwa ryimurirwa kuwa 23/10/2013. Uyu munsi nibwo abagombaga kwitaba aribo ICYITONDERWA Jean Baptiste usanzwe ari n’umunyamabanga mukuru w’ishyaka PS Imberakuri ushinzwe ubukangurambaga, NTAVUKA Martin usanzwe ari umuyobozi w’ishyaka FDU Inkingi mu mugi wa Kigali,NTAKIRUTIMANA Emmanuel na HITIMANA Samuel bagombaga kuba bari kuri stasiyo ya polisi ya Remera,ariko habonekayo bwana ICYITONDERWA Jean Baptiste,uyu akihagera yahaswe ibibazo na polisi kugeza nubu twandika akaba akiri muri station ya polisi ya Remera.

Igitangaje kandi giteye kwibaza ni uburyo ubugenzacyaha bwamubajije abo bari bafunganywe ndetse banabaza na bwana BAKUNZIBAKE Alexis visi perezida wa mbere wa PS Imberakuri na IRAKOZE Jenny Flora umubitsi wa FDU Inkingi ko nabo bashakishwa na polisi,amakuru amenyekanye nuko bwana ICYITONDERWA Jean Baptiste bamuhaye impapuro zibahamagaza bose.Kuba kandi iri hamagazwa rije nyuma yuko urukiko rubagize abere ndetse n’ubushinjacyaha bukavuga ko bushobora kujurira ariko bugendeye ku bimenyetso busanganwe none aho kujuririra urukiko ahubwo hiyambajwe polisi,aha ntawabura kuvuga ko hari ikibyihishe inyuma.

Ubutegetsi burangajwe imbere na FPR Inkotanyi ntaho budaca kugirango bufunge cyangwa butere ubwoba uwa ari wese ububwije ukuri.Kuba noneho bugeze naho bushakisha umuyobozi wungirije w’ishyaka PS imberakuri Bwana BAKUNZIBAKE A lexis burashimangira umugambi wabwo wo gushaka gusesa burundu ishyaka ry’Imberakuri.

Alexis Bakunzibake