Amakuru dukesha urubuga rubogamiye kuri Leta ya Kigali igihe.com, aratumenyesha ko ngo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga akanaba n’Umuvugizi wa Guverinoma yagaragaje akababaro atewe n’ihohoterwa rikomeje kwibasira Abanyarwanda bari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nyuma y’ifatwa n’iyicarubozo ryakorewe Abanyarwanda bane mu kigo cya Gisirikare cya Katindo mu Burasirazuba bwa Congo.
Urubuga igihe.com nk’uko rubikesha itangazo ryaturutse muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda, Minisitiri Mushikiwabo yagize ati : “Iki ni igikorwa ndengakamere – dufite gihamya y’uko umwe mu banyarwanda bakorewe iyicarubozo yitabye Imana, Twasabye Guverinoma ya Congo Kinshasa gukora uko ishoboye ihohoterwa ry’Abanyarwanda rigahagarara mu maguru mashya.” Ngo Minisitiri Mushikiwabo yavuze ko u Rwanda rwagejeje iki kibazo ku itsinda ry’igenzura rihuriweho n’ibihugu byombi, rusaba ko rwagikurikirana mu maguru mashya.
Igihe.com rukomeza ruvuga ko ngo ikibazo cy’ihohoterwa ry’Abanyarwanda muri Congo gikomeje gufata indi ntera kuko ibi bibaye bikurikirana n’ibyabaye tariki ya 20 Kamena 2012, ubwo ku mupaka wa Grande Barière uhuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu Karere ka Rubavu hageraga Abanyarwanda 11 bari barashimutiwe muri Congo. Ngo Aba 11 bazanywe mu Rwanda baturutse muri Repubulika iharanira Demokasi ya congo aho bari barashimuswe n’abasirikari ba congo nk’uko babitangazaga, bakaba kandi barashinjwaga kuba mu mutwe wa M23 urwanya ubutegetsi bw’icyo gihugu.
Mu gusoza urubuga igihe.com rutanga n’ubuhamya bw’uwitwa Twagirimana Faustin umwe ngo mu bari barashimuswe yavuze ko bafashwe bagiye i Goma bafatwa n’abasirikari babajyana ahitwa kuri T2, aha hakaba hamenyerewe kuba ariho ba maneko ba Congo bakorera mu Mujyi wa Goma mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Ngo agira ati : “Twarakubiswe tugirirwa nabi ngo turi Abanyarwanda bakorana n’ingabo za Bosco Ntaganda”.
Hari benshi babona aya magambo ya Ministre Mushikiwabo nko kwiyerurutsa cyangwa kujijisha muri gahunda yo gushaka urwiyenzo kuri Leta ya Congo no kwikura mu isoni mu gihe u Rwanda rukomejwe kwamaganwa n’amahanga kubera icyegeranyo cy’umuryango w’abibumbye gishinja u Rwanda gufasha inyeshyamba za M23.
Ikindi giteye agahinda ndetse no kwibaza byinshi n’ivangura rikomeje kugaragazwa na Leta mu guha abaciro abanyarwanda baba biciwe muri Congo. Urugero n’amakuru amaze iminsi avugwa mu bitangazamakuru byaba ibyo mu karere cyangwa mpuzamahanga, ayo makuru buri munsi atangaza ibikorwa by’ubwicanyi ndenga kamere bikorerwa abanyarwanda b’impunzi n’abandi bakongomani bavuga ikinyarwanda bo mu bwoko bw’abahutu, bikorwa n’imitwe itandukanye y’abamaimai cyane cyane Raia Mutomboki.
Abantu bagera mu majana bamaze kwicwa abandi ibihumbi bataye ibyabo mu duce twa Masisi na Walikale, mu gihe kuri Leta y’u Rwanda iyo hagize umututsi w’umunyarwanda cyangwa w’umunyekongo umwe uhutazwa batangira gutangaza ngo jenoside iratangiye.
Niba Madame Louise Mushikiwabo yumva ari umuvugizi w’abanyarwanda bose atari umuvugizi w’ubwoko bumwe cyangwa agatsiko yagombye kugira isoni zo gutabariza umuntu umwe agaceceka urupfu rw’abantu amajanajana. Ibi byibutsa abanyarwanda ya politiki ya FPR ikomeje gushyira imbere akababaro ka bamwe bakifuza gukomeza gucecekesha abandi kugeza ku gufunga abatinyutse kwibuka ababo bishwe na FPR.
Marc Matabaro