Mu gihe Paul Kagame ashyira ababyeyi n'abavandimwe b'abandi mu tubati ngo ashobore kwinjiza amadolari, we yashyinguye se Rutagambwa mu cyubahiro

Amakuru dukesha urubuga inyenyerinews aratubwira ko mu minsi mike mbere y’ubunani, Paul Kagame yashyinguye se Rutagambwa wari umaze imyaka 40 yitabye Imana, ndetse na mukuru wa Paul Kagame twabashije kumenya ku izina rya Joseph nawe witabye Imana imyaka 27 ishize.

Uwo muhango wari uteraniyemo umuryango gusa wabereye i Muhanga. Nkuko byigeze kugaragara mu kinyamakuru inyenyerinews ku rupapuro “Behind the Presidential Curtains, Mzee Rutagambwa kimwe n’izindi mpunzi z’abatutsi zari hirya no hino mu bihugu byegereye u Rwanda hagati y’imyaka yaza 1960-1994, zakomeje guhura n’ingutu z’ibibazo ziganjemo umukeno no kubura kivura.

Rutagambwa yari mwisengeneza w’umwamikazi Kanjogera. kubera ayo masano byatumye aba umutoni ibwami, anagira ubuzima bwiza muli icyo gihe.

Aho mu buhungiro rero, Mzee Rutagambwa ubuzima bwaramugoye, ndetse ananirwa no gukora imirimo iciriritse nk’uko abandi banyarwanda babigenzaga kugirango babashe gutunga ingo zabo. Ibyo byaje kumuviramo indwara y’igifu cyangwa bita ulcers mu rurimi rw’icyongereza, iyi ndwara yashegeshe Mzee Rutagambwa hanyuma aza kwerekeza Kampala kwivuza, aho yakiriwe n’umugiraneza waje gukomeza kumurwaza akaba ari umuntu yari yarigishije gutwara imodoka dore ko Mzee Rutagambwa yari yarahoze ari umushoferi mu Rwanda mbere yo guhunga.

Hanyuma yaje kwitaba Imana mu bitaro i Kampala, mu ivuriro ryitwa Mulago Hospital, bategereje ko hari uwaza gutwara umurambo baraheba. N’ubwo bwose uwo mugiraneza yatumyeho kenshi ku mugore wa Rutagambwa ariwe nyina wa Paul Kagame. Uwo mugiraneza amaze guheba ahitamo kumushyingura ku butaka bwa leta ahitwa Kawanda Research Station ku muhanda werekeza Luwero urenze Matuga.

Amakuru dukesha bamwe mu bagiye ku muhango wo gushyingura umusaza Rutagambwa mu cyubahiro, avuga ko ikinyamakuru inyenyerinews kigeze kwandika inkuru gihamagarira President Paul Kagame gushyingura se, akomeza kubyirengagiza kugeza aho madamu we Jeanette Kagame amubwiriye ko nta gisebo kirimo, kuko ari ibibazo byagwiririye abanyarwanda bose kandi n’ubu bikiriho kubera ubuhunzi mu banyarwanda bwabaye umuco karande.

Mwakwibaza rero impamvu Kagame yatekereje gukora uwo muhango wo gushyingura abo mu muryango we kandi amaze imyaka 18 aba mu Rwanda! Byatewe ahanini n’abamwe mu bantu muri goverinoma ye, cyane cyane abafitanye amasano na we cyangwa se ubucuti bwihariwe. Nk’uko bari barasezeranyije ababyeyi babo mu gihe bari batangiye intambara yo kwibohoza igihugu, ko nibaramuka batsinze batazabagumisha ishyanga , ko bazabashyingura mu gihugu cy’amavuko. Uwo muhango rero bamwe muri abo bategetsi bawukoreye imiryango yabo, cyane cyane abaturutse za Burundi, n’uko abo kwa Kagame nabo batangira kuvuga ko bifuza ko ababo nabo bashyingura.

Kagame ntabwo ari wa muntu ufite umutima muntu wo kumva yakora igikorwa nk’icyo, yabikoze abitewe na bene wabo bamushyizeho inkeke. Mu bari bahateraniye aho higanjemo inshuti za Kagame za hafi, abo kwa Kananura bongeye kubura ubwumvikane barimo Mbundu Kananura n’abandi benshi biganjemo ku ruhande rw’umugore we.

