Ishyaka Ishema rizakorera inama mu gihugu cya Noruveji

Amakuru agera kuri The Rwandan aravuga ko ishyaka Ishema riyobowe na Padiri Thomas Nahimana riteganya gukorera inama mu gihugu cya Noruveji.

Nk’uko ayo makuru akomeza abivuga ngo iyo nama ncengezamatwara ndetse n’ibiganiro izaba irimo abayobozi b’ishyaka Ishema bayobowe na Padiri Thomas Nahimana izitabirwa kandi ngo n’abanyarwanda bazaturuka muri bihugu bya Suède, Norvège, Danmark n’ahandi.

Iyo nama iteganijwe ku wa gatandatu tariki ya 14 Nzeli 2013, mu mujyi wa Fredrikstad uri mu majyepfo ya Norvège mu ntara ta Østfold hari y’umupaka wa Suède.

Imihango iteganijwe gutangira saa saba (13:00) kugeza saa kumi n’imwe (17:00) kuri Adresse ikurikira:

Quality Hotell Fredrikstad

Nygata 2-6, 1607 Fredrikstad

Murakaza neza

Umusomyi wa The Rwandan

Oslo Norge

4 COMMENTS

Comments are closed.