Ingabo za FARDC na Wazalendo zatakaje Mweso

Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 24 Mutarama, ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) zari zashoboye kwinjira mu gace ka Mweso, ariko nyuma zahisemo kwisubirira inyuma zigana mu gace ka Bukama, gaherereye ku ntera ya kilometero ebyiri uvuye muri uwo mujyi wa Mweso, mu karere ka Masisi mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. nk’uko byatangajwe na Radio Okapi y’umuryango w’abibumbye.

Nk’uko byatangajwe n’abatuye hafi aho, ingabo za Congo zatangiye kurasa ku barwanyi mu mujyi, aho umwuka w’urujijo ukomeje kuba mwinshi.

Abaturage benshi bari bagumye mu bitaro bya Mweso no kuri Paruwasi, aho bari bahungiye kuva mu gitondo cyo kuri uyu munsi.

Imirwano yongeye kubura muri aka gace mu minsi itatu ishize, hagati y’inyeshyamba za M23, amatsinda y’abarwanyi ba Wazalendo bo muri aka gace, ndetse n’ingabo za FARDC.

Icyakora, hari amakuru avuga ko hari agahenge gake mu tundi duce tw’imirwano, cyane cyane mu bice bya Karuba-Mushaki mu majyepfo ya Masisi no ku ruhande rwa Kibumba-Buhumba muri Rutshuru.