Inkoramaraso za Kagame zari zivuganye impunzi ya Gihembe

“ Ubwoba ni bwose mu nkambi y’impunzi z’abanyekongo mu Rwanda”

Amakuru agera ku kinyamakuru The Rwandan, aravuga ko ku mugoroba wo ku wa 16 Mutarama 2013, mu nkambi y’impunzi z’abanyekongo ya Gihembe iherereye mu karere ka Gicumbi, intara y’amajyaruguru ngo inkoramaraso za Kagame zari zivuganye umuyobozi ushinzwe umutekano muri iyi nkambi Japhet nuko Imana ikinga ukuboko.

Abaganiriye n’ikinyamakuru The Rwandan, batifuje ko amazina yabo yandikwa bavuze ko ku mugoroba wo ku wa 16 Mutarama 2013, mu ma saa mbili z’ijoro (20h00), aribwo muri iyi nkambi hinjiye imodoka batazi y’umweru ya double cabine ngo ihagarara aho bita ku gasoko mu nkambi hagati, n’uko ngo uyu Japhet, ushinzwe umutekano mu nkambi, amanuka abasanga babanza kuganira nawe mu kanya ngo abantu babona aryamye hasi, barahurura ari benshi imodoka yo yahise yiruka ntibamenya n’aho inyuze.

Uyu Japhet bahise bamujyana kwa muganga, gusa abaganga basanga ntacyo yabaye, arataha mu gitondo ku wa 17 Mutarama 2013, abantu bamubajije uko byagenze nawe akaba babwira ko atazi uko byagenze, aho yababwiye ko yaherutse avugana nabo bamubaza niba hari abantu batorotse igisirikare cy’u Rwanda bari mu nkambi ngo atangiye kubihakana bagiye kumukubita ikintu atamenye mu mutwe aritaza gikubita ku mugongo agwa hasi bariruka nabo, gusa yavuze ko birutse bazi ko yapfuye.

Andi makuru agera ku kinyamakuru The Rwandan, avuga ko uyu mugabo ushinzwe umutekano u Rwanda rukeka ko ashobora kuzababangamira muri gahunda zabo zo gushaka abasirikare mu nkambi, dore ko bivugwa ko bari baje bagamije kumwica ariko ntibyabakundira aya makuru akomeza vuga ko muri iyi nkambi hari hiriwemo basirikare bane bambaye sivile biriwe bamushakisha kandi bafite pistolet, ariko ntibyabakundira kumubona kuko yiriwe mu kazi ndetse na telefone ye ikaba yari yavuyeho n’uko rero ngo ubwo bamubonye bashaka kumujyana mu modoka ntibyabakundiye kuko yashatse kurwana nabo nuko babonye impunzi ziribuhurure niko gushaka kumukubita mu mutwe agira amahirwe icyo bari bagiye kumukubita aritaza gikubita mu mugongo.

Tubibutse ko muri iyi nkambi y’impunzi z’abanyekongo ya Gihembe, leta y’u Rwanda yakunze kuvugwaho no kuregwa n’imiryango mpuzamahanga ko ariho bavoma cyangwa bakura abasirikare n’abapolisi bakoreshwa mu kurinda abayobozi b’igihugu bitewe n’uko babafata nk’abantu b’ibicucu badashobora kwitekereza no gutekereza kugirira nabi umuyobozi dore ko bavuga ko bameze nk’intama, banakoreshwa mu ma special forces y’u Rwanda abandi bakoherezwa kurwanirira M23.

Andi makuru agera ku kinyamakuru avuga ko abashinzwe iperereza muri aka karere ka Gicumbi, inkambi y’impunzi z’abanyekongo ya Gihembe iherereyemo bafashe gahunda yo kwikiza abantu bose bashobora kubabangamira mu mikorere yabo batanga amakuru, bakaba barasanze muri iyi nkambi ariho abantu benshi batangira amakuru bitewe n’uko hazamo abazungu benshi babanyamishinga bakaganiriza impunzi ziwe zikavuga n’akarengane kazo.

Ikinyamakuru The Rwandan cyanamenye ko ku wa 14 Mutarama 2013, muri iyi nkambi habaye inama ya komite nyobozi y’inkambi ifata umwanzuro wo gukaza no kongera imbaraga zo kwicungira umutekano dore ko bavugaga ko umutekano wabo utameze neza bitewe n’uko bavogerwa n’abantu batazi, bakaba baranavuze ko saa kumi n’imwe abantu bose bataba mu nkambi bazajya babakuramo, ibi byababaje abashinzwe iperereza kuko bibangamiye akazi kabo.

Ibi byatumye umuyobozi w’iyi nkambi ahamagazwa n’inzego za polisi muri aka karere kugira ngo asobanure impamvu bafashe iki cyemezo, gusa andi makuru agera ku kinyamakuru The Rwandan avuga ko mu minsi iri imbere polisi ishaka gushyira ishami ryayo muri iyi nkambi (polisi station) kugira ngo babashe gukurikirana ibibera muri iyi nkambi.

Gusa ubwoba bukomeje kuba bwinshi mu mpunzi z’abanyekongo ziba mu Rwanda, bamwe muri bo batangiye kwibaza aho bashobora guhungira mu gihe iterabwoba no gushaka kwivugana abantu bikomeje.

Ubuyobozi bwa polisi bwo bubinyujije muri perezida w’iyi nkambi bwatangarije impunzi ko ntacyabaye ko bagomba gushyira umutima mugitereko.

Mike

2 COMMENTS

  1. Aba Banyamulenge bafite ibibazo by’isobe, ese amamherezo yabo azaba ayahe? Gusubira RDC cyangwa gutuzwa mu Rwanda?

  2. Nibatahe Bwana! Bafite ubwoba bw ubusa! Ubu hano RDC ni amahoro sha! Muze twiragirire inka zacu iby intambara byararangiye ( i Kampara taliki ya 10.01.2013)! Fini terminer!

Comments are closed.