Inama y’umutekano ya ONU yashyigikiye imyanzuro y’impuguke ishinja u Rwanda gufasha M23

Nk’uko bitangazwa na Radio y’abafaransa RFI, inama y’umutekano y’umuryango w’abibumbye yumvise kuri uyu wa gatatu tariki ya 29 Kanama 2012 ibisobanuro bya ministre w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda na mugenzi we wa Congo, ku bijyanye n’ibirego biri mu cyegeranyo cy’impuguke z’umuryango w’abibumbye birega u Rwanda gufasha inyeshyamba za M23. Muri ibyo biganiro byabereye mu muhezo abagize inama y’umutekano y’umuryango w’abibumbye basabye bakomeje u Rwanda kureka gufasha inyeshyamba za M23 kandi ngo u Rwanda rukubahiriza ubusugire bw’igihugu cya Congo.

Kuri Leta y’u Rwanda, byari uburyo bwo kwisobanura no gukumira icyuho mu rwego rwa diplomasi cyatewe n’icyegeranyo cy’impuguke z’umuryango w’abibumbye. Ministre w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Madame Louise Mushikiwabo yareze umukuru w’impuguke z’umuryango w’abibumbye, umunyamerika Steve Hege, kurwanya u Rwanda no kugaragaza gushyigikira FDLR ndetse yanamaganye icyemezo cy’ibihugu bimwe na bimwe cyo guhagarikira u Rwanda inkunga. Yagize ati: «Inkunga mu rwego rw’amajyambre ntabwo yagombye gukoreshwa nk’igikangisho, nk’uko bimeze muri iki kibazo cya Congo. Ni igihe cyo kwiga nyabyo ibi birego. Ntabwo gukomeza gushinja u Rwanda ari byo bizatuma ruva kw’izima ngo rwemere ko rurimo gufasha inyeshyamba za M23 kandi atari byo».

Ariko uko ibintu bimeze ubu, ibihugu bigize inama y’umutekano y’umuryango w’abibumbye bishyigikiye ibivugwa n’impuguke z’umuryango w’abibumbye. Mu biganiro byabaye mu muhezo, ibyo bihugu byihanangirije bikomeje Leta y’u Rwanda biyisaba guhagarika gufasha inyeshyamba za M23 no kubaha ubusugire bw’igihugu cya Congo. Umuryango w’abibumbye wizeye ko umubonano hagati ya ba Perezida Kagame na Kabila uzaba mu cyumweru gitaha i Kampala ushobora gutuma ibintu byoroha. Tubibutse ko i Kampala hazateranira inama y’abakuru b’ibihugu bigize ibiyaga bigari (CIGL) iyo nama ije ikurikira indi yayibanjirije itaragize icyo igeraho.

Ubwanditsi

3 COMMENTS

  1. Ni mission clearance arayiriye da! Niyitahire ariko yirinde kwimyiza imoso nagera ku kibuga cy’indege! Yihangane akoreshe papier mouchoir

  2. Mu Rwanda ntibimeze neza noneho. Nimwirebere ibintu bimaze kwandikwa n’ uwitwa cg wiyita Sonia Uwimana kuri GoE Bias. Link: http://goebias.tumblr.com/

    Article yitwa:
    Before launching into more unspecified accusations, DRC bizarrely pleads for GoE

Comments are closed.