Mu mvugo iziguye Kagame yabaye nk’ukomoza kuri Ndayishimiye na Tshisekedi

Umukuru w’u Rwanda Paul Kagame arasaba abategetsi batandukanye gukorera hamwe mu mugambi wo kurushaho kwihutisha iterambere ry’igihugu.

Yavuze ko abanyafurika batagombye gutegereza ubufasha bw’amahanga. Yari mu muhango wo gusoza inama y’igihugu y’umushyikirano ku nshuro ya 19 yaberaga I Kigali mu Rwanda.

Yavuze ko iyo nama yagenze neza no kurusha n’izindi zayibanjirije. Perezida Kagame yongeye kwibutsa abategetsi bagenzi be ko bakwiye kwitandukanye n’umuco wo kuba ba nyamwigendaho mu kazi.

Iyi nama y’umushyikirano itumirwamo abayobozi b’ingeri zitandukanye z’igihugu.

Umunyapolitike utavuga rumwe na leta Victoire Ingabire Umuhoza, ukuriye Ishyaka DALFA Umulinzi, utaratumiwe muri iyi nama, we yabwiye Ijwi ry’Amerika ko atari ubwa mbere Prezida Kagame akebura bagenzi be ariko ntabone impinduka.

Prezida Kagame akavuga ko abadashyira hamwe mu miyoborere bakigaragara no ku mugabane wa Afurika muri rusange aho biyambaza abanyamahanga ngo babafashe muri buri kimwe. Kuri Prezida Kagame, hari impinduka zikenewe.

Ibyo kutita ku nshingano ku bategetsi bagombye kudatererana abo bashinzwe, mu mvugo iziguye Prezida Kagame yabaye nk’ukomoza kuri bagenzi be Evariste Ndayishimiye w’Uburundi na Felix Tshisekedi wa Kongo.

Avuga ko aba aho kwita ku bibazo bihangayikishije ibihugu byabo birirwa bivuruguta mu bibazo by’amoko bitagira icyo bifasha.

Mu cyumweru gishize ni bwo Perezida Ndayishimiye w’Uburundi yabwiriye urubyiruko rw’u Rwanda I Kinshasa ko yiteguye gukora icyarufasha cyose ngo rubohoke. Mu mvugo iziguye Perezida Kagame yatanzeho igisubizo.

Ni inama ngaruka mwaka iba igomba gusuzuma uko iterambere ry’igihugu rihagaze iniyemeza izindi ngamba zirambye z’igihe kizaza.

VOA