Inzara mu Rwanda

Icyegeranyo cy’umuryango Global Hunger Index cyo mu mwaka wa 2012 cyerekana u Rwanda nka kimwe mu bihugu bifite ikibazo cy’ingorane zo kubona ibyo kurya bihagije.

Abana bari munsi y’imyaka itanu bagera kuri 18% babarirwa mu bazingamye kubera indyo idahagije.
Icyegeranyo cya Global Hunger Index kije mu gihe ibiciro by’ibiribwa ku isoko mu Rwanda bikomeje kwiyongera. Bamwe mu baturage ariko bo bakavuga ko ubushobozi bugabanuka.

Uku niko henshi mu yandi masoko bimeze mu Rwanda. Ibiciro bitumbagira umunsi ku wundi kuri byinshi mu biribwa by’ibanze bikenerwa buri munsi n’umubare munini w’abaturage. Guhangana n’ikibazo cy’izamuka ry’ibiciro ku isoko ni nako ingorane z’amikoro mu ngo zigaragazwa na bamwe mu baturage.

Ikibazo cyo kubona ibiribwa bike kinakaze mu rubyiruko, ahanini rudafite akazi. Hari abemeza ko barya rimwe ku munsi kubera kubura ubushobozi.

Icyegeranyo cya Global Hunger Index cyerekana ibihugu biherereye munsi y’ubutayu bwa Sahara ku mugabane wa Afrika no muri Asiya nk’ibyugarijwe n’inzara cyangwa ingorane zo kubona ibyo kurya bihagije.

Imwe mu ngingo eshatu zagendeweho mu gutondeka ibihugu bifite ikibazo cy’inzara ni umubare w’abana bapfa batujuje imyaka itanu. U Rwanda rufite abagera ku 9%. Mu gihe abafatwa nk’abarya nabi bagera kuri 32%. Iyi mibare iri inyuma y’ibihugu nka Uganda, Kenya ndetse na Tanzaniya bituranye n’u Rwanda.

BBC Gahuza-Miryango

1 COMMENT

  1. Rudasumbwa rwose yubatse imihanda (kera ntiyabagaho), yubatse amagorofa (abanyarwanda barayararira, impfubyi ziyatuyemo), yaguze imitamenwa y’amamodoka (bimuhesha ishema mu bandi baherwe), yacyuye impunzi (yahitanye abandi), yahagaritse génocide (yarayisembuje)…abana b’abanyarwanda bicwa n’inzara (ntacyo bitwaye n’abana b’abahutu ni nk’uko kizira kuvuga ko yabahonyoye nibyo bakwiriye) ariko akajya hariya ngo ni visionnaire…Iyo nza kumenya uwo ariwe sinari n’umunsi numwe gufata imbunda ngo njye mu birunga, sinari kureka bene mama ngo bamugwe inyuma uriya mwicanyi , umubeshyi, umwibone watumarishije !

Comments are closed.