Ban Ki-Moon mu ruzinduko mu karere

Amakuru ava mu muryango w’abibumbye i New York, aravuga ko umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye Bwana Ban Ki-moon azakorera urugendo rw’akazi mu karere k’ibiyaga bigari, azajya mu Rwanda ndetse no muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Kuri uyu wa mbere tariki ya 20 Gicurasi 2013, Bwana Ban Ki-moon azataha i Kigali ishuri rikuru nyafurika ryo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa (Institut Africain de Lutte contre les Violences faites à la Femme et à la Jeune Fille.)

Bwana Ban Ki-moon azaba aherekejwe na Perezida wa Banki y’isi Bwana Jim Yong Kim, n’intumwa nyinshi ziganjemo abakozi bakuru mu muryango w’abibumbye.

Bwana Ban Ki-moon n’abamuherekeje ngo bazajya mu Rwanda kwirebera intambwe mu by’ubukungu ngo icyo gihugu kimaze gutera no gutera inkunga ibikorwa bigamije kugarura amahoro mu karere k’ibiyaga bigari.

Umuryango w’abibumbye ufite uruhare runini mu gufasha mw’ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’amahoro, umutekano, n’ubutwererane muri Congo no mu karere. Ayo masezerano akaba yarashyizweho umukono n’abakuru b’ibihugu bigera kuri 11 kuya 24 Gashyantare 2013 i Addis Abeba muri Etiyopiya na Bwana Ban Ki-Moon ahibereye.

Uru ruzinduko ruje mu gihe umutwe w’ingabo za ONU ugamije kurwanya imitwe y’inyeshyamba ugizwe n’ingabo zizava muri Malawi, Tanzaniya n’Afrika y’Epfo urimo gushinga ibirindiro. Ariko uko bigaragara uwo mutwe wingabo za ONU ugaragara nk’uzahangana n’umutwe wa M23 kuko abayobozi ba M23 bigaragara ko batawishimiye kuko bigaragarira buri wese ko izo ngabo z’amahanga zije kuburizamo imigambi ya M23 yo kwigarurira igice kinini cya Congo hakoreshejwe intambara.

Ku rundi ruhande mu Rwanda ho hari umwuka wa bucece wo gushyigikira M23 no kurwanya ziriya ngabo z’amahanga ubona ko benshi baziteze iminsi bifuza ko zananirwa inshingano zazo bityo M23 ikikomereza gahunda zayo.

Ariko igikomeje gutera inkeke n’ibishobora gukurikira mu gihe hagira abasirikare ba Tanzaniya cyangwa Afrika y’Epfo bagwa muri Congo bikagaragara ko harimo uruhare rw’u Rwanda, n’ubwo benshi babyirengagiza u Rwanda n’ubuyobozi bwarwo bimaze kugira isura itari nziza mu karere ku buryo ikibazo cya Congo kiyongereyeho ubwumvikane buke hagati y’u Rwanda n’ibihugu nka Tanzaniya n’Afrika y’Epfo bishobora gutuma amazi arenga inkombe dore ko ingabo z’Afrika y’Epfo zo ziteguye intambara ikaze ku buryo ziteguye gukoresha za kajugujugu kabuhariwe z’intambara n’ibindi bikoresho bya gisirikare bikomeye!

Ubwanditsi