Wazalendo na FARDC bafashe agace ka Mweso

Amakuru dukesha Radio Okapi y’umuryango w’abibumbye muri RDC aravuga ko kuri uyu wa Gatatu tariki ya 24 Mutarama, mu gitondo cya kare saa moya n’igice, ingabo za FARDC zifatanyije n’umutwe wa Wazalendo, zongeye kubohoza umujyi wa Mweso, uherereye muri Masisi mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, nk’uko amasoko y’amakuru muri ako karere yabibwiye Radio Okapi. Ibi byabaye nyuma y’iminsi itatu y’imirwano ikaze yari ihanganishije izi ngabo n’inyeshyamba za M23, kimwe n’andi matsinda y’abarwanyi muri ako gace.

Kuva mu kwezi k’Ugushyingo umwaka ushize, inyeshyamba za M23 zari zimaze kwigarurira agace ka Kushana na Mweso, n’ubwo ingabo z’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba (EAC) zari zikiri mu karere. Uku kwigarurira kwaje guhinduka mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu.

Abaturage ba Mweso bazindutse mu gihirahiro n’ubwoba bwinshi bitewe n’imirwano yaberaga muri uyu mujyi ndetse no mu nkengero zawo. Abenshi bahisemo guhungira mu bice bitandukanye: hari aberekeje Mpati, abandi basigaye mu bitaro bya Mweso n’abandi bahungiye muri paruwasi ya Mweso.

Abayobozi b’inzego z’ibanze muri aka gace batangaje ko FARDC zifatanyije n’umutwe wa Wazalendo batunguye inyeshyamba za M23, zibasha kuzirukana mu mujyi. Imirwano yakomeje no mu masaha ya mu gitondo mu bice bya Mbuhi, Kanyangohe na Bukama, hafi ibirometero 2 kugeza kuri 4 uvuye mu mujyi wa Mweso.

Biravugwa ko inyeshyamba za M23 zahungiye mu misozi iri hafi yaho, naho ingabo za M23 z’inyongera zije gufasha bagenzi babo zivuye mu bice bya Kilolirwe, Kitshanga na Bwiza zikaba zagaragaye ku mihanda itandukanye nk’uko byatangajwe n’ababibonye n’amaso yazo.

Mu gitondo, humvikanye amasasu mu gace ka Kitshanga, ariko nta bindi bisobanuro birambuye byatanzwe kuri iyo mirwano.