Ambasaderi Masozera yatinye kuvuga ko ingoma ya shebuja igeze ku muteremuko: Sixbert Musangamfura

Nyuma y’ibyavuzwe n’uhagarariye u Rwanda mu Bubiligi, Ambasaderi Robert Masozera, aho yavuze ko abatavuga rumwe na Leta iri ku butegetsi mu Rwanda umwaka wa 2012 wababareye mubi mu gihugu cy’u Bubiligi ndetse n’uwa 2013 bishobora kugenda bityo, (Ibyo bigaragara mu nyandiko yahose ku rubuga igihe.com yanditswe n’umunyamakuru Aimable Karirima Ngarambe), abanyapolitiki batandukanye bakomeje kwamagana iyo mvugo ya Ambasaderi Robert Masozera.

Mu kiganiro urubuga The Rwandan rwagiranye na Sixbert Musangamfura wo mu ishyaka FDU-Inkingi, yatubwiye ibyo iryo shyaka ryagezeho mu mwaka 2012 n’ibyo riteganya mu mwaka wa 2013.

FDU RNC
Musangamfura ati:”Ubufatanye bw’ishyaka FDU-Inkingi n’Ihuriro Nyarwanda RNC bumaze gutuma hagerwaho byinshi”

Mu gusubiza ibibazo byacu Bwana Sixbert Musangamfura yagize ati:

”N’ubwa mbere uhagarariye leta ya Kagame ababazwa n’ukuntu abatavuga rumwe na leta batamerewe neza. Igihugu ntigishira abashinyaguzi koko.

Birumvikana kandi ko atari kuvuga ati :”abarwanya ingoma ya Databuja Paul Kagame barakaze aho bukera baramuhirikana natwe”. Aracyakeneye akazi, ntiyacira mu mata cyangwa ngo arebeshe Se igitsure kandi azi ikimuhatse.

-Aracyibuka imyigaragambyo simusiga twakoreye i Bruxelles maze Kagame bikamuviramo impamvu zitunguranye zihutirwa zatumye ataha yihishe yimyiza imoso atavuze ijambo yari yaje kuvugira ku cyicaro cy’Umuryango w’ibihugu byo mu Burayi.

-Hashize imyaka dukora sit-in imbere y’icyicaro cy’ambasade dusaba demokrasi n’ubutabera mu gihugu cyacu kandi Nyakubahwa Masozera aba abikuririra mw’idirishya.

Kunanirwa kwifata bigaraza ko abatavuga rumwe na Leta ahagarariye bagejeje shebuja aharenga ku muteremuko. Ariko na none, impamvu abivuga ni uko azi ibyo bashoye muri gahunda zo gusenya imiryango itavuga rumwe n’ubutegetsi bw’igitugu bwa General Paul Kagame.

Abifitemo inyungu nyinshi:
– kwerekana ko ibyo basutsemo bitapfuye ubusa n’ubwo abayobozi b’iyo mitwe ya politiki bagihumeka;

– kwitega iminsi muri iki gihe Paul Kagame ariho acangacanga ibigarasha n’ibirohwa, anyaga, akagabira n’abandi. Nyakubahwa Masozera aributsa ko badakwiye kumwibagirwa kandi ari ku rugamba rukomeye rwo gukumira demokrasi;

– kugaragaza ko atemera demokrasi igendera ku mashyaka menshi nka Shebuja. Birumvikana ko nta shyaka ritavuga rumwe na Leta na rimwe ribaho, Ambassadeur Masozera yabona demukarasi yuzuye neza neza. Ng’uwo uwo ari we. Mu kinyarwanda bavuga ko iy’ihembe rimwe yiyerekana hakiri kare. Ntaho yaduhishe kandi koko ni wa mwera uturuka ibukuru ugakwira hose. Abambari bose ba Paul Kagame ntibemera demokrasi n’ubwisanzure bw’abanyarwanda. Babona abatavuga rumwe nabo bagomba gufungwa, kwicwa, gucirwa ishyanga, kwamburwa utwabo no kuburabuzwa. Niyo mpamvu abayobozi b’amashyaka yacu bari mu munyururu mu Rwanda: Umuyobozi w’ishyaka PDP-Imanzi, Deo Mushayidi yakatiwe gufungwa burundu; umuyobozi wa FDU-Inkingi, Madame Ingabire Umuhoza Victoire yakatiwe gufungwa imyaka 8; umuyobozi wa PS Imberakuri yakatiwe imyaka ine.

