Kagame atewe inkeke n’ibihe bikomeye agezemo n’ubwo abambari be bamurema umutima

Nk’uko urubuga Rwanda in Liberation Process rutahwemye kubibabwira ko ingoma ya Kagame igenda yegereza indunduro aho twanaberetse uburyo intambara Kagame yashoye mu gihugu cya Kongo ariyo izaba nyirabayazana w’iherezo ry’ingoma ye, bimwe mu bimenyetso by’iryo rangira byatangiye kugaragara buhoro buhora. Hari abakeka ko ingoma ya Kagame izahanguka nk’imvura y’impanuka ariko siko bimeze. Ingoma ya Kagame izagenda imungwa kugeza aho izaba itagishoboye kwitwa ingoma ariko uko kumungwa ni ko kutazafata igihe kirekire cyane nk’uko abenshi bashobora kubitekereza aho usanga bamwe kandi benshi mu banyarwanda baruhijwe n’ingoma y’igitugu n’ubwicanyi usanga bibaza ngo ariko iriya ngoma izarangira ryari? Bati n’ubwo yarangira izasiga mbarwa ko ndetse ngo babona abenshi mu banyarwanda batazagira amahirwe yo kubona ubutegetsi bushya buzasimbura ubwa Kagame na FPR.

Kagame yagombye kurebera kuri Mubarak kuko ntabwo yamurushije gukundwa n’abanyamerika

Nyamara n’ubwo imyaka ishize ari myinshi abanyarwanda bari ku nkeke ndetse bakaba banageze aho bameze nk’umugore uramutswe uri ku bise bakwiye kumenya ko ingoma iyo ihangutse izana ingorane n’inkurikizi nyinshi zitari nziza ariko nyamara iyo ingoma yamunzwe ubwayo igeza aho itakibasha no kwitwa ingoma bityo ikavanwa mu nzira igasimbuzwa indi kuko biba bigaragara ko nta kundi byagenda. Iyi ikaba ariyo nzira Kagame na FPR barimo. Abazahajwe n’ubwo butegetsi bakwiye kwihangana kuko ingoma yamunzwe igiye kuvanwaho kandi ibimenyetso by’iryo vanwaho byatangiye kugaragara nk’uko twabibabwiye kuva na mbere.

Muri iyi minsi havugwa iby’ibyemezo bya leta ya Amerika byo guhagarika imfashanya ya gisirikari kuri leta ya Kagame ndetse ko n’icyo gihugu ngo kirimo kureba niba hari ibindi bigomba gukorwa, Kagame n’abambari be barimo Louise Mushikiwabo bamaze iminsi bavuga ko iriya mfashanyo yahagaritswe ari ubusa ngo kuko nta n’icyo ibabwiye. Ibi ariko bigaragara ko ari amirariro kuko ku rundi ruhande bavuga ko icyemezo cya leta ya Amerika kibabaje kandi ko ngo cyanashingiye ku makuru y’ibihuha. Kuba Kagame n’abambari be bavuga ko Amerika yafashe icyemezo gishingiye ku makuru y’ibihuha birengagiza ko abarwanyi batorezwa mu Rwanda bagapakirwa amakamyo ya gisirikari bakoherezwa i Kongo, Leta Zunze ubumwe za Amerika ziba zibireba. Biyibagije ko mu minsi ishize hashyizwe ahagaragara amafoto yerekana uruhare rwa FPR mu bwicanyi bwa 1994 nyamara ntacyo bigeze bayavugaho. Na n’ubu nta cyaba gitangaje ko Amerika yaba ifite amafoto y’ingabo z’u Rwanda zijya muri Kongo n’ubwo batayatangaza kuko ni uko Abanyamerika bakora.

Ikindi gishobora guhangayikisha Kagame ni uko kuva aho uru rubuga rutangarije ko rwabonye amakuru ko hari ahantu henshi mu Rwanda hari ibyobo rusange by’abaturage bishwe na FPR muri 1994 na nyuma yaho, ubu abaturage benshi bakomeje kutugezaho amakuru y’ahandi hantu hari abantu batabwe nyuma yo kwicwa n’abasirikari ba FPR hari ndetse n’abatubwiye ko ababo batwitswe hakoreshejwe amavuta n’ibitunguru, ubu ngo aho ibyo byabereye hamwe na hamwe hakaba haratewe ishyamba. Aya makuru rero iyo dukomeza kuyashyira ahagaragara bituma ubutegetsi bwa FPR bukaza uburakari bukajya guhiga no kwica abo bukeka ko baba bazi ayo makuru nk’uko duherutse kubibatangariza kuko buba bukeka ko nibubica buba buzimanganyije ibimenyetso ariko nyine ni ukwibeshya kwa bwa butegetsi twababwiye burimo kumungwa. Iki rero ni ikindi kimenyetso cyerekana ubwoba bwa Kagame ko ibi nabyo nibiramuka bigiye mu nkiko nta kabuza ubutegetsi bwe buzaba burangije urugendo kandi burya ngo amaherezo y’inzira ni mu nzu.

Abashyize amizero yanyu muri Kagame na FPR mumenye ko mumeze nk’abiringiye umuriro w’amashara ugurumana abantu bakiruka bagahunga ariko ikibatsi cyawo cyarangira abizeraga ko bafite umuriro bakabura aho barahura.

RWANDA IN LIBERATION PROCESS