Ishyaka PS IMBERAKURI riratabariza imfungwa zirimo kwicwa urubozo muri gereza ya Mpanga.

ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU N° 001/P.S.IMB/013

Ishyaka PS IMBERAKURI riratabariza imfungwa zirimo kwicwa urubozo muri gereza ya Mpanga.

Amakuru aturutse mu buyobozi bwa gereza ya Mpanga yageze ku buyobozi bw’ishyaka PS IMBERAKURI aratabariza imfungwa zahimuriwe mu cyumweru gishize ubu zikaba ziriho nabi kubera inkoni no gufungirwa mu mazi y’umucapfu. Muri izo mfungwa cumi n’enye (14) zahimuriwe ziturutse muri gereza ya Kigali (1930), abashoboye kumenyekana amazina kandi babayeho muri iyi yicwa rubozo harimo :

1. Majoro NDAGIJIMANA wahoze mungabo za kera (ex FAR);
2. Bwana MUNYAGISAKA;
3. Bwana SEBAHAMBIZI Ezekiel;
4. Bwana MAZIMPAKA;
5. Bwana Said;
6. Pasteur UWIMBABAZI Emile na
7. Bwana KAGABO Diallo Callixte

Aya makuru akomeza agaragaza ko ibi bikorwa byihohoterwa n’iyicwa rubozo babikorerwa amasaha makumyabiri n’ane kuri makumyabiri nane (24h/24h), bigakorwa n’abayobozi ba gereza aribo Bwana BUNGWE Claver: Security officer, Bwana NDAYAMBAJE Fabrice: Intelligence Officer, Bwana SENGABO Hilari: Umuyobozi wa Gereza wungirije hamwe n’abacunga gereza batandukanye.

Uburyo izi mfungwa zibayeho ngo biteye agahinda ku buryo isaha kw’isaha bashobora kwitaba Imana cyane ko uriya Said we ngo yimuriwe i Mpanga anarwaye. Izindi mfungwa ziri i Mpanga zishwe n’agahinda ku buryo Me Bernard NTAGANDA, Umuyobozi w’ishyaka PS IMBERAKURI na Bwana Déo MUSHAYIDI, Umuyobozi w’ishyaka PDP Imanzi kuva kuwa gatandatu kuwa 05 Mutarama 2013, bafashe icyemezo cyo kwiyicisha inzara kugirango bagaragarize ubuyobozi bwa gereza ko batishimiye iryo yicwa rubozo.

Ishyaka PS IMBERAKURI rikaba risaba uwo ariwe wese ubishoboye cyane cyane imiryango ishinzwe uburenganzira bwa muntu n’abanyamakuru ko banyarukira yo nabo bakirebera bagatabara izi mfungwa.

Bikorewe i Kigali, kuwa 08 Mutarama 2013

UWIZEYE Kansiime Immaculee
Umunyamabanga mukuru w’ishyaka.