Itsinda ryakoze raporo ishinja u Rwanda gufasha M23 riri mu iperereza mu Rwanda

Itsinda ry’Umuryango w’Abibumbye zakoze raporo yashinje u Rwanda gufasha umutwe wa M23 wigometse ku butegetsi bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ryaje kumva uruhande rw’u Rwanda, nyuma y’aho rurishinjirije kubogamira ku ruhande rumwe.

Raporo yakozwe n’iri tsinda rigizwe n’impuguke, niyo Umuryango w’Abibumbye (UN) yagendeyeho ivuga ko u Rwada rutera inkunga y’amafaranga n’abasirikari umutwe wa M23 ukomeje kubica mu Burasirazuba bwa Congo.

Nyuma yo kumva ibyavuye muri iyo raporo, Guverinoma y’u Rwanda yabyamaganiye kure ivuga ko uretse kuba ari ibinyoma, abakoze iyo raporo batigeze begera uruhande rushinjwa ngo narwo rwisobanure.

Ibyo nibyo byatumye iryo tsinda riza mu Rwanda mu rwego rwo kumva ibyo u Rwanda rwisobanuraho, nk’uko Minisitiri Mushikiwabo yabitangarije kuri Televiziyo y’Igihugu, mu kiganiro cyabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri tariki 24/07/2012.

Yagize ati: “Bari hano mu Rwanda, akazi kenshi kuva ejo (kuwa mbere) kamaze gukorwa. Twabahaye ibisobanuro, buri kintu cyose kiri muri iyo raporo begeka ku Rwanda twabahaye ibisobanuro bifatika bigaragaza ko iyo ako gatsiko kaza kuza iyo raporo ntiyari kuba igeze aho igeze”.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga yongeyeho ko nk’igihugu bafite inshingano n’uburenganzira bwo gutanga ibisobanuro kuri ibyo birego, n’ubwo hari abadashaka kubyumva, bifuza kubyegeka ku Rwanda.

Zimwe mu ngero Minisitiri Mushikiwabo yatanze yikoma Umuryango Mpuzamahanga na UN ni amafoto y’imbunda n’amasasu bafashe, bavuga ko byavuye mu Rwanda, akavuga ko nyamara izo mbunda zakoreshwaga n’ingabo za cyera.

Minisitiri Mushikiwabo asanga abantu bakwiye kwitondera Umuryango Mpuzamahanga na UN, kuko nabo bakora ibintu bibafitiye inyungu. Yatanze urugero rw’uburyo bagaragaza impuhwe bafitiye Congo nyamara abantu bari gushira muri Syria.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga akaba n’umuvugizi wa Leta yizeje ko ibisubizo bizava muri iryo perereza itsinda ry’Umuryango w’Abibumbye ririmo gukora bizajya ku mugaragaro abifuza kumva ukuri bakabyumva.

Emmanuel N. Hitimana

Source :Kigali today