Uhagarariye UK mu Rwanda yari yaburiye kutajya mu masezerano yo kohereza abasaba ubuhungiro

Mu kwezi kwa kane uyu mwaka, Minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu w'Ubwongereza Priti Patel yakoreye uruzinduko i Kigali gusinya amasezerano ku kohereza abasaba ubuhungiro, aha yari kumwe na Minisitiri w'ububanyi n'amahanga w'u Rwanda Vincent Biruta

Inyandiko zitari zarigeze zibonwa mbere zo muri minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu y’Ubwongereza zijyanye n’amasezerano yakuruye impaka yo kohereza mu Rwanda abasaba ubuhungiro mu Bwongereza zagiye ahagaragara.

Inyandiko imwe ihishura ko isesengura rifatwa ko “ritarimo amarangamutima, ritabogamye kandi ryigenga” ku mutekano mu Rwanda ryakozwe n’itsinda rya minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu y’Ubwongereza ry’amakuru ku gihugu (Country Policy Information Team, CPIT), ryagejejwe kuri leta y’u Rwanda ngo igire icyo irivugaho n’icyarihindurwaho mbere yuko ritangazwa.

Mu gitekerezo cy’ingenzi cyagejejwe ku rukiko rukuru mu Bwongereza, abanyamategeko bunganira abamagana iyo gahunda yo kohereza mu Rwanda abasaba ubuhungiro bavuze ko ibyemejwe ko itsinda CPIT ryigenga “bigoye kubihuza n’ukuntu leta y’u Rwanda yahawe umwanya wo kugira icyo ivuga ku mushinga wa nyuma w’inyandiko [y’iryo sesengura], no gusaba ko hagira ibihindurwa mu nyandiko bijyanye n’imyitwarire yayo ku burenganzira bwa muntu”.

Byanamenyekanye ko mu mwaka ushize, ambasaderi w’Ubwongereza mu Rwanda yoherereje ubutumwa bw’akazi (memo) minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu y’Ubwongereza ayigira inama yo kutagirana amasezerano n’amwe n’u Rwanda ku basaba ubuhungiro.

Yanenze uburyo u Rwanda rwitwara ku burenganzira bwa muntu n’uburyo inzego z’umutekano zikoresha “imbaraga z’umurengera”, aburira ko amasezerano ashobora “guteza ibibazo ku izina ryiza [ry’Ubwongereza] no kugira ingaruka ku bushobozi bwacu, nkuko bugenwa n’abaminisitiri, bwo kubaza ubutegetsi [bw’u Rwanda] ibibazo bigoye”.

Iyo gahunda yananenzwe n’abategetsi bo muri minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu n’abo muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Ubwongereza, baburira ko mu gihe ayo masezerano yaba ashyizweho umukono, “byasaba ko twitegura kugabanya aho Ubwongereza buhagaze ku kuntu u Rwanda rwitwara ku burenganzira bwa muntu, no kwirengera [kwemera] kunengwa n’inteko ishingamategeko y’Ubwongereza n’imiryango itegamiye kuri leta”.

Inkuru dukesha urubuga rwa BBC Gahuzamiryango