Uwo Ambasaderi kuki atigeze ababazwa na Visi perezida w’ishyaka rya Green party (DGPR), nyakwigendera Rwisereka Kagwa André waciwe umutwe mbere y’amatora ya Perezida Kagame, kugeza n’ubu iperereza kuri urwo rupfu rikaba ryarabaye nka ka kamuri kazimirira mu kabindi?

– Gutera ubwoba abajegajega muri ayo mashyaka, abereka ko Leta ahagarariye igifite imigambi mibisha yo kubarimbura. Iyo ntwaro niyo ibuza benshi mu gihugu kwigaragambya, bagahitamo kugenda bubitse imitwe, birebera ku butaka. Bityo bagahora ku ngoyi y’ubwoba.
Mu mwaka wa 2012, bigaragarira bose ko Abanyarwanda barushijeho gukangukira ibya politiki no guharanira kubohoza igihugu. Ubumwe bw’amashyaka yacu FDU-Inkingi n’Ihuriro RNC bwarushijeho gutera izindi ntambwe no guha icyizere Abanyarwanda bo mu moko yose.

Gahunda zo kugaragaza Prezida Paul Kagamen’agatsiko ategekesha zateye intambwe ku buryo ubu nawe asigaye agenda anyonyomba, atengurwa, afite ubwoba ko ashobora gutabwa muri yombi. No mu gihugu biragaragara ko nawe ubwe atakizeye ejo hazaza. Aribona mu bihe bya nyuma.

Turacyakomeza kandi icyo kivi mpaka tucyushije. Ubufatanye bw’amashyaka FDU-Inkingi na RNC ubu bwujuje imyaka 2. Murabona aho bugejeje Perezida Paul Kagame n’agatsiko ke. Uyu mwaka wa 2013, urakemura impaka maze ingoma y’igitugu ibone ko agateruwe n’iminsi kataremera.”

Marc Matabaro

6 COMMENTS

  1. Reka mbehe igiparu kubyerekeranye na Ambassade y’uRwanda mu Bubiligi, abandi ba ambassadeurs bibindi bihugu byegeranye na ambassade y’urwanda baba bayinegura babwira abashyitsi babagendereye ko iliya ambassade ifite ibibazo bikomeye cyane ko hashyize imyaka abantu baza kwigaragambya ye ngo batinya no kuvuga ko baziranye nabo

  2. <>jye ntabwo ndi mu rwanda niyo mpanvu ntasobanukyiwe neza mwambwira mwe muri mu rwanda aho president kagame ageze jye narinzi ko akyiri president none baba bamukuyeho simbimenye cyangwa niyanvugo imaze kurambirana yu muteremuko itava mu kanwa kaba bantu murarushye gusa mukataze nababwiriki

  3. Ikibazo U Rwanda rufite ni umutekano n’amahoro arambye si Kagame cg undi muntu ku giti cye
    Dukeney’Ukuli na U nkuru kubibazo by’URwanda kuva rubayeho , jye mbona umuti urambye
    ari ubwiyunge hagati ya twese nk’abanyarwanda bugakorerwa mu nsi y’Umusaraba.
    Murakoze .

  4. Urwnda ubu ni rwiza kuruta imyaka yose narubayemo,abo banyapolitiki bavugira hanze bagaramye barya imfashanyo y’umuzungu nabonye badushuka,nibo bafite ibibazo kuko 90% ari abantu bahunze urwanda bafite imiziro!(climinal case),rwose barabizi ko ntacyo bishoboreye,erega abantu bakwiriye kwemera ko ntanarimwe ibintu bizaba uko babyifuza!

  5. Mbifurije kuvuga cyaneeeeeeeeeeeeeeeeeeee kuko mutavuze ntimwabona ikibatunga aho mu buhungiro ahahahahahhahaha
    sha murambabaje kabisa ” INZARA SI KINTU”

Comments are closed.