Cyakora kandi abanyarwanda bamwe baritotomba bagira bati:” Mu gihe President Paul Kagame abashyingura abe mu cyubahiro, abanyarwanda bandi bo amanika amagufa yabo maze akayamurikira abanyamahanga ati; dore ishyano twagushije naho ubundi yabona imfashanyo akicinya icyara. N’ubwo bwose benshi mu bacitse ku icumu bakomeje kwamagana igikorwa cyo kwandarika imibiri y’inzirakarengane zazize itsembatsemba n’itsembabwoko” President Kagame yabimye amatwi kuko bikomeje kumuhesha ishema. Ubundi abaguye muri Congo ndetse no hirya no hino iyo abashije kuburabuza abanyamahanga bakamwemera ahita yisabira i dollar maze ati abo baguye Congo ni aba Genocidaire, abicanyi bashaka kumara abatutsi. Nyakubahwa Paul Kagame akigaramira.

Cyakora ubwo yibutse gushyingura se dore ko nawe yari yaramwiyibagije wenda azageraho yemerere abanyarwanda gushyingura ababo mu cyubahiro aho kubanika ku gahinga kubera inyungu ze, ubundi wenda azanemera asabe imbabazi abo arimbura igitondo n’ikigoroba hirya no hino mu bihugu aturanye nabyo.

Ese President Paul Kagame yazemerera n’abaguye Congo bagashyingurwa mu cyubahiro? Ubundi akanatanga ingabo ze zabigizemo uruhare zigahanwa cyangwa zigakurwaho icyaha binyuze mu mategeko: Yewe Paul weeeeee!!!!!

Rwema Francis.

inyenyerinews

8 COMMENTS

  1. None se bamushyinguye i MUHANGA HEHE…CG NI I BUNYOGOMBE KU ISAMBU…muduhe amakuru niba inkuru muyizi.
    Tubashimiye kutugegezaho icyo gikorwa cya gipfura…wabona umwaka utaha dishyunguye abacu
    BA Basenyeri bagashyingurwa mu muco wa Kiriziya..ariko AYA NI AMAHANO CG NI ABAZIMU BATEYE RWANDA BATUBUZA NAKO BANGA GUSHYINGURA UWITAHIYE NGO KERETSE ..AHA NZABA MBARIRWA.

  2. ntago bavuga itsembatsemba nitsembabwoko bavuga jenoside yakorewe abatutsi.ujye uvuga ibyo uzi.cg niba ugiye kwandika inkuru hari icyo usha kwivugira ujye ubireka.

  3. ariko ibyo mwandika byose iyo bishobora kuba byahirika ubutegetsi buriho nizera ko mwaruhuka kandi buba bwarahiritswe cyeraaa ariko disi ndabona inzira ikiri ndende mutegereze imaana imuhamagare ariko hari barumuna be bo bafite ibitekerezo bindi nta kubembereza nkuko kagame abikora mubyunve neza ahahaah

  4. Ariko hari utugabo twiyemera koko…Uwiyise Ivan uretse ubuhezanguni n’ubwirasi…ubundi IJAMBO RYEMEJWE NI…ITSEMBATSEMBA N’ITSEMBABWOKO…nuko kubera ko icyaha kiryana …bati tubihindure …tuzajya tvuga Jenosidi yakorewe abatutsi…Nyamara ONU YO…ITI:::GENOCIDE RWANDAIS…KUKO NI BYO…Erega si Uko Imana yabinaniwe ni isaha itaragera….naho rero wowe IBONA…Menya ko Inkono ihira igihe ntihira ikibatsi.
    Ariko Se umuntu ashyingura se nkushyingura itungo ryipfushije..hoya tuvuge iintu mu mazina yabyo… ese uwo mubyeyi nta cyubahiro yari akwiye,,,mu rwego rw’igihugu…Abatohoje inkuru ku mugani wa Inesi se ntimwatubwira i Muhanga aho yerekejwe…wasanga atari ibumoso bwa Mbonyumutwa…abazi gutohoza mutubwire-

  5. Shahu amatiku ntabwo ariyo azadufasha guhindura ibintu.wowe wanditse iyinkuru ushobora kuba ufite ikibazo kihariye.nonese uwo musaza yashyinguwe mukwezi?baciyehe bajya kumushyingura?abanyarwanda ntidukeneye amakuru nkaya dukeneye ibitekerezo byadufasha guhindura ibintu pana amatiku.

  6. Hahaha, mu kwiriye kunjya mwandika ibyo muzi, kuko muri bo gusengerwa, iyo ngengasi yacu, ntayo dushaka mu Rwanda rwacu. Kagame oyeeeeeeeeeeeeee

  7. ngaho nababwira iki ubwo murahaze .hari abumiwe batajya bavuga nibavuga ijuru rizabagwira(ABO SI ABAHUTU CG ABATUTSI NKUKO UBIKETSE AHUBWO NI ABANYARWANDA MURI RUSANGE KUKO UWO MUHUJE IKIBAZO NIWE MUBA MUHUJE NUBWOKO)

Comments are closed.