Inteko ya Amerika yemeje umwanzuro usaba u Rwanda kurekura Rusesabagina

Paul Rusesabagina mu rukiko kuri uyu wa 12 Werurwe 2021

Inteko ishingamategeko ya Amerika, umutwe w’abadepite, yemeje umwanzuro wo gusaba leta y’u Rwanda ‘kurekura aka kanya’ Paul Rusesabagina ku ‘mpamvu z’ubumuntu’.

Umwaka ushize, Rusesabagina yakatiwe gufungwa imyaka 25 aho afungiye mu Rwanda ahamijwe ibyaha birimo iterabwoba.

Mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka, abadepite babiri b’inteko ya Amerika; Young Kim wa California na Joaquin Castro wa Texas, bashyize uyu mwanzuro H.Res.892 mu nteko ngo uzatorwe.

Kuwa kane, abadepite ba Amerika bashyigikiye uriya mwanzuro wifuzwaga n’aba badepite babiri.

Urukiko i Kigali rwahamije Rusesabagina ibyaha by’iterabwoba bifatiye ku bitero byiciwemo abantu mu 2018 na 2019 mu Rwanda, by’umutwe wa MRCD/FLN yari mu bawukuriye.

Rusesabagina, ufite uburenganzira bwo gutura muri Amerika, yivanye mu rubanza rwe, avuga ko ‘nta butabera’ yiteze mu rukiko.

Ba depite Young Kim na Joaquin Castro bemeza ko Rusesabagina yakuwe iwe i San Antonio muri Texas akagezwa mu Rwanda mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Joaquin Castro yabwiye inteko ya Amerika ko Rusesabagina yafunzwe iminsi itatu na leta y’u Rwanda nta wuzi aho aherereye, nyuma akerekanwa akaregwa ‘ibyaha bifite impamvu za politiki’.

Muri uyu mwaka, minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Amerika yatangaje umwanzuro uvuga ko Rusesabagina yafunzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Mu iburanisha, urukiko rwanzuye ko Rusesabagina – washakishwaga n’ubucamanza nk’uko bwabivuze – ari we ubwe wizanye i Kigali ‘ashutswe’ azi ko agiye i Bujumbura, bityo ko atashimuswe.

Uyu mwanzuro watowe n’inteko ya Amerika usaba leta ya Amerika ko muri byose uvuganamo n’iy’u Rwanda ‘izana ikibazo cya Paul Rusesabagina igashyiraho igitutu ngo arekurwe…’

Umwanzuro usanzwe (H.Res.) w’inteko ya Amerika iyo wemejwe ushyikirizwa umukuru w’ubushyinguranyandiko bw’inteko ugatangazwa mu nyandiko zayo.

Bene uyu mwanzuro ukomeza kwemerwa gusa n’iyo nteko, ntabwo ushyikirizwa Perezida wa Amerika ngo agire icyo awukoraho, nk’uko amategeko abiteganya abivuga.

Uyu mwanzuro wiyongereye ku bindi bikorwa by’imiryango mpuzamahanga itandukanye n’abantu ku giti cyabo banenze ifatwa n’ifungwa rya Rusesabagina, basaba ko arekurwa.

Leta y’u Rwanda yakomeje gushimangira uruhande rwayo ko uyu mugabo w’imyaka 68 agomba guhanirwa ibyaha yahamijwe n’urukiko.

BBC