Amahirwe Ya Ingabire Yo Kuzahatana Mu Matora Ataha Akomeje Gukendera

Urukiko Rukuru rwa Kigali rwanze ubusabe bw’umunyapolitike utavuga rumwe n’ubutegetsi Ingabire Umuhoza Victoire, wasabaga guhabwa ihanagurabusembwa.

Urukiko rwavuze ko igihe yatangiye ikirego kinyuranyije n’ibiteganywa n’amategeko.

Mu kwezi kwa kabiri ni bwo Ingabire Victoire yari yasabye urukiko ko yahabwa ihanagurabusembwa nyuma y’imyaka itanu yari amaze ahawe imbabazi n’umukuru w’igihugu.

Uyu washize ishyaka DALFA ritaremerwa n’ubutegetsi, yahise atangaza ko u Rwanda ari igihugu kidakurikiza amategeko.

Yavuze ayo magambo agisohoka mu rukiko rukuru rwanze kumuhanaguraho ubusembwa.

Mu iburanisha riheruka, Ingabire yari yagaragarije urukiko ko impamvu yarwiyambaje ari uko yubahirije ibyo yasabwaga byose nyuma yo kurekurwa ku mbabazi z’umukuru w’Igihugu.

Yavuze ko impamvu ashingiraho asaba guhanagurwaho ubusembwa, ari uko imyaka itanu iteganywa n’amategeko yarangiye kandi impanuro yahawe n’Ubuyobozi bw’urwego rw’igihugu rushinzwe igorora RCS yazubahirije. Urukiko rwo ruvuga ko icyo gihe kizarangira mu 2025, ubwo agomba kuba arangiza igihano yari yarakatiwe.

Wongeyeho imyaka itanu isabwa kugirango uwarangije igihano cyangwa uwahawe imbabazi abe yasaba ihanagurwabusembwa, usanga Ingabire yazongera gusaba gukurirwaho ubusebwa mu mwaka wa 2030.

Uruhande rw’ubushinjacyaha rwo ruvuga ko Madamu Ingabire adakwiye guhabwa ihanagurwabusembwa kuko nyuma yo gufungurwa hari ibyo yategekwaga n’iteka rya Perezida wa Repubulika ryamuhaye imbabazi, atubahirije.

Mu gufata umwanzuro warwo kuri uyu wa Gatatu, urukiko rwategetse ko adakwiriye guhabwa ihanagurwabusembwa. Ahubwo rwavuze ko agomba kubanza kwikiranura n’ibyo asabwa n’Iteka rya Perezida mbere yo gusaba ihanagurwabusembwa.

Iki cyemezo cy’urukiko cyababaje Ingabire cyane, ariko atangaza ko adacitse intege.

Ingabire yari yasabwe guhanagurwaho ubusembwa ngo azabashe kwitabira amatora y’umukuru w’igihugu ndetse n’ay’abadepite ategerejwe mu kwezi kwa karindwi uyu mwaka.

Iki cyemezo cyanababaje cyane, Ntaganda Bernard, undi munyapolitike utavuga rumwe n’ubutegetsi nawe wari uherutse gusaba urukiko rukuru kumukuriraho ubusembwa. Kuri mikoro y’Ijwi ry’Amerika, Ntaganda yagaragaje ko nta kizere afite, ko ubwo busembwa buzavaho.

Nyuma y’urubanza, Madamu Ingabire Victoire yabwiye Itangazamakuru ko ashobora kongera kwitabaza abanyamategeko be nibura nyuma y’imyaka ibiri akaba yagaruka muri uru rukiko cyangwa akitabaza Urukiko rw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.

Mu cyumweru gishyize, Perezida Paul Kagame w’u Rwanda yongeye kwemezwa n’ishyaka rye rya FPR inkotanyi nk’umukandida uzarihagararira mu matora ateganijwe mu kwezi kwa karindwi uyu mwaka.